Ni Data wa Twese uri mu Ijuru


Abatuwe igitabo
Iki gitabo ndakigutuye,
wowe Vestine Mukambabaje
umuvandimwe ku babyeyi no muri Kristo
wantungiye agatoki inzira yo guhura n’Imana.
Imibabaro yawe muri ubu buzima
ntikuraho urukundo Yesu agukunda
n’ingororano ubikiwe mu bwami bw’Imana
z’abahinduriye abandi ku gukiranuka.
( Abaroma 8:35; 2 Timoteyo 4:6-8; Danyeli 12:3&13)
Ndakwandikiye
Iki gitabo ufashe mu ntoki, ni urwandiko rukugenewe wowe ubwawe.
Ndukwandikiye ndi mu Bwongereza, nizigira ko ruzakugeraho mu gihe gikwiriye, aho uzaba uri hose.
Ndwanditse ntumikira Uwakuremye, ngo usome ibyanditswe muri rwo, kandi ngo ubisangize inshuti zawe n’abandi bose ubona ko bakeneye gufashwa n’ibirwanditswemo. Inyuguti z’uru rwandiko zanditswe n’ukuboko kwanjye, ariko ubutumwa nyamukuru burimo ni ubw’Umuremyi wawe.
Ubasha kubonamo ibitagusobanukiye cyangwa se ibitakunogeye; byemere, bizaba biturutse ku makosa yanjye nk’umwanditsi nkomora ku gushyikira guke kwa mwene muntu.
Mu ngingo nyamukuru urasanga muri uru rwandiko, harimo iyi izihatse zose: Umuremyi wawe, Imana Rurema, Ni Data wa Twese uri mu ijuru. Icyo urumva ubwacyo kitagoye kugishyikira? Kandi ubasha kutakibonera ubusobanuro buhamye muri uru rwandiko. None ko ubwe ariwe wagutumyeho ko ari So ugukunda kandi ukwitayeho, kuki utamusobanuza ibidasobanutse?
Wenda uravuga uti:
- “Sinzi uko namubaza.”
Uko wamubaza? Ibyo byo ndabihamya neza ko igisubizo kiri muri uru rwandiko.
Kandi wabaza uti:
- “Ndamusanga he, ngo mubaze? Kuko ntamubona!”
Nibyo koko, ntumubona (n’aya maso y’umubiri); niko yabihisemo, kuko ashaka ko ubaho, ngo usohoze ubutumwa bukomeye yagutumye kuri ino si, ubutumwa utegerezwa guhishurirwa nutangira kwitoza kumwegera no kumwemerera ngo mubane akubereye So nawe umubereye umwana.
Wenda aha uravuga uti:
- “Simbyumva! Yagennye ko ntamubonesha amaso y’umubiri, ngo mbeho?”
Nibyo; niko biri. Umwe mu baremwe witwa Mose yigeze kugira icyifuzo cyo kumubona n’amaso ye, ndetse abishakana umwete cyane; kugeza aho yakuriyeyo amaso, amaze kumva ijwi ry’uwo yashakaga kwirebera n’amaso ye. Uzi uko yamubwiye?
Dusoma ko yamubwiye ibi ngo:
“Ntiwareba mu maso hanjye,
kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.”
(Kuva 33:20)
Reka ngufashe kumva iki:
“Ntureba izuba, uko ari ryiza? Nta gikayangana kurirusha, byongeye kandi
riradususurutsa mu bihe turikeneyemo. Ubwiza bw’imirasire yaryo bugaragara neza ku mazi, cyangwa
mu gicu cy’izuba rirenga. Ikindi kandi, burya ngo imirasire yaryo niyo ibimera bidutunga bikomoraho
imbaraga zo kubaho. N’ibindi byiza byaryo bitarondoreka wabona ubaye uhagurukijwe no kubyandika.
Ariko nubwo izuba ari ryiza gutyo, kurirebamo ni ikibazo kimenywa n’amaso y’ubigerageje gusa! Ibyo
kandi nyamara bikamera gutyo riri kure yacu amamiliyoni menshi y’ibirometero. Tekereza izuba ribaye
rikwegereye uko wegerana n’inshuti yawe; nta kabuza, wapfa. Ngiryo ishusho rito ry’impamvu urebye
Imana mu maso yawe wapfa kuko ubwiza bwayo bukayangana ku kigero kirusha ubukana imirasire y’izuba.”
Ariko hari inkuru nziza y’ukuri kuri iki kibazo cyawe! Nubwo utabasha kubonesha Imana amaso yawe, bitandukanye n’izuba ritumurikira, yo ntiri kure yawe (Ibyakozwe n’intumwa 17:27). Nibyo! Kuko ibera hose icyarimwe (Zaburi 139:7-13; Yeremiya 23:23).
Ntukeneye rero gukora ibirometero ujya i Yeruzelemu gushakirayo Imana ngo uyibwire, cyangwa i Maka, cyangwa ahantu runaka wumva hagizwe rugendererwa n’abanyamadini, ngo ukunde uhahurire n’Imana. Ahasa n’aho uzagireyo kuharebesha amaso yawe ngo bigufashe gusobanukirwa amateka y’ibyanditswe, cyangwa se ugireyo guhura n’abandi bantu utari bubonere mu isi ntoya yawe ubamo. Ariko niba ari uguhagarara imbere y’Imana ngo uyibwire ibikuzuye umutima, ntukavunike: Irakwegereye, kuruta uko imyambaro yawe ikwegereye. Nibyo!
“[…] Ntiri kure y’umuntu wese muri twe.”
(Ibyakozwe n’intumwa 17:27)
Kandi Bibiliya ihamya neza ibi:
“Ijambo ritaraba ku rurimi rwawe,
Uwiteka aba yamaze kurimenya rwose.”
(Zaburi 139:4)
By’umwihariko,
Ndakwandikiye wowe wamaze kuba umusuhuke mu gihugu udafitemo inkomoko kubera intambara zakwirukanye mu bawe, zikagutera guhunga utabona iyo ugana nyuma yo kugukuraho bamwe mubo wakundaga ubutazongera kubabona, zikagutwara ibyo wari wubakiyeho icyizere cy’ejo hazaza ku buryo bigutera kwanga ubuzima wisanze isi isa n’ikwereka ko nta ahawe igufitiye. Umuraba wabaye munini mu nyanja y’ubwato bw’ubuzima hafi no kurengerwa n’amazi rwose, habura Yona wo kukumenyesha impamvu y’ako kaga n’umuti wako, umera nk’uwaciwe mu maso y’Imana yabeshejeho byose.
Ndakwandikiye nawe uba mu gihugu urimo nk’ishami ry’ingurukira nta burenganzira ugifitemo kandi ibyiza byacyo ubihejweho, imibabaro yawe ikaba ntawe igize icyo ibwiye, ahazaza heza hawe hakaba ntaho hateganywa mu migambi y’abategeka icyo gihugu urimo nk’umusuhuke n’umwimukira kandi cyitwa icyawe nawe.
Ni wowe nandikiye, wowe ufite umutima utinya kwegera Imana kandi nyamara ubyiyumvamo ko nta kindi cyaguturisha uretse guhagarara imbere yayo. Ahari ni ijwi ry’umutima ukurega kubw’ibyo wishinja rikwemeza ko udakwiriye guhagarara imbere y’Imana yera no guhamagara izina ryayo. Ariko nkundira nkubwire ko nta undi ukwiriye guhagarara imbere yayo munsi y’ijuru kukurusha; kuko icyo ishaka ni ukukubabarira, no kuguha amahoro.
Ndakwandikiye wa munyamibabaro we mu buryo bumenywa n’umutima wawe gusa.
Ahari ni umubabaro w’ubukene bwakubayeho akarande nk’umwambaro umwe, byose ugerageza gukora ngo ubwigobotore bigatumurwa n’umuyaga.
Ahari ni ukwangwa n’abantu nta mpamvu ubona ibakuzinukishwa, ku buryo uri nk’utuye mu butayu kandi nyamara ukikijwe n’urujya n’uruza rw’abantu.
Ahari ni umubabaro uterwa no kubura umwana nka Hana wo muri Bibiliya, agatsinda ndetse wowe uwo mwashakanye yaragutaye, cyangwa se yamaze gucyura igihe cye kuri runo rugerero rw’ubuzima, mu buryo bikuvanaho ubushake bwo kubaho kuko ubona ntacyo uruhira uruhanya n’ubuzima.
Ahari se ni ukubura uwo murwubakana ngo mufatanye urugendo rw’inzitane mu mpinga y’umusozi w’ubuzima mu minsi mike usigaje ku rugerero rwabwo, cyangwa kunanirwa n’urushako mu buryo ubu n’ubu.
Ahari ni umubabaro uterwa no gutsindwa amasomo wari utegerejeho urufunguzo rw’umurango w’ejo hazaza, ku buryo ushishoza ngo urebe ahazaza hawe ukabona umwijima gusa kuko icyakahagutambukije no mu nzozi utagishyikira.
Ahari ni umubabaro uterwa n’imyaka myinshi umaze ushakisha akazi nyuma yo kwiga amashuri yose washoboraga none aho ukomanze hose imirango ikikinga uyireba, mu gihe nyamara ikingukira abandi batanakurusha ubumenyi, ku mpamvu z’akarengane n’ivangura byimitswe n’ubuyobozi bw’igihugu ubamo.
Ahari ni umubabaro uterwa n’uburwayi budakira ugendana, ...
Ahari ....., ahari ……, ahari.
Reka nkubwire; ijambo ry’Imana muri Bibiliya ritubwira neza riti:
“Umubabaro ntuva mu mukungugu,
kandi amakuba ntamera mu butaka.”
(Yobu 5:6)
Nibyo! Biba ku bantu, kandi buri wese akaremererwa ukwe, uko ikigero yahawe muri ubu buzima kingana. Mu bikugaragarira, nta gutabarwa guhari; kandi ibyiringiro ntabyo rwose. Nyamara ijambo ry’Imana ryo siko ribivuga! Mu bisa n’ibyo, ryo riravuga riti:
“Hariho ibyiringiro
yuko igiti iyo gitemwe cyongera kigashibuka,
kandi kikajya kigira amashami
y’ibitontome.”
(Yobu 14:7)
Ku bibazo ugendana, hariho ibyiringiro.
Wenda ibimenyetso by’ibyo amaso abona birakubwira ngo:
- “Nta byiringiro!”
Ariko Iyo mu ijuru yo irakubwira ngo:
- “Hariho ibyiringiro.”
Nibyo koko warengeje imyaka yo kubyara, cyangwa kwa muganga baguteruyemo inda ibyara ku buryo icyizere cy’umwana cyashize. Ariko dore haracyariho ibyiringiro byo kubona umunezero uzanwa no kugira umwana, ndetse wenda kuri wowe kurutaho. Ku Mana ntihari inzira imwe gusa; hahora hari inzira nyinshi yakuzaniramo umunezero, amahoro no gutuza mu mutima. Ni iki cyo mu buzima bwa hano mu isi cyaruta kubaho mu mahoro n’umutuzo byo mu mutima?
Nk’uko umubyeyi ategera ugutwi umwana we akunda, niko Imana yakuremye itegereje yiteguye gutegera ugutwi gusenga kwawe. Ijambo ryayo rirabihamya ngo:
“Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero,
adasuzuguye gusenga kwabo.”
(Zaburi 102:8)
N’ahandi rigahamya ngo:
“Muyikoreze amaganya yanyu yose,
kuko yita kuri mwe.”
(1 Petero 5:7)
Kandi ahandi riti:
“Uza aho ndi, sinzamwirukana na hato.”
(Yohana 6:37)
Nubwo ari Imana y’icyubahiro n’igitinyiro, urukundo rwayo rukubashisha kuyegera uko ubihisemo; nk’uwegera inshuti ye magara, cyangwa nk’umugaragu wegera shebuja atonnyeho. Ariko yo yaguhitiyemo icyiza kurutaho, uko uri kose: yaguhitiyemo ko uyibwira byose nk’umwana ubwira se umukunda. Nibyo! Ni data, ni so, ni se w’undi muntu wese ubona mu mibereho yose umubonamo; ni Data wa Twese.
Yegere, uyiganyire kuri ibyo bikubabaje, wikureho umutwaro ukuvuna utyo maze usogongere ku mahoro y’abagenda nta mitwaro ibavuna; atari uko ntayo bagira (kuko ubu buzima bwuzuyemo imitwaro), ahubwo ari uko babonye uwo kuyibikorerera, no kuyibaruhura.
Iga kandi witoze kuyigisha inama kubyo wenda gukora cyangwa ku mwifato ukwiye mubyo utambukamo, unayiragize mu mibereho yawe ya buri munsi.
Yisabe kandi uyiringiye kubyo umutima wawe ukena, ukore uko umutima n’ubwenge bikuyobora wiringira kandi utegereza umugisha n’inzira izafungura zigana mu bisubizo by’ubukene bw’umutima wawe.
Nyamara dore ariko kumenya kwacu ni kugufi, haba ku byahise no kubyo duhagazemo; ku by’ejo ho, ni mu gicuku rwose. Kubw’ibyo rero, yisabe kukumenyesha ibyiza by’ukuri byo guhirimbanira, kandi umutima wawe ugire amahoro muri byo.
Isi ugendamo n’ibiyirimo bikuzengurutse nibikuzanira umwuma mu mutima no kubura igisobanuro cy’ibyo ukwiye gusaba n’amagambo yo kubisabamo, iyaguhaye kubaho ikakugendesha inzira wanyuzemo kugeza ubu, ikaba inafite mu kuboko kwayo ibizakubaho mu gihe usigaje kuri runo rugerero rw’ubuzima, yandikishije isengesho uru rwandiko rwubakiyeho, ngo ujye uriyisenga wizeye, uri imbere yayo mu mutima wawe nk’umwana imbere y’umubyeyi; nayo izagusubiza.
Kuko ariyo yandikishije iri jambo ngo:
“Musabe muzahabwa,
mushake muzabona,
mukomange muzakingurirwa.”
(Matayo 7:7)
Kandi iti:
“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye
kuko So yishimira kubaha ubwami.”
(Luka 12:32)
Urabyumva? Iso wo mu ijuru, Imana Rurema, yishimira kuguha ubwami. Mbega icyo ntigihagije kugukomeza?
Inshuti n’Umuvandimwe wawe,
Abel N.A. NOBLE.
1. Twigishe gusenga
1.1. Icyifuzo gihebuje
Ijambo ry’Imana riduhishurira ko igihe kimwe abigishwa begereye umwami Yesu, maze umwe muri bo agira icyo amwisabira. Yamusabye iki?
