Ni Data wa Twese uri mu Ijuru.

Muri Bibliya, dusomamo isengesho Yesu yigishije abigishwa be.
Mu ndimi zitandukanye Bibliya yabanje kwandikwamo, dusoma ko Yesu yavuze ati:
"Nuko musenge mutya muti: 'Dawe uri mu ijuru [...]'"
(Matayo 6:9-13)
Ariko muri Bibliya Yera ho, abayihinduye mu Kinyarwanda basobanuye uwo murongo ngo:
"Nuko musenge mutya muti: 'Data wa Twese uri mu ijuru [...]'"
(Matayo 6:9-13)
Ubasha gutekereza ko ari ikosa no kwibeshya bya muntu gusa, bituruka ku gushyikira guke agira;
ariko menya iki: niko kuri Imana yashatse ko uzasoma uwo murongo azumva; kuko ariko kuri Yesu yigishije.
Ahari wambaza uti:
- "Kuki uko kuri kwatambutse muri Bibliya Yera gusa, isomwa n'abumva ikinyarwanda gusa"?
AMAMAZA HANO
Ndagerageza kugusubiza.
Muri Bibliya, ijambo ry'Imana, nsoma ibi ngo:
"Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw'umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana
ibabarira."
(Abaroma 9:16)
Kandi ngo:
"[...] Ibabarira uwo ishaka [...]."
(Abaroma 9:18)
Ahandi ngasoma ngo:
"Mbese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti: 'Kuki wambumbye utya?'"
(Yesaya 45:9)
Kuko turi ibibumbano mu ntoki z'iyaduhaye ubu buzima! Nuko rero, ikora uko ishatse; itoranya uwo ishatse.
Dukwiye kwishimira ko twe abasoma ikinyarwanda Imana yaduhishuriye ko ari Data wa Twese: abakomeye n'aboroheje, ab'imbata n'ab'umudendezo, ababi n'abeza.
Imana ni Data, kandi wa twese; ntawe uvuyemo. Mbese kumenya ibyo si iby'igiciro? Ariko ntukwiye kugarukira aho gusa, kumenya ko uri umwana mu rugo; ukwiye no kumenya icyo uwo So agutegerejeho ngo ugikore, n'icyo akugenera nk'umwana we ngo ntukimukenane.
Sinahangara kuvuga ko mfite ibisubizo byose kuri iyi ngingo, ariko icyo nakubwira nuko hari ibyo nayihishuriweho; nibyo ngusangiza muri iki gitabo ngo ibigukora ku mutima ubigire ibyawe, kandi nawe ngo umere nka wa mugore w'umusamaliyakazi ujye kubwira abandi iyo nkuru nziza (Yohana 4:1-30); kuko barahari benshi bakeneye kumenya ko Imana ari papa wabo nabo, ko ibakunda urukundo rw'umubyeyi ku mwana, ko babasha kuyegera nk'abegera umubyeyi wabo ubakunda.
Nibyo! Imana yabeshejeho byose, Ni Data; kandi:
Ni Data wa Twese Uri mu Ijuru.
AMAMAZA HANO
Tuvuge iki ku gitabo
"Ni Data wa twese uri mu Ijuru"?
Mu masengesho yanditswe n'abana b'abantu, nta sengesho riraboneka ryuzuye nk'iryo Yesu Kristo yigishije abigishwa be, asubiza icyifuzo cy'uwari umutakambiye agira ati:
- "Databuja, twigishe gusenga."
Muri iki gitabo, umwanditsi aragusangiza ubutunzi butarondoreka buri muri iryo sengesho bita "Data wa Twese uri mu Ijuru", uko Umwuka wera yamubashishije kubishyikira; ngo urigire iryawe nawe. Kandi ngo ujye urisenga wizeye, ugabane imigisha y'ibisubuzo biva ku Mana. Kuko ari Imana yawe nawe! Kandi, ni Yesu wabihamije:
"Ni Data Wa Twese Uri Mu Ijuru."
Abel N.A. Noble yavutse kuwa 24/02/1971, avuka ubwa kabiri kuwa 24/09/1991. Mu murimo w'Imana, Abel N.A. Noble akoresha impano yo kwandika indirimbo, kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza mu nsengero, mu masengesho y'abantu bake cyangwa mu biterane binini, no mu buryo bwo kwandika ibitabo.
Abel N.A. Noble yize kandi abona impamyabumenyi zitandukanye z'amasomo ya kaminuza. Yubakanye na Marie Louise Uwimana bafitanye abana batatu.

AMAMAZA HANO
Dushyigikire ugura ibitabo byacu.
Hakenewe amadolari ibihumbi ijana ($100,000) arenganga gato miliyoni ijana z'amafaranga y'u Rwanda, kugirango tubashe gukoresha no kugeza ku isoko nibuze ibitabo 10,000 by'igitabo "Ni Data wa Twese uri mu Ijuru".
Fasha muri uyu mushinga wo kugeza icyo gitabo ku isoko wishyura mbere igitabo cyawe ndetse n'ibyo gutangaho impano ku bantu bawe, maze ube mu bambere bazabigezwa bikimara gusohoka.
Ushobora kandi no gufasha wishyura uburenganzira bwo gusomera icyo gitabo kuri uru rubuga mu gihe cy'ukwezi kumwe cyangwa amezi 2 bitewe n'amahitamo yawe, kuri wowe cyangwa ku bawe wakishyurira ngo nabo babashe gusoma icyo gitabo.
AMAMAZA HANO
Dushyigikire utera inkunga ubwanditsi bwacu.
Haracyakenewe gukorwa byinshi ngo tugeze ku bantu benshi ubutumwa buri mu bitabo twandika; muri uwo
murongo, dukeneye inkunga yawe ngo tubashe gukora ibi bikurikira:
(i) Gucapisha no kugeza iki gitabo ku isoko: amadolari ibihumbi ijana ($100,000)
(ii) Guhindura iki gitabo mu zindi ndimi: amadolari ibihumbi icumi ($10,000)
(iii) Kwandika no gusohora ibindi bitabo bikiri mu mishinga: amadolari ibihumbi makumyabiri ($20,000)
(iv)Gushyiraho inzu n'ibikoresho by'icapiro ry'ibitabo: amadolari ibihumbi mirongo itanu ($50,000)
(v) Gushyiraho icyumba cy'ahategurirwa ibiganiro:amadolari ibihumbi makumyabiri ($20,000)
(vi) Gukoresha imbuga nkoranyambaga n'uru rubuga rwa interineti: amadolari igihumbi ($5,000)
Ushobora kudutera inkunga ukoresheje uburyo bwa "Paypal", cyangwa ukayohereza kuri imwe muri konti za "Banki" z'umwanditsi ziri hasi maze ukatwoherereza inyemezabwishyu ngo ushyirwe ku rutonde rw'abafatanyabikorwa bacu.
AMAMAZA HANO
Dukurikire.

Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu ubashe kugendana natwe kuri buri ntambwe duteye:
AMAMAZA HANO
Twandikire.
Ubaye ufite ibyo gusobanuza, icyigisho cyo gufashisha abadukurikira, ubuhamya se, inkunga cyangwa ibitekerezo byafasha muri uyu murimo, twandikire wuzuza aha hakurikira:

AMAMAZA HANO