Bibiliya itubwira ko Yesu yari amaze gusenga. Iryo sengesho ryakoze ku mutima w’uwo mwigishwa, ahari ndetse yumva ko rikinguye ijuru rikaryigiza hafi. Ryari ritandukanye n’andi masengesho yose yagiye yumva asengwa impande n’impande ze.
Birashoboka ko yibutse ibihe byose yasenze, akajya yumva amagambo yose avuga nta na rimwe rifite ubugingo, ahubwo yose agatakara mu kirere, ndetse menshi (niba atari yose), akamugarukira. Nta byiringiro yasigirwagwa no gusenga kwe, ku buryo gusenga byari bisigaye ari umuhango utakimufasha na mba. Ariko se, yari kugenza ate?
Ahari yumvise amajwi amubwira ngo:
- “Byihorere; bivemo rwose.”
Birashoboka ko yayumviye, akabireka; ariko se igihe kingana iki? Ingorane zamugeragaho, cyangwa yakumva nta buzima muri we, agasenga. Aho guhumurizwa, cya gihe cy’umubabaro kuri we kikagaruka, kuko gusenga kwe kutamuhumurizaga, ahubwo kwarushagaho kumwumvisha ubukene bwe ku Mana.
Yakabyihoreye rwose, ndetse burundu; ariko akore kindi ki? Ngo “uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe”! Bityo, akongera agasenga. Mbega agahinda yaterwagwa no gutabaza akabura umwikiriza (Zaburi 121:1; Yobu 5:1)! Ibihumuriza by’Imana bikamubana bike (Yobu 15:11-13), akaniha nk’umugore uri ku bise (Mika 4:9).
Umutima we ntiwigeraga umwemeza na rimwe ko gusenga kwe hari aho kugera rwose; akarushaho gukomereka. Ndibwira ko rimwe na rimwe yibwiraga kutazongera gusenga ukundi; none se ubundi byari bimumariye iki?
Nyamara impamvu zituma asenga ntizabaga zikuweho. Iyo atabaga ari ubukene bwite bw’umutima we, byabaga ari abandi bamusabye gusenga; ahari mu materaniro, cyangwa se bari ku meza benda gufungura, nk’uko byari mu muco wabo gushimira Imana ibyo kurya bashoboye kugeraho (kuko bazirikanaga ko hari abandi mu gihe nk’icyo batabibonye, cyangwa se batabibashije), no kubisabira ngo bikurweho umuvumo w’isi n’ibihumanya byose, ngo bigwe neza imibiri ibyakira.
None se yari kwanga? Yari gutanga iyihe mpamvu buri gihe? Byari gutuma abasobanurira ikibazo cye, bakamwumvira ubusa kandi wenda ntawo kumufasha muri bo (Yobu 5:1). Bityo, akarambura amaboko ngo asenge (1 Timoteyo 2:8), ya magambo menshi adafite ubuzima akongera agasohoka mu kanwa ke yisukiranya, nyamara umutima we ntumwemeze na mba ko gusenga kwe kwaba kwumvikanye mu ijuru, ku Mana yahoraga yifuza ko yamwumva, ikamwumvira (Yesaya 58:3).
Ako kanya, aho kugira ngo kamubere ak’umunezero no gufashwa, kakarushaho kumwongerera umutwaro kuko amenye neza ko ari guhamagara itamwumva, agasubizwa na nyiramubande y’ijwi rye gusa.
Kureba ku bafarisayo, abayobozi mu by’idini, byamuteraga kwifuza kuba nka bo. Yumvaga basenga cyane, mu magambo atondekanye neza, bitera hejuru cyangwa bikomanga mu gatuza, akibwira yishuka mu mutima we ati:
- “Aba bantu barasenga mu buryo Imana ishaka!”
Nibwira ko igihe cyageze akagera ikirenge mu cyabo. Ahari yagiye muri tewolojiya, ngo yigire kuzaba umufarisayo. Niho yamenyeye kandi asobanukirwa ko nta ana nabo bafite, biti ihi se ko nabo itabumva. Mbega ngo aragwa mu kantu! We wari witeguye gukora igishoboka cyose cyabasha kumufasha, none n’inzira yatekerezaga imugaragariye ko nayo atari inzira! Ntiyahwemaga kwibaza mu mutima we icyo yakora ngo aboneke ahagaze imbere y’Imana, yo agwa imbere kandi imbere yayo akaba ariho ahagarara (Abaroma 14:4).
Mbese abafarisayo ntibasengaga bahagaze mu masinagogi, barambuye amaboko, bavuga amagambo y’urudaca (Matayo 6:5-7)! Birashoboka ko nawe yabyitoje, akabyigana, nyamara ntibyagira icyo bimufashaho rwose, nubwo yabikoraga mu buryo bwemeza ababireba.
Hakabayeho ishuri yakwigiramo uko yagenza ngo ahagarare imbere y’Ishobora byose aba yarabikoze, ariko mu gihe cye cyo gusenga akajya yibona ari gukomanga ku rugi rw’ijuru, ashaka kureba Imana; akajya yumva ko bimukuye mu mpagarara z’iyi Si, bikamwigiza aho Imana iri ngo ayiganyire ibihwanye n’ubukene bwe.
Impande n’impande ze, ntiyari yarabonye uwo kumufasha; icyakora kwifuza kwe kwari kwarageze imbere y’Imana (Matayo 5:6; 1 Petero 5:7; Yesaya 40:29).
Igihe kimwe rero, umunsi wo kwemererwamo we uragera (Yesaya 49:8; 2 Abakorinto 6:2; Abaheburayo 3:15).
Uyu mwigishwa yari amaze iminsi agendana na Yesu, abona ibitangaza akora, akumva inyigisho z’agatangaza yigishaga, akaba mu materaniro Yesu yajyaga atsindamo abafarisayo n’abanditsi mu mpaka bajyaga zo mu byanditswe, agakururwa cyane. Nubwo byari bimeze gutyo ariko, ibyo byose ntibyasubizaga icyifuzo cye, ngo bimumare umwuma wo mu mutima yari amaranye iminsi myishi (Zaburi 42:1-3).
Igihe kimwe rero, ndibwira, uwo mwigishwa yaje kumva Yesu asenga; amutega amatwi. Muri iryo sengesho, ijuru risa nk’irikingutse, azamukana naryo mu Mwuka, agera ha handi yifuzaga kugera: IMBERE Y’IMANA. Ndibwira ko gusenga kwa Yesu kwamubereye ukw’igiciro kuri uwo munsi. Iryo sengesho ryamubereye Apolo imugejeje imbere y’Umugenga w’ibihe.
Niba gufashwa k’uwo muntu kwaragaragazwagwa no kurira, ndibwira ko yarize amarira menshi utabona aho wakwiza. Niba yarafashwaga aseka, umunezero we w’uwo mwanya ntiwashoboraga gupimwa rwose. Niba yarafashwaga agira ati “Haleluya! Amena!”, abari bugufi bwe icyo gihe bose batashye zibinjiyemo, babishaka cyangwa batabishaka.
Yari yabonye, nta gushidikanya, ikintu atigeze kubona, akagishaka ibihe n’ibihe. Yari abonye bidasubirwaho uwo kumufasha.
Ikintu cyose kigira iherezo ryacyo; n’isengesho rya Yesu ryagombaga kurangira. Uyu mwigisha ntiyatindiganije; yihutiye kuvugana na Yesu, kuko hari icyo yashakaga kumusaba.
- “Aho sinihuse? Nazabimubajije ubundi?” Ndibwira ko yibazaga mu mutima we.
- “Oya! Ejo ushobora kuzaba wakererewe. Nta munota n’umwe wo guta; iki nicyo gihe cyo kwemererwamo, uyu niwo munsi wawe wo gusubirizwamo; si ejo rero.” Ndibwira, ryari irindi jwi mu mutima we (Yesaya 49:8; 2 Abakorinto 6:2).
Yamenye agaciro k'igihe, asobanukirwa ko amahirwe udebekeye ubasha kuyatakaza ubutazakugarukira ukundi. Yahise yihuta rero, amusaba igihwanye n’ubukene bwe, yibwiraga ko ahari bwaba n’ubukene bw’abandi bari kumwe. Mbega muri bo, hari uwo yari yigeze kubonana ubwo butunzi? Oya! Ntawe rwose; nta n’umwe.
Niko gutakamba ati:
“Databuja, twigishe gusenga
nk’uko Yohani yigishije abigishwa be.”
(Luka 11:1)
Nibyo koko, Yohani yari yaratoje abigishwa be gusenga. Nk’impinja mubyo kumenya Imana no kubana nayo (1 Abakorinto 3:1-2), ndibwira ko hari amasengesho yari yarabigishije, bakajya bayafata mu mutwe kandi bakayavuga mu gihe cyose bikenewe. Ndibwira ko hariho isengesho ryo kurya, isengesho ryo kuryama, isengesho ryo kubyuka, isengesho ry’urugendo, isengesho ry’ishimwe, isengesho ryo gusaba gukira indwara, n’andi nk’ayo. Uyu mwigishwa yari abizi.
Birashoboka ko nawe yabaye umuyohani igihe runaka, akitoza ariya masengesho y’abayohani, ariko mu kuri ntiyagira icyo amumarira; ntiyabasha kumumara inyota yarushagaho kwiyongera. Yari akeneye uruzi rududubiza, ngo anyweho, ashire inyota (Yesaya 55:1; Ezekiyeli 47:1-6; Yohana 7:37-38; Yohana 4:5-15).
Amasengesho Yohani yigishije abigishwa be ntiyashoboye kumara inyota uyu mwigishwa. Kandi Yohani nawe ntiyabirenganyirizwa; ubwe yari yaratanze ubuhamya ku bya Yesu, agira ati:
“Undusha ubushobozi ari inyuma.”
(Matayo 3:11)
Kandi ati:
“Uwo akwiye gukuzwa,
naho jyewe nkwiriye kwicisha bugufi.”
(Yohana 3:30)
“Databuja, TWIGISHE GUSENGA!”
Yesu nawe ntiyamuniniye; kuko yari yamenye ubukene bwe, ataranataka. Nibyo! Kuko mu ijambo ry'Imana dusoma ngo:
“Kuko ijambo ritaraba ku rurimi rwanjye,
uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.”
(Zaburi 139:4)
Yesu yemera kumufasha kuko ari isezerano rye ko uza aho ari atazamwirukana na hato (Yohani 6:37). Kandi ubwe yahamagaye indushyi zose, ati:
“Yemwe abarushye n’abaremerewe,
nimuze munsange ndabaruhura.”
(Matayo 11:28)
Kandi ati:
“Munyigireho.”
(Matayo 11:29)
Ntiyari kwima amatwi ushaka kumwigiraho rero; nibwo amwigishije gusenga. Mu ishuri ry’Imana, nta mafaranga y’ishuri amwaka; oya! Ni ku buntu gusa (Yesaya 55:1-3).
Ariko mbere yo gutangira isomo ryo gusenga, Yesu abanje kumuhugurira kwirinda ibintu byose bibera inkomyi ugusenga. Kutabimenya byatumye benshi batumvirwa, Imana ntiyita ku gusenga kwabo (Yesaya 58:3-9).
1.2. Ntimukamere nk'indyarya.
Yesu yaramubwiye (ngo n’abandi bumvireho) ati:
“Nimusenga,
ntimukamere nk’indyarya.”
(Matayo 6:5)
Indyarya zisenga gute? Yesu yabisobanuye neza.
Abantu b’indyarya basengera mu masinagogi bahagaze, barambuye ibiganza, bavuga cyane, batembera, bikomanga mu gatuza ngo abantu babarebe. Iyo babonye bidahagije, bajya mu nzira nyabagendwa, akaba ariho bahamagarira rubanda ngo babamenye ko bari gusenga (Matayo 6:5). Si iyo biyirije ho rero! Bitera ivu mu mutwe, bakiciraho imyambaro, bakinihisha nk’abashenguwe n’umubabaro, bagakora ku buryo umuhisi n’umugenzi bamenya ko biyirije (Matayo 6:16).
Mu gusenga kwabo kandi, bigira abakiranutsi; bakirata, bakibona, bakihimbaza kandi bagakomeretsa imitima ya benshi (Luka 18:9-12).
Isengesho ryabo ritaratangira, bavuga amagambo menshi adafite intego ihamye y’icyifuzo gisengerwa, bisubiramo ubuziraherezo mubyo bavuga (Matayo 23:14).
Yesu ati:
"Abo ni indyarya; ntimugase nabo."
Kandi ati:
"Bamaze kubona ingororano yabo."
Kuki? Kuko ari ishimwe ry’abantu bashaka, no kumenyekana kuri bo, aho gushaka ishimwe ry’Imana.
Yesu ati:
“Ntimukamere nkabo,
kuko So wo mu ijuru azi ibyo mukeneye byose mutarabisaba.”
(Matayo 6:8)
1.Twigishe gusenga
1.3. Wehoho nusenga.
Yesu ati:
“Wehoho nusenga, [...]”
(Matayo 6:6)
Ni nde ubwirwa hano? Ni abashaka gusenga mu kuri no mu Mwuka. Kandi ijambo ry’Imana rirakomeza rikavuga riti:
“Kuko Data ashaka
ko bene abo aribo bamusenga.”
(Yohana 4:23)
Yesu yarebye mu mutima w’uyu mwigishwa, amenya ko ari mu bashaka kunezeza Imana gusa. Aramubwira ati:
“Wehoho nusenga
ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi,
uhereko usenge So mwihereranye.
Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.”
(Matayo 6:6)
Ni ngombwa ko usenga yinjira mu nzu y’umutima we, agasiga isi n’ibyayo hanze, agakinga; kugira ngo amaso ye, amatwi n’intekerezo bye bitamusohora. Akinge, ubundi yihererane n’Imana; ayibwire byose nk’umwana uri imbere y’umubyeyi we, nk’umugaragu uri imbere ya Shebuja.
Yesu aravuga iti:
“So ureba ibyiherereye azakugororera.”
Azakugororera iki?
Ingororano ya mbere, nuko umutima uzatuza, ukagira ibyiringiro by’uko Imana usenze yakumvise. Mbese hari igishimishije nko kumenya ko uwo ukesha kubaho no gukira (Abaroma 14:7-8) amenye ikibazo cyawe? Ibyo birahagije.
Ingororano ya kabiri kandi, nuko ibyo dusabye mu bushake bwe tubihabwa (1 Yohana 3:22). Iyo ni inkuru y’impamo.
Yaravuze ati:
“7. Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
8. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga akingurirwa.
9. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
10. cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?
11. Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza,
none So wo mu ijuru ntazarushaho guha
ibyiza ababimusabye?” (Matayo 7)
Izo nizo ngororano atanga; niwo mugabane w’abakiranutsi (Zaburi 127:3; Malaki 3:17-18). Ariko ngombwa ni kimwe: Kumenya udashidikanya ko Databuja yabyumvise; ko urubanza rwawe ruri imbere ye (Yobu 13:3; 35:14).
Ngo:
“Ntazabura kukugirira neza numutakira,
nakumva azagusubiza.”
(Yesaya 30:19)
Ariko birasobanutse? Ni: “nakumva”! Mbese yakumva gute?
(i) Ikiranure n’ibikurega (Matayo 5:23-26; Yobu 22:21-30; Yesaya 58:6-13; Yesaya 59:1-2), kuko isengesho ry’umunyabyaha ari ikizira k’Uwiteka (Imigani 15:8; Imigani28:9)/
(ii) Kora imirimo myiza izagutsindishiriza imbere y’Imana (Yesaya 38:3; Yobu 29; 31; Nehemia 5:19; Nehemia 13:14; 13:22; Ibyakozwe n’intumwa 9:36-43; Yakobo 2:14-26);
(iii) Ikomezemo kwizera, kuko utagufite adashobora kunezeza Imana (Abaheburayo 11:6); kandi utizera ntacyo ashobora kubonera ku mwami Imana (Yakobo 1:6-8).
(iv) Kandi nusenga, ntukavugavuge amagambo menshi cyangwa ngo usakuze nk’abapagani; kuko Imana atari umuntu ngo yumvishwe n’agahato cyangwa gushyeshya, ikaba kandi itarapfuye amatwi ngo yumvishwe n’urusaku (Matayo 6:7; Yesaya 59:1-2). Amagambo macye gusa; ariko akubiyemo byose: amagambo agucisha bugufi kuri Shobuja, nyamara kandi anakwigiza hafi, akagutakira ndetse akagutakambira ku byifuzo byawe byose.
(v) Ikindi ariko kandi, ntukifuze kandi ntukararikire ibikomeye; oya! Ahubwo wemere kubana n’ibyoroheje (Yeremiya 45:5; Abaroma 12:16). Nibwo Imana y’amahoro izabana nawe (Abafilipi 4:4-9), ikumva kandi ikita ku gusenga kwawe (Zaburi 139:4; Yesaya 58:8-9).
Mbega uyu mwigishwa ntiyari yize? Yari yize rwose. Ariko se yari guhera he; umwana w’umuntu wavukiye mu byaha, agakura ahishwe mu maso h’Imana? Yari akeneye urugero rw’isengesho rizima, kabone n’ubwo yazaba ariryo akoresha gusa mu bihe bye byose byo gusenga, ku cyifuzo cyose yaba afite. Umenya ubukene bw’umutima w’umuntu, ntajya atanga igice; iyo ahagurukijwe no kugusubiza, aguha ibyuzuye.
Bibiliya iratubwira iti:
“Kandi nta mubabaro yongera ho.”
(Imigani 10:22)
Nibwo amuhaye urugero rw’isengesho; aramubwira ati, nuko musenge mutya muti:
“Data wa twese uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze;
ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.
Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.
Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi;
kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro
ari ibyawe none n’iteka ryose,
Amen.”
(Matayo 6:9-13)
Kandi ubwo rya sengesho ryarangiye! Nawe ubasha kubaza uti:
- “Mu magambo macye gutyo?”
Yego rwose; mu magambo macye gutyo. Nyamara kandi, nubwo ari rito gutyo, iryo sengesho rikubiyemo ibintu byinshi. Nta no gusakuza kubayeho, nyamara dore muri ryo icya ngombwa cyose cyakenerwa n’umwana w’umuntu kirimo, kandi icyifuzo cy’umutima umenetse gisubirizwamo: Guhagarara imbere y’Imana.
Iri sengesho ubwaryo, ni inyigisho ikomeye; buri jambo ryose ryo muri ryo, ni inyigisho y’agatangaza.
Mbese uyu mwigishwa ntiyatsinzwe mu mutima? Ahari yaba yaranihannye mu mutima we; kuko yibukijwe byinshi, kandi atsindwa na byinshi. Ikigeretse kuri ibyo kandi, inzira iganisha mu bwami bw’ijuru yaramuhishuriwe (Zaburi 85:5-6), ava mu rupfu, ajya mu bugingo (Imigani 15:24; Luka 15:32).
Guhera none, ntazongera kuzamura amasengesho adafite umumaro n’ubugingo; azajya asenga mu buryo bushya yigishijwe n’umwami we (Matayo 11:28-30). Azajya asenga mu kuri no mu Mwuka (Yohana 4:23), yigire aho Data ari mu bihe bye byo gusenga, amuganyire iby’ubukene bwe bwose. Kandi bimubereye icyigisho gikomeye! Kandi azabyigisha n’abandi. Azajya asengesha ubwenge bwe, ariko kandi ntazigera areka kwibuka no kwibwira iby’iri sengesho ry’umwami, kuko amenye neza adashidikanya ko aribwo buryo bwo gukingura ijuru (1 Abakorinto 14:15).
Ni ibiki bikubiye muri iri sengesho rigufi gutya, nyamara ryazanye impinduka mu buzima bw’uyu mwigishwa? Uwahabwa kubimenya neza no kubivugaho mu magambo arambuye, ntiyabona aho akwiza ibitabo byakandikwa. Icyakora turabivugaho bike gusa, turekere umwanya Umwuka Wera w’Imana kwigisha buri wese ibihwanye n’ibyamufasha.
Mbese ubundi koko, nk’uko umuririmbyi yabivuze, inyanja zose zibaye wino, ijuru rikaba impapuro, ibyatsi nabyo bikaba uducumu tw’abanditsi, ab’Isi bose bakaba abanditsi kandi bagasabwa kubyandika, aho byashoboka? Oya! Impapuro zidashize, hakama inyanja arizo.
2. Data wa Twese uri mu Ijuru
2.1. Ni Imana ifuha.
Mu mateka y’abisirayeli, kutagondwa ijosi kwabo (Gutegeka kwa II 10:16) byagiye bituma Imana ibarakarira, ikabakongoza umujinya wayo; kuko Imana yacu ari umuriro ukongora (Kuva 19:18; 1 Abami 18; Itangiriro 15:1-17; Abaheburayo 12:19).
Mbere yuko Adamu acumura, Edeni yari ubusitani bwiza cyane bwakifuzwa guturwamwo na buri wese. Icyo gikingi cyameragamo ibiti by’amoko menshi: ibyera imbuto ziribwa nziza kandi nyinshi, ibyo kwikingamo akazuba cyangwa kugamisha imvura, ibitanga impumuro nziza, n’ibindi byinshi bijyanye na cyose cyifuzwa na mwene muntu.
Adamu na Eva ntibari bakeneye guhinga cyangwa guteka umutwe mu buryo bwose ngo bakunde babone ibyo kubatunga, kuko iryo shyamba ryabahaga ifunguro ryabo rya buri munsi. Ariko aho bamariye gucumura, ingaruka mbi nyinshi zahise zibageraho; si kuri bo gusa, ahubwo ni ku baremwe bose.
Icya mbere, birukanishijwe inkota ya malayika uteye ubwoba kuva muri ubwo buturo bwiza, aho bahoraga mu maso y’Imana n’imbere y’ineza yayo (Itangiriro 3:23-24).
Icya kabiri, ubutaka bwatangiye kubamerera urwiri n’ibitovu mu cyimbo cy’imbuto nziza ziribwa (Itangiriro 3:18).
Icya gatatu, imiruho y’uburyo bwose yabagezeho kandi bayokamisha ababakomokaho bose; harimo n’urupfu (Itangiriro 3:15-19; 4:8; Abaroma 5:12).
Mu gihe cya Nowa, abantu bari bakabije gukora nabi. Bibiliya ivuga ko byageze n’aho Imana yicujije icyatumye irema abantu (Itangiriro 6:5-6). Nicyo cyatumye Imana ifata umugambi wo kubarimbura, bituma ndetse n’ibyatsi n’inyamaswa byo mu gasozi bitacumuye bikongerezwa kuri uwo mujinya w’Imana (Itangiriro 6:7). Yewe n’abana bato batakoze icyaha barimbukiye muri uko kurimbuka gukabije. Iyo Nowa atagirira umugisha k’Uwiteka (Itangiriro 6:5-8), inyoko muntu iba yarashiriye aho; nta gushidikanya, jye nawe ntituba twarabayeho.
Mu gihe cya Loti naho, Sodomu na Gomora byatwitswe n’umuriro ukaze uvuye mu ijuru, bitewe n’ibyaha bikabije n’urugomo byakorerwagwa muri iyo mijyi (Itangiriro 19:13-14). Ni nde wakitegereje ibyabaye kuri Sodomu na Gomora ntatinye Imana? Cyane cyane Loti warokotse iryo teka, nyamara arisizemo umugore we n’ubutunzi bwe bwose.
Mu gihugu cya Egiputa, Abisirayeli bahababarijwe n’uburetwa bukomeye, kugeza aho kuniha kwabo kugeze mu ijuru (Kuva 2:23-25). Ibyo ariko byabaye nyuma y’imyaka 430 yose, Abisirayeli bababazwa n’uburetwa bakoreshwagwa n’Abanyegiputa, Imana ireba ikabyihorera kuko igihe byari bitegekewe cyari kitararangira (Itangiriro 15:13-16). Reba nawe: Gutaka uri munsi y’ibicu kugeza aho byumvikanye mu ijuru, nta kirakorwa ngo utabarwe! Mbese biroroshye ngo iyo Mana ube ukiyiringira? Bibasha bake, nka Yobu wenyine (Yobu 6:14; 13:15-16). Mbese tuvuge iki?
Tuvuge se iby’imibabaro Abisirayeli bababarijwe i Babuloni (Soma igitabo cya Yeremiya n’icya Ezekiyeli)?
Tuvuge se inkota y’Uwiteka yarimbaguye abantu mu by’icyaha cya Dawidi (2 Samweli 24)?
Tuvuge se iby’Abisirayeli barimbagurikiye mu butayu berekeza i Kanani (Abalewi 10:1-7; Kubara 11:1-3; 14:26-30; 16:29-35; 17:12; 21:1-6)?
Tuvuge se iby’inzara mbi yazambije Isirayeli Imana ikabireka gutyo igihe n’igihe, kugeza aho ababyeyi barya abana babo (2 Abami 6:24-33)?
Mu kuri, igihe cyaturenga.
Erega n’uwabonye irimbuka rikabije ry’Abanyegiputa ku nyanja itukura, ntiyabura gutekereza no kwibaza byinshi kuri iyo Mana ifuha (Kuva 14:26-31; Abaheburayo 10:31)! Ni muri uwo murongo intumwa Petero yandikiye abari bamaze kugirirwa ubuntu bwo kwinjira mu muryango w’Imana agira ati:
“Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze,
ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya.”
(1 Petero 1:17)
Kandi umwanditsi w’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo nawe arabishimangira ati:
“Biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Uwiteka.”
(Abaheburayo 10:31)
Aho hose ndetse n’ahandi henshi, Imana ntiyababariraga na mba! Ukuboko kwayo kubanguriwe gukubita, ntawo kuguhina wabonekaga (Abaheburayo 10:31). Kuki? Imana, umucamanza utabera, ntiyareka umunyabyaha ngo akomeze yidegembye, adahanwe (Yeremiya 30:11). Nyamara kandi aho hose, byaterwagwa no kugoma gukabije k’umwana w’umuntu (Abalewi 26:14-39; Gutegeka kwa II 28:15-68).
2.2. Nyamara ariko, ni Data.
Wambaza uti:
- “Iyo Mana igirira abo yaremye gutyo nta mbabazi, yahindukira ikaba na Se gute? Mbese umubyeyi yagenzereza umwana we bene ako kageni?”
Ni ikibazo cyumvikana.
Bivugwa ko umwami umwe wo mu gihugu cya kure yangaga isazi cyane, ku buryo atifuzaga kuyibona na mba. Ibyo byatumye ashyiraho umukozi uhoraho wo gutsemba icyitwa isazi cyose, nta mbabazi kandi hatitawe ku byakangirika byose; isazi ipfa kuba yapfuye.
Iyo isazi yagwaga ku rukuta, uwo mukozi yayikubitaga igihiri cye, rimwe na rimwe urukuta rugasenyuka, hakagora isana (ariko ntacyo kuko isazi yabaga yapfuye). Utubati n’ibikoresho byo mu rugo byose ntibyasonerwagwa mu gihe cyabaga ari ikibazo cyo kwica isazi.
Igihe kimwe rero, isazi iza kugwa mu ruhanga rw’umwana w’umwami wagombaga kuzaragwa ingoma. Wa mugaragu, mu kurangiza inshingano ze, ntiyazuyaza maze ahita ayikubita ubuhiri. Kandi ntiyahushaga! Isazi irapfa, nibyo; ariko uwo muragwa w’ubwami nawe ntiyarusimbutse. Hari kongerwaho iki? Si umwana w’umwami wari wanzwe; isazi niyo yari yanzwe rwose.
Bibiliya iratubwira iti:
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane,
byatumye itanga umwana wayo w’ikinege,
kugirango
umwizera wese atarimbuka,
ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”
(Yohani 3:16)
Mbese ntubona isano riri hagati y’uyu murongo n’inkuru y’uriya mwami wangaga isazi?
Ijambo ry’Imana ritubwirako ibyaha bimaze kugwira mu isi, Uwiteka Imana yicujije icyatumye arema umwana w’umuntu, bimutera agahinda mu mutima, ndetse agambirira kubarimbura (Itangiriro 6). Kandi kubwo kurimbura gukabije kwabaye icyo gihe, nta nyoko muntu yari kuba ikibarizwa ku isi iyo Nowa atagirira umugisha k’Uwiteka (Itangiriro 6:8). Nyamara se byafashije iki kurimbura abantu bo mu gihe cya Nowa? Kuko urubyaro rw’abakomotse kuri uwo mukiranutsi batakomeje inzira ye; ahubwo barushaho gutera imbere mu byaha, kugeza n’aho bimwe basigaye babikorera kwendereza Uwiteka gusa (Ezekiyeli 8).
Uwiteka yari gukora kindi ki? Kuko yari yararemye umuntu mwiza, amukunze, icyaha aba ari cyo kimukururira kurimbuka buheriheri. Ntabwo Imana yarimburaga abantu, ahubwo nuko batitandukanyaga n’icyaha yashakaga kurimbura.
Ubwayo yarivugiye iti:
“Sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha;
ahubwo nezezwa nuko umunyabyaha ahindukira,
akava mu
nzira ye, maze akabaho.”
(Ezekiyeli 33:11)
Nguko uko icyaha cyakomezaga kwicisha abantu, ntawo kubacungura. Nibwo Imana ifashe icyemezo gikomeye cyo kohereza umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo ngo ayireherezeho abo yaremye, abunge nayo. Ageze mu isi, yabwirije ubutumwa bw’imbazi, ahamagarira bose bari baruhijwe n’imitwaro y’ibyaha byabo kuyimuzanira, ngo ayibikorerere (Matayo 11:28).
Havugwa inkuru z’abavandimwe babiri, umwe yari umunyangeso nziza ariko undi ari umunyangeso mbi. Ni byaha ki atakoraga? Kwiba, gusambana, urugomo rw’uburyo butari bumwe; yewe, ntiwabirondora ngo ubirangize. Igihe kimwe rero yaje kwendereza umuntu mu mudugudu, aramukubita, ndetse aranamwica. Yahise atoroka kuko bene umuntu bamukurikiye ngo bahore.
Yageze ku muvandimwe we yenda kwicwa n’ubwihebure, isi itamufitiye aho kumuhisha, dore ko imyenda ye yagendaga itonyangiriza mu nzira amaraso y’uwo yishe yari amwuzuye. Mwene nyina amubonye yumva aramubabariye rwose. Ariko yari kumufasha ate? Abahozi bari bugufi cyane.
Iyo akigira akanya ko gutekereza icyo gukora cyo kumukirisha, nta by’isi yari kurengera atabitanze ngo ariko amuheshe kubaho. Nyamara dore nta kanya yari agifite; isaha yari ku rugi, igihe kiri bugufi bwo kurenga.
Nta mwanya wari uhari rero wo guta; niba hari icyo yari gukora cyo kumukirisha, byari uwo mwanya yagombaga kubikora, kuri uwo munota; kuko amasegonda macye gusa, igihe cyari kuba cyarenze rwose.
................................................................................................. .................................................................................................
Mbese urifuza kumenya uko byagendeye uwo muvandimwe wari mu makuba n'icyemezo mwene nyine yafashe mu mahitamo agoye yari afite igihe kitararenga? Gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Nibwo yamwambuye iyo myambaro iriho amaraso, aba ariwe uyambara, nawe amwambika iye. Abahozi bahashyitse, nta kindi babajije, bafashe uwo gatozi (bamubwiwe n’imyambaro iriho amaraso) bamwica urupfu rubi mu maso y’umuvandimwe we, bahora uwabo wishwe. Ng’uko uko uwagombaga gupfa yakize, ariko ari uko impongano y’icyaha ibonetse.
Nubwo yari umukiranutsi, Yesu Kristo yapfuye urupfu rubi rwo ku musaraba, igihano cyahabwagwa abanyabyaha ruharwa, abo ab’icyo gihe bitaga ibivume. Bibiliya itubwira iki?
“4. Ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye; ariko twebweho twamutekereje
nk’uwakubiswe n’Imana, agacumitwa nayo, agahetamishwa n’imibabaro.
5. Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu; igihano kiduhesha amahoro
cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha.” (Yesaya 53)
Nguko uko umunyabyaha Baraba yabohowe, umukiranutsi Yesu arabambwa mu cyimbo cye (Matayo 27:15-25). Sinamenye amaherezo ya Baraba, ariko niba ataranakijijwe, ubuzima bwe bwasigaye yabubayemo yibuka uwamubereye inshungu.
Ngicyo icyatumye umwana w’Imana Yesu Kristo amanikwa ku giti, agapfa urupfu rw’abagome. Mbese Imana yaramwangaga? Oya rwose. Ariko umujinya wayo waramukongerejwe, ndetse arataka, ariko Imana imwima amatwi; arababazwa ibi byumvikana mu mubiri w’ababirebaga, ariko Imana imutera umugongo, imwima amaso yayo, kugeza aho atakanye ijwi ry’umubabaro mwinshi ngo:
“Data, Data;
Ni iki kikundekesheje?”
(Matayo 27:46)
Abantu bahereye ku guhana kw’Imana gukabije, bari barishushanyirije mu mitima yabo indi Mana. Bari basigaye bazi Imana y’ingome, itegerwa. Kuyivuga byari biteye ubwoba. Babonaga kandi iyo Mana nk’idakiranuka, kuko yahoraga abana ibyaha bya ba se cyangwa ba sekuru (Kuva 20:5). Hamwe baritotombye bati:
“Ba data bariye inzabibu zirura,
ariko none nitwe dufite ubushagarira mu kanwa.”
(Ezekiyeli 18:2)
Babonaga Imana nk’ingome, ariko nyamara bitewe n’ibyaha byabo (Abalewi 26:14-39). Nibyo! Kuko icyo umuntu abibye aricyo asarura (Abagalatiya 6:7).
Nubwo byari bimeze bityo ariko, Imana ntiyarekaga umuntu burundu rwose. Bibiliya itugaragariza kenshi icyanzu Imana yacaga, kubw’urukundo n’imbabazi byayo, ngo abantu be gushiraho. Urugero turubona mu isezerano yari yarahaye Mose, kuby’Abisirayeli, ati:
“Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata, nibaba mu gihugu cy’ababisha babo; kandi sinzabanga
urunuka byatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye nabo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.”
(Abalewi 26:44)
Ahandi muri Bibiliya kandi dusoma ngo:
“22. Imbabazi z’Uwiteka nizo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura. 23. Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini.” (Amaganya ya Yeremiya 3:22-23)
Kandi by’ukuri Uwiteka ntanezezwa no kubabaza umuntu, cyangwa kumutera agahinda, cyangwa kumureka iteka (Amaganya ya Yeremiya 3:31-33). Keretse ko ibyaha by’abantu aribyo byamwe bituma Imana ibakuraho amaso yayo, kuko idakunda kureba ibyaha (Yesaya 59:1-2).
Muri Bibiliya dusoma ngo:
“Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye
nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso
hanjye
bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi;
nuko nanjye nzumva ndi mu ijuru,
mbababarire
igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”
(2 Ngoma 7:14)
Nta kindi basabwagwa kugirango babone ineza y’Imana, keretse kuyihindukirira gusa, bakava mu bibi. Nayo yari yarasezeranye kubahundagaza ho imigisha yayo nibayumvira (Gutegeka kwa II 28:1-14), no kwita ku gusenga kwabo nibakora ibyo gukiranuka (Yesaya 58:1-14).
Hari aho yavuze ku Bisirayeli iti:
“Nzabashongesha.”
Kandi iti:
“Ukundi nagenza abantu banjye ni ukuhe?”
(Yeremiya 9:7)
Nubwo abantu bakomezaga gushinja Imana kudakiranuka mu migenzereze yayo (Ezekiyeli 18:25; 33:17), nyamara hari aho yabasabye kuyibwira ikindi yagombaga gukora itakoze, barakibura (Yesaya 5:1-7).
Mu kuri, Uwiteka ntanezezwa no kutubona abantu tubabazwa (Amaganya ya Yeremiya 3:31-33); kuko ari Data.
Yesu rero yigisha abantu gusenga, yashatse no kubavanamo ishusho mbi Satani yari yarashyize mu mitima yabo ko Imana yaba ari ingome. Oya; siko biri. Imana si ingome, ahubwo ni Data udukunda.
Kandi dore, no mu bihe byo kurimbuka gukabije byamwe bihora ku bana b’abantu, si Imana yicaga abantu; ni Satani.
Bibiliya iratubwira ngo:
“Uwo (Satani) yahereye kera kose ari umwicanyi; kandi ntiyahagaze mu by’ukuri, kuko ukuri
kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga iby’ubwe, kuko ari umunyabinyoma, kandi niwe se
w’ibinyoma.”
(Yohana 8:44)
Kubera kurakaza Imana kw’abantu, yabakuragaho amaboko yayo n’amaso yayo, maze si ukubarimbagura Satani agasya atanzitse! Abariho urubanza n’abatariho urubanza, abana n’abakuze, abantu n’ibintu, Satani agahindura umuyonga. Maze yarangiza akigira nyoni nyinshi, akagenda akabeshya abantu ati:
- “Imana yanyu irabamaze!”
Kandi ati:
- “Nyamara jyewe nabaha umudendezo n’amahoro!”
Byahe byo kajya! Uwakugize imfubyi yabasha kukubera umubyeyi? Ni ikinyoma gikabije.
Muri ibyo rero, imbabazi z’Imana nizo zabaga nyinshi (na bugingo n’ubu) zigahagarika ubwo bugome bwa Satani, abantu ntibashireho (Amaganya ya Yeremiya 3:22). Niyo mpamvu jye nawe turiho, atari ibyo nta nyoko muntu yari kuba igituye ku isi.
Nuko rero, Imana ni Data. Uko umubyeyi agirira impuhwe umwana we, niko nayo izitugirira (Zaburi 103:13), ndetse kurushaho; kuko iturusha imbabazi. Kandi hari impamvu Imana itugirira izo mpuhwe n’imbabazi bitagira akagero. Ibyaremwe byose, ibyo tubona n’ibyo tutabona, byabayeho ku itegeko ry’Imana. Yarategetse gusa ngo nibibeho, ku itegeko ry’Ijambo ryayo, bibaho (Itangiriro 1:1-31). Ariko ku mwana w’umuntu ho, yamubumbishije intoki zayo, irangije, nk’aho bidahagije, imuhumekeramo umwuka wayo abona kuba ubugingo buzima (Itangiriro 2:7).
Mu muntu rero harimo ubumana; Imana iretse umuntu, yaba irekeye Satani icyo gice cy’ubumana kiri mu muntu, niwo Mwuka wayo. Mbese hari uwakanga ino rye? Iyo rirwaye agasebe gato gute ntabona amahoro aruko katakiriho? Umwanzuro wo guca iryo no burundu kubera indwara nka kanseri uza nyuma bigaragara ko nta kindi kigishobotse gukorwa ngo iryo no rikizwe. Uko niko bimeze ku Mana n’umuntu. Nk’uko bitari umunezero ku muntu kurwara ino yewe no kubona ricibwa, niko bitari umunezero namba ku Mana kubona umuntu ababazwa kimwe no kurimbuka (Ezekiyeli 18:32; 33:11).
Nk’uko umwana ahuzwa n’ababyeyi n’amaraso ye, niko natwe duhuzwa n’Imana n’umwuka wayo yaduhumekeyemo. Ni Data rero. Kandi ni Data kuruta uko ba data b’umubiri batubera (Zaburi 27:10); ni umubyeyi wacu kuruta ba mama (Yesaya 49:15-16).
Imana ni Data; kandi byumve neza:
“Ni Data wa twese.”
Ntihakagire ubigukuramo! Uko uri kose: ni So. Bibiliya irakubwira ngo “Ni ‘So wo mu ijuru’” (Matayo 7:11). Uzi abo bantu Bibiliya ibwira ngo ‘So wo mu ijuru’? Yesu yari yabanje kuvuga ibyabo neza, mbere yo kubahishurira uko kuri kundi, ati:
"Ko muri babi [...]"
(Matayo 7:11)
Nuko rero, ni Data wa twese (Abefeso 3:14-15).
Ahari bamwe bazakubwira ngo:
- “Ntabwo ari So!”
Kubera impamvu izi n’izi. Ntukabumvire! Ni So. Mbese umwana w’ikirara mu bukene butagira akagero, hari uwagatekereje ko yari afite se w’umutunzi bitagereranywa (Luka 15:11-24)?
Abamubonye aragiye ingurube, uretse abari bamuzi, ntibabashaga kwemera ko afite se w’umukire kandi w’umunyabuntu busaga.
Kuba mu mibereho mibi atiyumvishaga ukuntu yarindagiye kugeza asohoye muri ubwo buzima, byatumye agera aho yemera mu mutima we rwose ko bitamukwiriye kwitwa umwana mu rugo kwa se. Kandi koko, kuko n’abagaragu ise yari atungishije ibye bari mu buzima bwiza kumuruta kure, bubahitse kandi bafite agaciro ku kigero gisumbye icye inshuro nyinshi.
Aho afatiye icyemezo cyo gusubira kwa se, yanzuye mu mutima we icyo azamwisabira:
“Ntibikinkwiriye kwitwa umwana wawe,
mpaka mbe nk’umugaragu wawe.”
(Luka 15:19)
Kandi nabwo yari kumva anyuzwe, agahorana umwenda wo gushimira uwo shebuja mushya kuko yari kumurutira bose bamuhatse mbere. Mbese se yaramwemereye? Oya! Ahubwo yaramuhobeye, aramusoma, kuko yari akiri umwana we, nubwo byari bimeze bityo.
Nawe, nubwo Satani ajya akuragiza ingurube z’uburyo butari bumwe, wisubiyemo ukagaruka ku Mana So, ukihana uti “nacumuye mu maso yawe, mpaka gusa mbe umugaragu wawe”; urukundo rwayo rwa kibyeyi rwakwakira, kandi ukumva ijwi riguhumuriza riti “mwana wanjye”. Iryo jwi nararyumvise umunsi nemerera Imana mu bugingo bwanjye, kandi abantu amamiliyoni n’amamiliyoni bararyumvise muri bo bamaze kuyiha uko bari; nawe ubasha kuryumva rero.
Nibyo! Ni so, nubwo abandi batabyemera; ariko wowe bimenye kandi ubyibwire muri wowe, ubyisubiriremo kenshi uti: “Ni Data”.
Takira Imana hamwe na Yesaya uti:
“Erega ni wowe Data wa twese,
nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere.”
(Yesaya 63:16)
Ni Data wa twese, nawe urimo. Ndetse kuri ubu, ushobora no gutangira kumuhamagara uti:
- “Data, Data, Data”.
Ni So! Wigendana igihunga kwa So! Za gusa wicishije bugufi, mu cyubahiro cyose umwana agomba umubyeyi we, uze witeguye guhindukira no kugendera mu nzira yose akuyoboyemo; nawe uzibonera uburyo urukundo rwe rutagira akagero, n’ineza ye itarondoreka. Kandi uzabona uburuhukiro bwo mu mutima (Matayo 11:29).
Kandi, byumve:
“Imana si umuntu ngo ibeshye,
kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze.
Ibyo yavuze, no kubikora
irabikora;
ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza irabisohoza.”
(Kubara 23:19)
Niyo yivugiye ko ari So, ibyandikisha mu gitabo cyayo Bibiliya ngo bibe isezerano ridakuka n’umwigisha wawe ibihe n’ibihe (2 Timoteyo 3:16), ihoza umutima kuri iryo jambo (Zaburi 105:8) kandi ubwayo iraririnda (Yeremiya 1:12) ngo risohore nk’uko yavuze muri ryo (Luka 21:33; Yesaya 55:10-11) kandi nawe ikurindira kugira ngo uzahure naryo mu gihe nk’iki. Nibyo!
Ubashije gukurikirana amateka y’ukuntu Bibiliya yavutse mu myaka myinshi kandi yanditswe n’abantu b’ibihe n’imibereho y’ubuzima bitandukanye, ukamenya ukuntu abami n’ibikomangoma bo mu bihe byayikurikiye bayirwanyije bagambiriye kuyitsembaho burundu, wasobanukirwa ukuntu ukuboko kw’Imana ari ko kwayirinze gusa; naho ubundi inkuru yayo ntayo uba wumva ubu. Ariko dore bose bayirwanije bashiranye n’ibihe byabo, nyamara yo igumaho amasekuruza n’amasekuruza; kuko ibitse ijambo ry’Imana ryagenewe ab’ibihe byose, nawe urimo.
Ni Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo; ni Imana ya Eliya n’abandi bahanuzi, ariko ni n’Imana yawe. Ikigeretse ku ibyo, ni Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, ariko kandi ni So, nawe; upfa kubyizera gusa (Yohana 1:12). Nuko rero, ushobora gutangira kwegera Imana nk’uwegera se, no kuyiringira kuri byose.
Bibiliya irakubwira ngo:
“Ni wizera,
urabona ubwiza bw’Imana.”
(Yohana 11:40)
Nuko rero, we kuba utizera, ahubwo ube uwizera (Matayo 20:27); kandi niwumvira, uzahirwa.
3. Izina ryawe ryubahwe,
ubwami bwawe buze.
Mu isi abantu bajya bikomeza, bagatinywa bitavugwa; icyo bavuze ko gikorwa kigahita gikorwa (ku butaka no ku bantu ubushobozi bwabo bugarukiraho), kutagikora bikaba kwiharizaho no kwikongereza uburakari bw’abo bagandiye.
Nyamara bene abo bantu, ni abantu gusa; si Imana (Ezekiyeli 28:2). Bahumeka umwuka wo mu mazuru gusa (Yesaya 2:22), kandi nabo barapfa (Zaburi 90:3); iyo umwuka ubashizemo, iyawubahaye yawishubije (Imigani 17:7; Umubwiriza 12:7), n’imigambi yabo yose irashira (Zaburi 146:3-4).
Aho ngaho abantu bose basohorera, nta mukene uhabogoreza, nta mfubyi iharirira, kandi nta ukomeye wongera kuharenganiriza uworoheje; igikomangoma n’umugaragu, barareshya (Yobu 3:17-19). Nyamara nubwo bimeze bityo, duhindira umushitsi imbere y’abakomeye, abo bana b’abantu bapfa.
Bibiliya itubwira neza ko Imana Yehova ariyo yonyine yahozeho mbere y’ikindi kintu cyose cyatekerezwa, iriho ubu kandi izahoraho. Ku bw’ibyo, ihora yitwa “Ndiho” (Kuva 3:14-15); kuko itazigera ibarwa muri “kera habayeho”.
Kuba abantu bahumeka (na ba bandi utinya), babikesha Imana yonyine. Kurama kwabo no guhirwa mu byo bakora, biva kuri yo. Niyo ivuba imvura igihugu kikagira uburumbuke, yakinga ijuru ngo imvura itagwa amapfa akabidogereza (2 Ngoma 6:26-27), maze ibikomangoma bikifata impungenge nka rubanda giseseka.
Imana niyo yimika abami n’abatware ibakuye ku cyavu, ikavaniraho n’abandi kubacisha bugufi cyane, ngo ababona bagasobanukirwa bamenye ko ariyo inyaga abami n’abatware ikagabira abo ishaka (Danyeli 4:25); kuko bitava ku bushake bw’umuntu, cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ihamagara (Abaroma 9:16).
Higeze kubaho ibihe igihugu cya Egiputa cyari igihangange mu isi ku kigero cy’ibihugu bimwe na bimwe byo mu isi yacu ya none. Igihe kimwe rero, mu makuba menshi yari ari kugwira Egiputa kubera kugoma, Imana yatumye umugaragu wayo Mose kuri Farawo, umutware wa Egiputa, ubu butumwa:
“Iyo nkirambura ukuboko kwanjye nkagukubita, uba waratsembweho wowe n’abaturage bawe. Ariko
narakuretse ubaho, kugira ngo ubone imbaraga zanjye, kandi mu isi yose bavuge izina ryanjye.”
(Kuva 9:15-16)
Urabyumva? Keretse ko byatwaye Farawo igihe kubimenya, no kwemera ugushaka ku Imana (Kuva 5:1 – 14:31).
Niyo ireka igihugu kigaterwa n’akaga katari kamwe (Abalewi 26:14-39), abantu bakaburira amahoro munsi y’ijuru; nyamara kandi ni nayo itegeka umugisha kuza ku muntu (Gutegeka kwa II 28:1-14), amahoro akaba k’uwa hafi n’uwa kure (Yesaya 57:19).
Byose niyo ibitegeka: yakinze, nta ukingura; yakinguye kandi, nta ukinga (Ibyahishuwe 3:7-8; Yesaya 22:22). Ubwayo yarabajije iti:
“Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?”
(Yesaya 40:25)
Icyayo ni ukubahwa no gupfukamirwa, icy’abantu ni ukwicisha bugufi imbere yayo no kuyisenga (Yohana 3:30; Yesaya 43:7; Kuva 20:3).
Yesu rero yigisha abantu gusenga, yarababwiye ati:
“[...] mujye muvuga muti:
‘[...] Izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze’.”
(Luka 11:2)
Nibyo! Izina ry’Uwiteka Imana ryubahwe.
Ese ubundi Imana yari yaremeye umuntu iki? Bibiliya itubwira ko yamuremeye guhesha Imana icyubahiro (Yesaya 43:7). Iyo abantu bubaha kandi bakubahisha Imana, baba bari gusoza umugambi w’icyatumye Imana ibarema. Kutayubaha, ni ukuyitera kwicuza icyatumye ibarema, ari nacyo cyazaniye akaga abo mu gihe cya Nowa (Itangiriro 6:6-7), utaretse n’ab’iki gihe (Yesaya 24:20; Mika 7:16).
Kandi dore, Imana yahozeho mu ijuru ryayo, ibana n’umutwe munini cyane w’ingabo z’abamalayika, n’ibizima bine, n’abakuru 24, bahoraga bayisingiza bikubita imbere yayo bagira bati: “Urera; Urera; Urera.” (Yesaya 6:1-3; Ibyahishuwe 4:1-11).
Na Yesu umwana w’Imana w’ikinege, yari kumwe nayo (Yohana 1:1-2; Ibyakozwe n’Intumwa 7:56).
Igihe kimwe rero, malayika Lusiferi wayoboraga umutwe w’abaririmbyi mu ijuru yarigometse, aragoma, ashaka ku cyubahiro cy’Imana, ngo nawe ajye aramywa kandi asingizwe nk’Imana (Ezekiyeli 28:12-19). Mbega kwifuza! Mbese yumvaga yari kuramywa na nde? Ikiremwa kuramya ikindi kiremwa nkacyo? Erega arashega kandi aramaramaza! Kugeza ashoje intambara mu ijuru ry’Imana (Ibyahishuwe 12:7-12).
Nicyo gituma ijuru rya mbere naryo rizakurwaho, kuko naryo ryakorewemo icyaha, rikaberamo intambara; mu kuri, hazabaho ijuru rishya, n’isi nshya (Ibyahishuwe 21:1).
Muri iyo ntambara, malayika Mikayire wari uyoboye umutwe w’ingabo z’abamalayika bakomeje kugandukira Imana yakubise inshuro Lusiferi n’ingabo z’abamalayika bamuyobotse, ndetse baratsindwa bidasubirwaho, bacibwa mu ijuru, boherwa mu isi (Ibyahishuwe 12:9).
Abamalayika ni imyuka; ntibapfa rero. Ku kudapfa, bafite akamero k’Imana. Kuko babaho iteka, byatumye bacibwa mu ijuru kugira ngo amagomerane amarweho rwose.
Imana irema umuntu, mu ruhande rumwe kwari ukugirango ayubahe; ariko kandi mu rundi ruhande, kwari ukugira ngo abere umucamanza abo bamalayika bagomye. Nibyo! Umucamanza wo kubemeza ko bagomye kutubaha Imana kandi bo ari imyuka, mu gihe umwana w’umuntu we ayubaha kandi ari umukungugu gusa, utuye mu mibabaro n’imiruho yo mu isi, kure y’ubushyuhe n’umunezero byo mu maso y’Imana.
Abo bamalayika baciwe mu ijuru, nibo babaye imyuka mibi ihora izana ibibazo ku isi. Bibiliya ibita “abadayimoni”, naho umukuru wayo Lusiferi ikamwita “Satani”.
Iyo umuntu yubashye Imana, abo badayimoni na Satani baramwara, bagatsindwa rwose; bakimenyaho ko bagomye koko, kandi ko Imana yabaciriye urubanza rw’ukuri, rutabera, kubirukana mu ijuru.
Iyo umuntu atubashye Imana, abo badayimoni na Satani babona ikibongeramo intege, bakamera nk’abirara, bakaniha igisobanuro cyo kuba batarumviye Imana.
- “Ahaa! Ntimubona? Ya mategeko y’Imana ni akadashoboka; arakomeye, kandi nta mudendezo atanga. Dore n’umuntu yamunaniye!” Ndibwira, akaba ariko abo bamalayika babi bigamba; n’ibindi nk’ibyo.
Nuko rero, abo badayimoni n’umukuru wabo Satani bahoza amaso ku muntu. Niyo mpamvu Bibiliya itubwira ngo:
“Mwirinde ibisindisha, mube maso;
kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka
uwo aconshomera.”
(1 Petero 5:7)
Ariko se ubundi mwene muntu arebye byose Imana yamuhaye ku buntu, ntiyayubaha? Dore ahumeka umwuka wayo, ku buntu. Ari uwo kugurwa yawishyura iki? Araryama agasinzira, imigambi ye yose ikuweho, ku bw’ubuntu bugacya akabyuka. Si ibyo gushimirwa Imana?
................................................................................................. .................................................................................................
Mbese ushaka gukomeza kumva uko umwanditsi yahishuriwe iby'iri sengesho, cyane cyane kuri iyi ngingo ngo "izina ryawe ryubahwe"? Gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Nubwo Imana nta kindi yakongeraho, kuba yarakugize umuntu ntikugire ihene barya cyangwa igiti batema, ikakugira umuntu, ukwiye kubiyishimira. Ariko ubundi Imana iguhitishijemo kuba itungo, wahitamo kuba irihe? Nzi neza ko utakemera rwose. None ntiwumva ukuntu kuba uri umuntu ari ikintu gikomeye cy’ubuntu yakugiriye, nta ruhare ubigizemo? Mu kuri, ukwiye kuyishimira.
Umwe mu bami bo mu Isirayeli witwaga Dawidi wari waragiriwe ubuntu bwo kubitahura, yabiririmbye mu ndirimbo agira ati:
“Ndagushimiye, Uwiteka,
ko wandemye uburyo butangaje.”
(Zaburi 139:14)
Ariko kandi (Dawidi) yisubiyemo akimenya ko ntacyo aricyo cyo kwikuza imbere y’umuremyi n’ibindi yaremye, ntiyibona ahubwo arushaho guca bugufi; maze abivuga mu ndirimbo ze, ati:
“Iyo nitegereje isanzure ry’ijuru, umurimo w’intoki zawe;
umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa
umwana w’umuntu ko umugenderera?”
(Zaburi 8:4-5)
Ariko kandi na none, dufite inyungu mu kubaha Imana kwacu. Ushaka iminisi myiza? Ubaha Imana (Gutegeka kwa II 28:1-15). Nibyo! Kuko dusoma muri Bibiliya aya magambo ngo:
“Maze ibwira umuntu iti:
Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge,
kandi kuva mu byaha niko kujijuka.”
(Yobu 28:28)
Kandi ahandi dusoma ngo:
“Kuko ababi bazarimburwa ku isi,
ariko abiringira Uwiteka bazaragwa igihugu.”
(Zaburi 37:9)
Ahandi naho dusoma ngo:
“10. Ushaka gukunda ubugingo, no kubona iminsi myiza, abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, n’iminwa
ye itavuga iby’uburiganya.
11. Kandi azibukire ibibi, akore ibyiza, ashake amahoro, ayakurikire, kugira ngo ayashyikire.
12. Kuko amaso y’uwiteka ari kubakiranutsi, n’amatwi ye ari kubyo basaba. Ariko igitsure cy’Uwiteka
kiri ku nkozi z’ibibi.”
(1 Petero 3)
Urabyumva? Ijisho rye riri ku bakiranutsi, n’ugutwi kwe gutegewe kumva ibyo basaba; ariko igitsure cye nacyo kiri ku nkozi z’ibibi, zose. Kandi, mu kuri, biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Uwiteka (Abaheburayo 10:31). Birimo umumaro kubaha Imana; ariko kandi binafite ingaruka mbi kwihindura umwanzi wayo.
Ushaka gucika ku isi? Suzugura Imana, unayirwanye (Gutegeka kwa II 28:15-68; Zaburi 37:9-10). Ubwayo yaravuze iti:
“Icyubahiro cyanjye sinzagiha undi,
n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”
(Yesaya 42:8; 47:11)
Icyubahiro cyayo igikomeyeho rero! Irakiburana, kandi ikanakirwanirira. Uwubaha Imana nayo izamwubahisha, ariko uyisuzugura nawe azasuzugurwa; niko biri. Ubwayo yarabihamije mu ijambo ryayo iti:
“Kuko abanyubaha ari bo nzubaha,
ariko abansuzugura bazasuzugurwa.”
(Hoseya 4:6)
Kandi ga buri mubyeyi wese akunda umwana we umwubaha, akamukorera. Na Data Imana niko amerera abantu bamwubaha (Malaki 3:17).
Yesu ati:
“Izina ryawe ryubahwe.”
Bagenzi, izina ry’Imana ni iryo kubahwa rwose. Niryo dukesha kubaho. Duhumeka umwuka w’Imana ku buntu, tukagendagenda ku isi yayo nta kiguzi. Habayeho kwishyuzwa ibyo gusa, ni bangahe babona ubwishyu? Ubundi se wayishyura ibyayo? Kuko ubutunzi bwose abantu biratana babusanze mu isi y’Imana. Bavuka bambaye ubusa gusa. Bityo rero, nta wabona icyo kwishyura. Hejuru y’ibyo, Imana igusha imvura ku buntu, abahinzi bakeza. Izuba naryo riva ku buntu, rigasusurutsa ibyaremwe byishwe n’umwijima n’imbeho by’ijoro. Iryo joro naryo Imana yarishyizeho ku buntu, ngo mwene muntu aruhuke; ku badashoboye kuruhuka muri ryo, ishyiraho ukwezi ko kubamurikira, byose ku buntu. Mbese koko iyo Mana si iyo kubahwa?
Yesu ati:
"(...) mujye muvuga ngo:
'(...) Izina ryawe ryubahwe'.”
(Luka 11:2)
Kandi ati:
“(...) Ubwami bwawe nibuze.”
(Luka 11:2)
Imana irema isi, yari nziza cyane. Harimo ibiti byera imbuto z’amoko atandukanye, abantu bagatungwa no kurya imbuto gusa, nta yindi miruho bategetswe gucamo ngo bakunde babeho. Ndibwira ko imibu yo muri Edeni itateraga indwara, kandi ko intare n’ingwe byaho biticaga abantu (Itangiriro 2:8-17). Nyamara icyaha kije mu isi, Adamu na Eva bamaze gucumura, ibintu byahindutse buri munsi (Itangiriro 3:1-19). Isi yameze ibitovu n’urwiri mu mwanya w’ibiti biribwa, inyamaswa zitandukanye zigirira umuntu ubukana, indwara n’urupfu bibona icyuho kandi byiha icyanya mu mubiri w’umuntu. Isi yahise iba mbi rwose, ndetse n’abantu ubwabo baba babi mu buryo bahindukirana kurwanyana no kumaranaho. Sibwo ubuzima bwo mu isi buhindutse intambara (Yobu 7:1)!
Nubwo bimeze bityo ariko, hariho isezerano ryiza ry’Imana ry’uko iyi Si izongera guhindurwa Paradizo, iyo gukiranuka kuzabamo (2 Petero 3:13); kandi ibyo bizasohora, ku ngoma ya Mesiya.
Ku ngoma ya Mesiya, hazabaho amahoro, umunezero, ibyishimo by’iteka. Nta ndwara, nta ntambara, nta bwire, nta rupfu, nta nzara, nta bukene, nta kurenganywa; kubivuga mu magambo macye, hazaba ari mu mahoro atemba nk’uruzi, kandi ibyaremwe byose bizagira umugabane muri ayo mahoro. Bibiliya itubwira iki?
“5. Icyo gihe impumyi zizahumuka, n’ibipfamatwi bizazibuka.
6. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’imparage, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba: kuko amazi azadudubiriza
mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.
7. Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasoko; mu
ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi, n’uruberanya, n’urufunzo.
8. Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo,
ahubwo izaba iya babandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.
9. Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo; ahubwo abacunguwe
nibo bazayinyuramo.
10. Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririrmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo,
bazabona umunezero n’ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.”
(Yesaya 35)
Mu kuri, hazabaho isi nshya, iyo kurira no gutaka bitazabamo ukundi, kuko ibya mbere bizaba bishize (Ibyahishuwe 21:4).
Wari uzi n’ikindi? Ngo umwana w’intama n’umugunzu w’intare, muri ubwo bwami, ngo bizarishanya mu rwuri rumwe, umwana muto ariwe ubiragiye (Yesaya 11:6)!
Ku ngoma ya Mesiya, isi izaba ahantu heza ho kwifuzwa rwose, aho umwana w’umuntu azahora ashimira Imana impano nziza y’ubuzima yamuhaye; kuko ibya mbere bibabaza bizaba bishize (Ibyahishuwe 21:4-5).
Ubwo bwami Yesu yabuhishiye abamukunda (Luka 22:28), kandi yagiye mu ijuru kubutegura; igihe gikwiriye gishyitse, azagaruka kujyana abamwizeye, bibanire muri ubwo bwami bw’amahoro adashira (Yohana 14:3).
Umwe niwe waririmbye ati:
“Abasigiye ibyabo gukurikira Yesu
Bagatinyuka ibyago bizeye umusaraba
Bakiyambura byose bibabaza umukiza
Abo nibo bazaba i Siyoni.”
Kandi ati:
“Siyoni iriho.”
Igihe ubwami bw’Imana butarahishurwa ku mugaragaro, ababwifuza bakabusaba, kandi bakabushakana umutima wabo wose (Yeremiya 19:13), bujya buza kuba mu mitima yabo. Nibyo! Bagira amahoro yo mu mutima.
Kimwe n’abandi bantu, banyura mu makuba n’imiruho byo ku rugamba rw’ubu buzima, ndetse hakaba ubwo isi ibigirijeho nkana (Abaheburayo 11:35-38); ariko kandi muri byose bagiraga ibyiringiro ku Mana.
Ni mu bisa n’ibyo Paulo yahamije ati:
“8. Dufite amakuba impande zose, ariko ntidukuka imitima; turashobewe, ariko ntitwihebye;
9. turarenganywa, ariko ntiduhanwa; dukubitwa hasi, ariko ntidutsindwa rwose.”
(2 Abakorinto 4)
Ibi byose babibashishwa n’uko ubwami bw’Imana buri mu mitima yabo. Ibigoye benshi, nuko batuye kure y’ubwami bw’Imana.
Ariko uyu munsi, ubasha guhamagara mu ijuru uti:
“(...) Data wa twese uri mu ijuru,
Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze.”
(Matayo 6:9-10)
Ubwami bw’Imana nibuza, hari igikoreka ku bibazo byawe. Amaganya arashira, nta gushidikanya. Ubwoba nabwo burahunga, abadayimoni baratsindwa buheriheri. Indwara zakumugaje zirakira, n’ibyaha bikunesha biranesheka. Ubwami bw’Imana nibuza mu mutima wawe, umugezi w’amahoro menshi y’amazi y’ubugingo uratemba muri wowe, nk’uko ibyanditswe bivugwa (Yohana 7:37-38).
Uraba uhagaze kuri iyi Si mu mubiri, nyamara mu bugingo bwawe waratangiye kuba mu yindi Si abizera bazajya kubamo vuba aha: ni ryo banga ry’ubwenegihugu bubiri.
Mana, ubwami bwawe nibuze.
Gusa, ntibubana n’ibyaha, kandi ntibwifatanya n’imigambi mibi. Itandukanye n’ibikurega bikubuza kwegera Imana no kwemerwa nayo, ubundi utangire gusaba ubwo bwami bw’Imana kuza muri wowe; kandi buraza nta kabuza.
Ubwayo yaravuze iti:
“Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza; none So wo mu ijuru ntazarushaho
guha ibyiza ababimusabye?”
(Matayo 7:11)
Ijambo ry’Imana kandi riraguhamiriza riti:
“Nimuguma muri jye,
amagambo yanjye akaguma muri mwe,
musabe icyo mushaka cyose,
muzagihabwa.”
(Yohana 15:7)
Mbese urifuza ubwami bw’Imana mu bugingo bwawe, ngo ubone amahoro n’umunezero iyi Si n’abategeka bayo badashobora kukwaka? Humiriza amaso y’umubiri, mu kwizera uzamukane umutwaro w’ibikugora byose bikakuremerera, ntusige n’ibyaha n’ibicumuro byawe, ubizane imbere ya Yesu Kristo aho yicaye mu ijuru iburyo bw’Imana Se ku ntebe y’imbabazi; umutakire uti:
“Mwami, ngirira impuhwe,
unture uyu mutwaro, umpindure mushya;
kandi ku bw’ubuntu bwawe,
ubwami bwawe buze muri jye.”
Kandi ntushidikanye, kuko Yesu Kristo yahawe ubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha (Matayo 9:6).
Yiteguye kukumva no kugusubiza, kuko we ubwe yavuze ati:
“Uza aho ndi, sinzamwirukana na hato.”
(Yohana 6:37)
4. Ibyo ushaka bibeho mu isi,
nk’uko biba mu ijuru.
Kenshi gusenga kwacu kujya kutuzanira imvune yo mu mutima kuruta guhumurizwa kuzuye. Ibyo bikatumerera gutyo kubera ko dusengeye amahoro nyamara tukabona intambara, twajya gusengera Imana ku musozi uyu n’uyu tuyisaba amahirwe, amaherere akadutegerereza ku muryango w’inzu yacu; iyo rimwe na rimwe atadufatiye iyo twagiye gushakira Imana. Mbega ibyo ntibiciye intege? Nyamara kandi Iyo yaduciriye iyi nzira yo gusenga niyo yahamije ngo:
“Musabe muzahabwa,
mushake muzabona,
mukomange ku rugi muzakingurirwa.”
(Matayo 7:8)
Ndetse mu kubishimangira, iri jambo rirakomeza ngo:
“9. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga arakingurirwa;
10. Mbese muri mwe, hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa yamusaba ifi
akamuha inzoka?
11. Ko muri babi, mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza
ababimusabye?”
(Matayo 7)
Mbese mu buzima bwacu bwa buri munsi, nta miraba n’imiyaga yaduhungabanyije kubera ibyo twasabye Imana, tukabisengera tubyingingiye, nyamara ntitubihabwe, bikatumerera nk’aho twiringiriye Imana ubusa? Nk’umuntu, sinabura kumva uwahungabanywa n’ibyo, bikamutera gushidikanya niba Imana ibaho, biti ihi se niba we imwitayeho.
Na Yobu (nk’umuntu) niko yavuze, ati:
“Urembye akareka kubaha Isumbabyose,
akwiriye kubabarirwa n’inshuti ye.”
(Yobu 6:14)
Kandi ni byo! Mbese wowe mu mwanya we, utekereza ko wakora iby’ubutwari kurusha uwo? Biroroshye kuvuga ngo “yeee”! Ariko abaca imigani bo baravuze ngo “utabusya abwita ubumera”! Naho umwami Ahabu we atuma ku mwami Benihadadi, wamwishongoragaho ku by’ubutwari ku rugamba, ati:
“Ucyambara umwambaro w’intambara ngo atabare,
ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse.”
(1 Abami 20:11)
Mbese si ko byari bikwiye kugenda? Ariko kuko “iguye hasi nta itayigera ihembe”, inshuti ya Yobu, mu makuba yamuteraga akamutera kwizinukwa no kuganya, imwishongoraho ngo iramugira inama, iti:
“Ariko ari jye,
ubu mba nshatse Imana,
kandi Imana akaba ariyo negurira ibyanjye.”
(Yobu 5:8)
Mbese uyu Elifazi yarushaga Yobu kumenya Imana? Yewe, habe no kumenywa nayo, ntiyabimurushaga. Hari uwari wamubwiye se ko igitumye ibya Yobu byazambye aruko atari hafi yayo? Erega no mu maganya ye, Yobu asa n’uwabazaga Imana ati: “Mbese si wowe niringiye? Kuki ungirira utya?” (Yobu 7:19-21).
Tekereza nawe!
Iti:
- “Musabe, muzahabwa”.
None urayisabye, ikugaragariye nk’itagira icyo ifite, kandi ariyo mugenga wa byose.
Ikongera iti:
- “Mushake, muzabona”.
Nyamara ukayishakira hose, ukabura mu maso hayo nk’aho itabaho, mu gihe tuzi ko ibera hose icyarimwe.
Kandi iti:
- “Mukomange ku rugi, muzakingurirwa”.
Nyamara mu gusenga no mu kwiyiriza umutima wawe ugakomanga ubudatuza ku rugi rw’ijuru, ariko ntiwumve ijwi iryo ari ryo ryose, ijuru rikakubera nk’iridatuwe.
None ikibazo kiri he? Imana se irabeshya? Ntibikabeho. Bibiliya iratubwira ngo:
“Imana si umuntu ngo ibeshye,
kandi si umwana w’umuntu ngo yihane.”
(Kubara 23:19)
Ntibeshya rero.
Mu bubi bw’abana b’abantu, bazi guha abana babo ibyiza, iyo babibasabye. Kandi n’iyo batabasabye, bamenya kubaha ibyiza bibakwiriye. Mbese uretse umurwayi wo mu mutwe, hari umubyeyi ubwirizwa kwambika umwana we? Hari uwo babwiriza kumugaburira se? Naho se kumuvuza yarwaye? Kumutabara atatse? Mu kuri, ntawe ubibwirizwa; bimubamo. Icyiza adakorera umwana we, ni icyo adashoboye gusa.
None se utekereza ko ku Mana atari ko biri? Iyahaye umubyeyi kugirira neza umwana we, kumukuyakuya no kumugirira impuhwe, yo ntibigira, ndetse kurushaho? Umva n’ikirenze ibyo: umuntu afite aho agarukiriza mu bushobozi, ariko Imana yo ishobora byose. Ntacyo rero yabuzwa gukorera umuntu bitewe nuko itagishoboye. None kuki hari ibyo ayiburana? Mbese umuntu yaba arusha Imana urukundo n’impuhwe, upfa akarusha Uhoraho gukiranuka (Yobu 4:17)? Ntibikabeho.
None ikibazo kiri he koko, niba ijambo ry’Imana ritabeshya?
Riti:
“Ko muri babi,
kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza;
none So wo mu ijuru
ntazarushaho
guha ibyiza ababimusabye?”
(Matayo 7:11)
Ni uko iryo jambo rivuga. Uwashaka kumenya aho ikibazo kiri rero, yagishakira muri iryo jambo ubwaryo.
Reka turirebe neza:
“Ko muri babi (kandi niko biri), kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza (ni ibyiza gusa, si ibibonetse byose); none So wo mu ijuru (ni Data, kuruta ba data b’umubiri) ntazarushaho guha ibyiza (ni ibyiza gusa, ntabwo ari ibyo twifuza byose) ababimusabye”?
Ni ukuri, azarushaho.
Ikibazo rero, kiri mu ijambo ubwaryo; nimwo impamvu yo gusubizwa iri, nimwo n’impamvu yo kudasubizwa iri.
Mu ijambo ry’Imana dusoma ngo:
“Ni muguma muri jye,
amagambo yanjye akaguma muri mwe,
musabe icyo mushaka cyose,
muzagihabwa.”
(Yohana 15:7)
Nguko ukuri: “musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa”; ariko amagambo ya Yesu ari muri mwe. Kandi arimo by’ukuri, bitari igice, kandi bidacuritse.
Nicyo gituma ijambo rivuga ngo:
“Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi,
mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.”
(Yakobo 4:3)
Dukwiriye Umwuka Wera wa Kristo, we utanga kumenya kose; kugira ngo adutere kumenya no gusaba byose, duhagaze neza mu ijambo ry’Imana. Nibyo! Kuko irindi jambo rigira riti:
“Irondora imitima izi iby’Umwuka atekereza,
kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.”
(Abaroma 8:27)
Nuko rero, turi mu ijambo, Imana yo mu ijuru irusha ba data b’umubiri kuduha ibyo dusabye. Hirya y’ijambo, ntacyo dushobora kubona ku Mana.
Namwe nimutekereze: ni nde mubyeyi waha umwana we byose yifuza? Umwana w’imyaka 5 asabye se kumuha imodoka yo kujya yitwara, n’ubwo abishoboye kandi amukunda ate, yayimuha? Mbese amusabye gukora mu muriro yamwemerera? Amusabye kumureka ngo asimbukire mu rwobo rurerure yamureka? Umwali wasaba se kumutera inkunga yo kwinjira mu buraya yayihabwa? Nibwira ko mu cyimbo cy’inkunga yashakaga ya se, icyo yabona cyaba abarinzi bo kumutangira muri iyo nzira igana ku kurimbuka, n’ubwo we yumvaga muri we ari iy’umunezero.
Kandi koko, ni ukuri:
“Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza;
ariko iherezo ryazo ni inzira z’urupfu.”
(Imigani 14:12; 16:25)
Uko ni ko biri: nta mubyeyi waha umwana byose yifuza, ariko se ntamwima ibyiza by’ukuri. Natwe Imana iduha ibyiza by’ukuri gusa. Hirya y’ibyiza, ntitwemerera; ahubwo iradutangira, ndetse bikaba nk’aho iturwanya, itatwanze, ahubwo igira ngo idukize.
Nibwo tumera nk’umwana muto, utazi ubwenge, urakarira umubyeyi we kuko amushikuje yari agiye kwigira mu muriro; maze kuko abikoranye igihunga n’ibakwe ryinshi, umwana akababara mu kuboko. Mbega ukuntu arira, arakariye uwo mubyeyi umubujije ibyiza (niko aba abyumva), akanamubabaza mu kuboko! Kera, iyo amaze gukura, nibwo amenya ko byose umubyeyi we yamukoreye, harimo n’ibyo yamubabajemo, byari mu rukundo gusa.
Ni mu kumenya ibyo umwe yaririmbye ati:
“Ibyishimo byose n’ibyago byacu
Biva mu rukundo rw’umwami Imana;
We gushidikanya, jya uyiringira
Ntiyahemukira uyizera atyo.”
Kandi undi ati:
“Kubimenya ni kwiza rwose.”
Ahari wavuga uti:
- “Jye si ndi umwana w’igitambambuga; nzi gutandukanya icyiza n’ikibi: kuki itampa ibyiza nyisaba?”
Reka tukwemerere ko uri mu kuri. Ariko se ufite kumenya kose? Wamenya ibiriho ubu se, n’ibizaba ejo? Ubimenye se, wamenya n’ibizaba umwaka utaha? Muri byose kandi, nta bwishingizi ntakuka watanga, kuko uba utazi icyo ejo hazacyana.
Ineza umuntu yakugirira none, ntiwamenya icyo ihishe cyangwa ingaruka yayo. Kuko bucya bucyana ayandi, kandi nta kigirwa ibanga iteka; ibihishwe ntibiguma bityo, igihe kiraza kikabihishura.
Nyamara Imana yo imenya byose; ikamenya ibyenda gukurikiraho bitari byasohora. Abantu ibihumbi bashobora kugushyigikira, bakavuga ko ufite ukuri n’ingingo, ndetse bagaha umugisha ibyo wenda gukora, nyamara Imana yo ibona nta mugisha urimo, kandi ko igitekerezo cyawe kiganisha mu kukuzanira amakuba.
Reba nawe. Mose, umugaragu w’Imana, yagendanye nayo ibihe byinshi; ndetse mu bakurambere mu byo kwizera nta n’umwe wakoranye n’Imana nkawe. Ahari, uvanyemo Yesu Kristo, nta waboneka wamuhiga mu buhangange, haba mu maso y’Imana no mu maso y’abantu. Wabishidikanya?
Bibaye mu maso y’abantu, wasobanuza Farawo n’Abanyegiputa bose; babigutangirira bakabyusa neza, uko yakuye Abisirayeli mu maboko yabo nta ngabo z’intambara akoresheje nyamara agasiga asenye Egiputa ibi by’akabarore, na bugingo n’ubu (Kuva 4:1 – 12:51).
Bibaye mu maso y’Imana kandi, wabibaza Abisirayeli bo mu gihe cye. Mbese Abiramu na Dotani ntibabiguha neza (Kubara 16:1-50)? Aaroni na Miriyamu nabo kandi ntibabura gutanga ubuhamya bwabo (Kubara 12:1-15). Rwose, Mose yarushaga ab’igihe cye kumenya byinshi ku Mana, ariko ntiyari afite kumenya kose. Gihamya?
................................................................................................. ...........................................................................................
Waba wifuza kumenya biruseho iby'ubushake bw'Imana uko buruta kure kuba bwiza kubyo twe twifuza? Gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Umunsi umwe, Mose yagize icyifuzo ku Mana. Yari yagize umugisha mwinshi, aganira n’Imana nk’abareshya. Si ukuyibwira, yimarayo; si ukuyisaba, ntiyisigira na kimwe. Umva uko Bibiliya ibivuga.
“12. Mose abwira Uwiteka ati: ‘Dore ujya untegeka uti -jyana ubu bwoko-; ntumenyeshe uwo
udutumanye. Ariko waravuze uti –nkuzi izina, kandi wangiriyeho umugisha-.
12. Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe, kugirango nkumenye, mbone uko ndushaho
kukugiriraho umugisha: kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.’
13. Aramusubiza ati: ‘ubwanjye nzajyana nawe, nkuruhure.’
14. Mose aramubwira ati: ‘ubwawe nutajyana natwe, ntudukure ino.’
15. Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Suko ujyana natwe, bigatuma
jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi?
16. Uwiteka abwira Mose ati: ‘N’icyo uvuze icyo, ndagikora; kuko wangiriyeho umugisha, nkakumenya
izina.’
17. Aramubwira ati: ‘Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.’
18. Uwiteka aramubwira ati: ‘ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina
imbere yawe ko ndi Uwiteka; kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.’
19. Kandi ati: ‘Ntiwareba mu maso hanjye, kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.’
20. Kandi Uwiteka ati: ‘Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahagarare ku rutare;
21. Kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw’igitare, ngutwikirize ikiganza
cyanjye, ngeze aho marira kunyuraho;
22. Maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye, urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye
ntihaboneka.”
(Kuva 33)
Nguwo Mose, umutoni w’Imana, no kwifuza kwiza kwe.
Ati:
- “Mana, nyereka ubwiza bwawe burabagirana.”
Ni iki Imana itari yamwemereye? Asabye kimwe, aragihawe. Asabye n’ikindi, Uwiteka ati:
- “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha, nkakumenya izina.”
Mu rupapuro rw’inzira rwitwa “kuko wangiriyeho umugisha, nkakumenya mu izina”, nihe utajya? Ni iki utasaba? Keretse icyo udakennye, kuko waba wizeye iki gisubizo:
- “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha, nkakumenya mu izina.”
Mose nawe rero ntiyapfushije ako kanya ubusa, ati:
- “Burya ngukunda, nkakugandukira ntakuzi; nyereka ubwiza bwawe burabagirana.”
Ee! Hari ahantu byakoze Imana. Mbese ugira ngo byari biyinaniye kuvuga iti: “n’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha, nkakumenya izina”? Yari ibishoboye rwose; mu kunezeza umukozi wayo wayigiriyeho umugisha, ikamumenya izina. Kandi cyari n’icyifuzo cyiza: kumenya ikuzi, kureba ikureba. Mbese wowe ubwo buntu ntiwabwifuza? Nawe ukagira icyivugo ugendana nka Pahulo, aho yagize ati:
“Nzi umuntu wo muri Kristo, wazamuwe, akajyanwa mu ijuru rya gatatu,
akerekwa ubwiza bw’Imana
burabagirana;
niba yari mu mubiri, cyangwa mu mwuka, simbizi.”
(2 Abakorinto 12:2-6)
Mbega ubuntu butangaje waba ugiriwe! Hehe no kuzongera gushidikanya ko iriho! Kandi warayiboneye, atari iyo wabwiwe! N’aho ibitangaza byaba bitagikoreka, nta waguhendesha ibidafadika by’iyi Si ishira, ngo akwemeze ko Imana itabaho; icyo waba warakirenze bidasubirwaho. Rwose, nanjye nakifuza kugirirwa ibimeze bityo.
Mu maso y’abizera rero, Mose yasabye ikintu cyiza. N’iyo akibwira Abisirayeli bose icyifuzo cye, bari kugifatanya, bakagihindura rusange. Uretse ko binashoboka ko bari bagitunze muri bo, keretse ko batari barayigiriyeho umugisha wo kwivuganira imbona nkubone nka Mose. Kuko igihe Imana ibahera amategeko ku musozi wa Sinayi, gutigita kwawo no guhinda kw’inkuba bumvise iyo Mana itaranavuga, ndibwira, byabateye guhara icyifuzo cyabo bataranagitambutsa (Kuva 20:18-19; Gutegeka kwa II 5:23-27).
Nyamara dore, mu maso y’Imana, Mose yari arengereye, asaba ikintu kitari cyiza na mba. Kuki? Kuko Mose yari yisabiye urupfu, atabizi. Mbese we yari yiteguye gupfa? Yakamenye mbere icyo ibyo bisobanuye, aho yari gukomeza icyifuzo cye, akabumbura akanwa ke, agasaba? Benshi bafatira ikiganza ku munwa, ngo iryo jambo ritabacika.
Imana nayo kandi yari igifite byinshi byo kumukoresha, kandi yari itaratunganya neza uwo kumusimbura, ngo abe yuzuye, ari umugabo nyamugabo wo guhamya iby’Imana imbere y’abameze nka Farawo, cyangwa ngo abe umugabo ushyitse wo gutsinda imiyaga yose y’imyumvire n’imyigishirize (Abefeso 4:13-14).
“[…] kuko wangiriyeho umugisha,
nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe […].
Ntiwareba mu maso hanjye,
kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.”
Ndizigira ko Mose yasobanukiwe, akamenya ko yari atambukije icyifuzo cy’ubwana, biti ihi se cy’ubupfu n’ubusazi. Ese iyo Imana yicecekera, ntimuhe icyo yasabye, ntinamubwire impamvu; aho uyu muntu w’Imana yari gukomeza gukora umurimo wayo anezerewe? Abayikorera nibo batanga ubuhamya bw’uko bijya bibagendekera mu gihe gisa nk’icyo.
Ni mu neza ya Mose rero, n’iy’Abisirayeli, byatumye Imana idasubiza kwifuza kwa Mose; nubwo byagaragariraga bose gute ko ari icyifuzo cyiza. Mose yari azi ko yifuje neza, nicyo cyatumye asaba; Imana yari izi ko Mose asabye ikitari cyiza, nicyo cyatumye itamusubiza.
Reka nguhe icyitegererezo cy’ineza y’Imana mu byiza ikwima wowe.
Nzi umuryango mu Rwanda (umusaza n’umukecuru) barokotse jenoside yahabaye mu 1994, ariko isiga ibahinduye nk’agati ko mu ruzi; abana babo bose n’ababakomokaho nta n’umwe yasize. Kandi abo bakirirahato bari baramaze guca imbyaro, nta bundi buryo bwo kongera kubona umwana. Mbega umubabaro wabo ugira igipimo? Mu bisa nk’ibi, ingumba itarigeze ishyira imugongo ibarusha guhirwa; ariko nyamara ibihe n’ibihe nayo yifuzaga umunezero wabo wo kuba bafite abana n’abuzukuru, igihe cyose bari babafite.
Uyu musaza n’uyu mucyecuru bakomeje kubaho, bategereje umunsi wabo wo gucyura igihe kuri uru rugerero rw’ubuzima; ariko ibihe byose nabamenye nyuma y’ibyo, sinigeze mbabona bakeye ku maso n’umunsi n’umwe. Kandi ndabumva rwose; kuko iyo ngerageje kwishyira mu mwanya wabo neza, ndatakara rwose; simenye umwifato nakifata, simbone icyanzanira kunezerwa kindi muri ubu buzima.
Kubw’ibyo, hari abo Imana yimye urubyaro ibarinda intimba batakihanganira itajya ibura gucumita imitima y’ababyaye mu gihe cyo gupfusha. Si iyo bigeze ku bazapfusha ababo batagize n’urwibutso basiga nk’uko byagendekeye uyu musaza n’uyu mucyecuru; kandi dore ibikombe nk’ibyo biri imbere y’abahawe ubu buzima bishaka ababinyweraho. Amahitamo aje hagati yo kubyara abo uzarenzaho ubutaka nta n’urwibutso basize cyangwa kutigera uterura uwo mu ruho wo guhekera ubusa, wahitamo iki? Ndabizi, biragoye guhitamo.
Umuririmbyi umwe niwe wabihamije, ati:
“(Yesu) Araza gushyiraho inzira %
Areba kure aho ntabasha kurora;
Nzahora mwiringira.”
Nibyo! Areba kure, aho ntabasha kurora, akamenyera ibyiza binkwiriye kandi binzanira amahoro akabimpera ubuntu, akamenya ibyo kumbabaza no kunaniza ntakunde mbibona, nubwo nabishakana umuhati n’amarira bimeze bite.
Kuby’uriya musaza n’umukecuru we, n’abandi nkabo isi yigirizaho nkana, wakibaza uti:
- “Mbese Imana irabanga?”
Oya rwose. Kuko nubwo biba bibonwa bimeze bityo, hari benshi muri ubu buzima bafiteho isumbwe, ku buryo nabo batakwemerera ubaye uwabahitishamo kugurana nabo imisaraba yabo yo muri ubu buzima. Kandi menya iki: ari uwo musaza n’umukecuru we (n’abandi bose banywera ku gikombe nk’icyabo), ari n’abo bandi nabo bakubititse biri inyuma y’ibyabo, buri wese ashoboye igishakwe cye.
Kuko mu ijambo ry’Imana dusoma ngo:
“Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko
itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu,
kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.”
(1 Abakorinto 10:13)
Urabyumva? Ngo ni rusange; ni ukuvuga ko hari abandi benshi mu ndimi zose no mu moko yose bari ku rugamba nk’urwawe. Ikindi ariko, ngo:
“Ntizabakundira
mugeragezwa ibiruta ibyo mushobora.”
Abiyahura kubera ibikomeye bari kunyuramo ni Satani aba yabashutse abumvisha ko badashoboye kubyihanganira, akabagira inama mbi yo guta urugamba rw’ubuzima.
Kandi byo ndagira ngo wumve ubu buzima n’ibibazo byabwo nk’urugamba; kandi niko biri. Muri Bibiliya dusoma ngo:
“Iyo umuntu akiri mu isi,
aba ameze nk’ufashe igihe mu ntambara.”
(Yobu 7:1)
Mu ntambara, umugaba w’ingabo niwe ujyena aho zirwanira n’ibikoresho zirwanisha, akurikije ubushobozi bwa buri mutwe n’abawugize. Hari abarwanira mu mashyamba no mu bihuru, nyamara kandi hari n’abarwanira mu mijyi no mu mayira. Hari abarwanira ku butaka cyangwa mu mazi, hari n’abarwanira mu kirere. Hari abarwana intambara y’ibikorwa, ariko hari n’abarwana iy’amagambo.
Ku rugamba kandi, intwaro zose ntizikora; hari ahakoreshwa ibitwaro bya rutura, hari n’ahakoreshwa intwaro ntoya. Haba n’ubwo bibayeho ko intwaro zose zidashobora gukirisha umuntu kuko zibuze cyangwa zitagishoboye kuri bene urwo rugamba, umusilikari akaba agomba kurwanisha ingingo ze z’umubiri, ubwenge n’umutima.
Muri ibyo bice by’urugamba n’imibereho yo muri rwo itandukanye, buri hose umusilikari uharwanira ahababarira mu buryo bwihariye. Abarwanira mu bihuru babasha kuhagirira amakuba y’imbeho, imibu n’inyamaswa z’inkazi, ariko abarwanira mu mayira nabo ntibarinzwe akaga k’izuba n’umwanzi wiyoberanyije niba bagomba kwirinda ibyaha byo mu ntambara.
Kandi umusilikari urwanira mu bihuru yakifuza kuba mu mutwe w’abarwanira mu mijyi, ariko dore si ibye guhitamo aho yoherezwa. Nyamara kandi akwiye no kumenya no kwemera ibi: aho adashaka kuba, hagomba uhaba; kuki ataba we, ahubwo akaba undi? Uwahamwohereje afite kandi azi impamvu ze; icy’umusilikari ni ukurangiza inshingano ze mu buryo buzamuhesha ikamba urugamba rurangiye, yaba yararuhonotse cyangwa yararuguyeho. Pahulo aha Timoteyo icyitegererezo cy’abasilikari ku rugamba rw’umurimo w’Imana yariho, yaramubwiye ati:
“Ntawaba umusilikari, kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye
ubusilikari.”
(2 Timoteyo 2:14)
Kandi ati:
“Zirikana ibyo mvuze,
kuko umwami wacu azaguha ubwenge muri byose.”
(2 Timoteyo 2:7)
Bitandukanye n’abagaba b’igisilikari cyo mu isi, uwatwandikiye icyo ku rugamba rw’ubu buzima yasezeranye kubana natwe ku rugerero, no kudutabara. Yaravuze ati:
“Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato.”
(Abaheburayo 13:5; Yosuwa 1:5)
Arongera ati:
“Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.”
(Yeremiya 33:3)
Kandi ati:
“Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”
(Matayo 28:20)
Nkubwire se uko Dawidi yabonye Imana?
Ati:
“Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu
makuba.”
(Zaburi 46:1)
Kandi ati:
“13. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, niko Uwiteka agirira abamwubaha;
14. kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.”
(Zaburi 103)
Imana ubwayo yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yesaya iti:
“Ntutinye, kuko ndi kumwe nawe; ntukihebe, kuko ndi Imana yawe.”
(Yesaya 41:10)
Kandi muri uwo murongo, mu isezerano ku bayizera bose yabwiye Yosuwa iti:
“Ntutinye, kandi ntukuke umutima; kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
(Yosuwa 1:9)
Umwe wari waramenye kandi akiragiza Imana niwe waririmbye ati:
“Nyura mu misozi, nyura mu mataba;
Aho hose niko harushya umutima
Njya nsaba Uwiteka kugirango amfashe;
Uwiteka nawe ntatinda kunyumva.”
Urugamba rw’ubuzima byo, by’ukuri ntuzarurindwa; kandi uzarwana urwo uwaguhaye ubuzima yaguhitiyemo. Ariko nirukomera, inzira ikaboneka nk’irambye cyangwa itagaragara, ukwiye kwibwira ibi:
Icya mbere: ibyo ugeragezwamo ntibirenze ibyo ubasha (1 Abakorinto 10:13); urabibasha. Wowe komeza ugende gusa, wirebere agakiza Uwiteka azakuzanira mu gihe gikwiriye (Kuva 14:13-14). Cyane ko bwira bugacya, umunsi twaruhiragamo ugatambuka. Igihe cyose bukira bugacya, hari ibyiringiro mu munsi w’ejo. Kandi nk’ukw’abaca imigani babivuga, by’ukuri, “iminsi y’inzara ishirira mu kuburara”. Hejuru y’ibyo kandi, "nta joro ridacya, kandi nta mvura idahita"; n’iryo rikugose rizacya, n’iyo ikunyagira izahita.
Icya kabiri: ijuru riragukurikirana (2 Ngoma 16:9; 1 Petero 5:7; Ibyahishuwe 2:13), kandi ryiteguye kugutabara aho bikenewe, nuritabaza mu buryo ijwi ryo gutaka kwawe ryumvikanayo ibi bitera Imana guhaguruka (Yesaya 30:19; Luka 18:7).
Iyaba twari twemeye kuba abana bakundwa imbere y’Imana, tukayirekera uburenganzira busesuye bwo kutumenyera no kutugenera ibyiza bidukwiriye, mu byo dusaba, twagize amahoro menshi, dushubijwe cyangwa tudashubijwe nk’uko twasabye.
Kandi kuba ari Data wa twese mwiza, bituma amenya n’intege nke zacu. Yaduhaye Yesu ngo aduhuze nawe, aduha n’Umwuka wera ngo adusabire, mu ntege nke zacu, nk’uko Imana ishaka (Abaroma 8:26).
Umwe mu bizera niwe waririmbye ati:
“Ndi impumyi jyewe sinamenya ibyamfasha;
Ntabwo nzamwaka urufunguzo,
Ahubwo mfashe ukuboko kwe,
Mwiringiye, mwiringiye.”
Yavugaga nde? Yavugaga Yesu Kristo, inshuti n’umukiza w’abari mu isi. Iyo nshuti yacu rero, niyo yatwigishije gusenga igira iti: ‘mujye musaba byose mukennye, nk’abantu, ariko mureke kandi mwemere gushaka kw’Imana. Nimumara kuyimenyesha byose mwifuza, nk’abana bakundwa kandi baganduka, mujye mugira muti:
“Ibyo ushaka bibeho mu isi
nk’uko bibaho mu ijuru.”
Kandi nawe ubwe yatubereye icyitegererezo cy’ukuri, igihe yasengeraga i Getsemani, ari bugufi bwo kwicwa urupfu rw’ibivume rwo ku musaraba.
Yarasenze ati:
“Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge:
ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe
uko wowe ushaka.”
(Matayo 26:39)
Ibyo ushaka Mana, bibe mu isi, nk’uko biba mu ijuru. Kandi ni byo! Ibyo Imana ishaka byonyine, nibyo bikwiye kuba mu isi, nk’uko biba mu ijuru. Sindabona muri Bibiliya, isengesho ry’abari mu ijuru basaba Imana ikintu icyo ari cyo cyose. Oya! Gushaka kw’Imana gusa niko guhari, kandi niko gukorwa. Ingaruka zabyo? Mu ijuru huzuye amahoro.
Nyamara isi yacu yo, kubera ibyigira imana byinshi muri yo, nta mahoro ifite. Satani n’abadayimoni barayivurunga, abanyabyaha bayiganjemo nabo bakabatiza umurindi. Ubutegetsi bw’igitugu, ivangura no kurenganya, ukwikubira ubutunzi bw’isi kwa bamwe, ubujura, uburozi, ubwicanyi, ubusambanyi, ubusinzi, imirwano, ivangura ry’uburyo butari bumwe, ukwikunda n’ibindi bibi byose bikorerwa kuri iyi Si, biri mu mugambi mubi no gushaka kubisha bya Satani. Nicyo gituma isi ibaye mbi, kuyibamo kugahinduka umutwaro ku byaremwe byose.
Ariko umugambi w’Imana, nk’uko isi yari iri ikiremwa, ni ukuyihindura Paradizo nziza abaremwe bazabamo batikanga ikibi.
Tukirindiriye uwo munsi mwiza wo kubaturwa kw’ibyaremwe byose (Abaroma 8:19), Yesu yatwigishije kujya dusenga tugira tuti:
“(...) Ibyo ushaka, bibe mu isi nk’uko biba mu ijuru.”
(Matayo 6:10)
Itoze kwemera gushaka kw’Imana, maze ujye usaba uti:
“Ibyo ushaka ko biba kuri jye,
naho byaba ibimbabaza;
kuko menye ko byose biva mu rukundo unkunda,
bibeho Mana.”
Kandi Imana ntihemuka; ntiyahemukira uyizera atyo. Mbese witeguye gutangira kwemera gushaka kw’Imana, uko kuri kose? Nugira utyo, uzaba uhisemo neza.
Umuririmbyi niwe wahamije iby’abahisemo iyo nzira, ati:
“Umutima uzatuza, n’umucyo uzaba mwinshi,
Niba dukurikiye inzira y’amasengesho.”
Kandi ati:
“Ndetse n’umwana muto, uzi gusenga Imana
Ntabwo azagira ubwoba, azafashwa no gusenga.”
Uzagira amahoro menshi yo mu mutima. Ab’isi babasha kubona ko ugushije ishyano, ariko wowe uzaba ufite amahoro yose kuko umenye kandi usobanukiwe ko uri mu ruhande rw’Imana, kandi ko muri kumwe.
Ntuzaba ukibabazwa n’ibyo ushaka utabona (kuko ubundi, ni rusange ku bantu), ahubwo uzajya unezezwa n’ibyo Imana iguhera ubuntu, mu gihe urindiriye ibyiringiro bizima by’abizera, nibyo SI NSHYA, iyo gukiranuka kuzabamo (2 Petero 3:13).
Ngaho rero, tangira usenge uti:
“Data wa twese uri mu ijuru,
Izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze.
Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko bibaho mu ijuru.”
Ubwire Imana nka Yesu uti:
“Data (kuko ari so), kwifuza kose ndifuza …..; ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
Maze nka Danyeli, ugende uhagarare mu mwanya wawe, uyirindire wizeye (Danyeli 12:13); kuko itazabura kugutabara ku isaha yayo, kandi ntizakererwa (Luka 18:1-8).
5. Uduhe none
ibyo kurya byacu by’uyu munsi.
Mu buzima bwa hano mu isi, ubukene bwa mbere umuntu agira ni ubw’ibyo kurya; ibindi biza nyuma. Kuko ubuzima bushoboka ari uko umuntu yariye. Abakora neza, babibashishwa nuko bariye; n’abagira nabi nabo nuko icyo kibazo cyo kurya kiba cyabanje gukemuka, cyangwa se bagahemuka bashaka ibyo kurya.
Inzara ijya ihindanya isura y’abantu mu maso y’abababona, ndetse bamwe ikabatera kwandavura cyangwa guhemuka; igasiba ibyiza n’ubupfura bibukirwagwaho mbere, ubutazagaruka ukundi. Niho abaca imigani bagiriye bati: “Inzara irashira, ariko ikinegu ntigishira”. Muri uwo murongo kandi, niho abaca imigani banongeye bati: “Imfura inyuze aha, ni iyariye”; kandi abandi bati: “ubupfura, buba mu nda”.
Bibiliya nayo iratubwira iti:
“Imirimo yose umuntu akora, aba akorera inda ye.”
(Umubwiriza 6:7)
Ni iki gituma abantu basubiranamo? Ni iki gituma habaho ubwicanyi? Ishyari riva kuki? Byose bizenguruka iruhande rw’ibyo kurya; kutanyurwa kw’abana b’abantu no kutizera ejo hazaza kukabatera gushishikara birundaho ibibizeza ibyo kurya by’igihe kirekire kuri bo no ku bazabakomokaho. Nuko icyaha kikavuka gutyo, amaherezo kikazanira ubugingo bwa bamwe kurimbuka ariko nabo bamaze kurimbuza benshi (Yakobo 1:15).
Kugira ibyo kurya rero kandi ku kigero gihagije buri munsi, nibwo bukene bwa mbere kuri mwene muntu; hahirwa uwabushize, niba koko yumva ubwinshi bw’amahirwe n’isumbwe afite ku bandi.
Icyakora hirya yo kugira ibyo kurya bihagije bya buri munsi, igikurikiraho ni ukwifuza kubi gutera gushaka kwigwizaho no kwikubira. Umuntu agata ubumuntu, ntabone kandi ntiyumve umusonga w’abandi baburiye ibyo kurya impande n’impande ze. Muri benshi babuze ibyo kurya amaganya akabona akito, ndetse bamwe muri bo bakanyura inzira ngufi nyamara mbi yo kwiba, byanarimba no kwica; ngo babone ibihaza inda zabo.
Urebye akabarore k’abicwa n’inzara n’urupfu rubi bapfa, ubona impamvu yo kunyurwa niba wowe ubona ibyo kurya bya buri munsi, no gushimira Imana yakurengeje icyo gikombe cyo kwicwa n’inzara.
Rero, kurya nibwo bukene bwa mbere umuntu agira; niko Imana yamuremye. Yesu rero ntiyirengagije ko ubwo bukene bukwiye guhazwa, umunsi ku wundi, maze yigisha n’abigishwa be kujya basaba Imana ibyo kurya byabo bya buri munsi; kuko biva kuri yo.
Hari umuririmbyi umwe waririmbye asenga Imana, ati:
“Umpe kumenya ibyo nigishwa
N’uburabyo n’inyoni, Mukiza
Nkwishingikirizeho.”
Mbese si gitangaza! Kwigishwa n’uburabyo n’inyoni kandi bitavuga? Nyamara burya ngo birigisha! Abaca imigani nibo bavuze ngo: “Nyir’amaso yerekwa bike, ibindi akirebera.”
Uretse ko gukanura ntuhumbye nabyo atari ko kubona. Nyir’amaso abona nyine we areba ikintu, akakivumburamo ibindi byinshi bihindura imibereho ye ya buri munsi, bikayiha isura igira.
Yesu rero niko yigishaga abantu. Mbese utekereza ko yababwiraga byinshi? Reka da! Ab’ubwenge nibo basobanukirwagwa byinshi birenze ibyo yabaga avuze; kuko yababwiraga mu migani. Ubwenge burahishura! Niho undi muririmbyi yaririmbye, asenga Imana, ati:
“Nuntunganiriza ubwenge,
Nzanezerwa nzaguhimbaza;
Ariko umutima wera,
Ndawushaka kurushaho.”
Reka turebe ku cyitegererezo cy’uko Yesu yatubwiye kwigira ku burabyo n’inyoni.
“25. Nicyo gitumye mbabwira nti: Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’, cyangwa
muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimukiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’ Mbese
ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro?
26. Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega; kandi So wo mu ijuru
arabigaburira nabyo. Mwebwe ntimubiruta cyane?
27. Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?
28. None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira
umurimo, ntibuboha imyenda;
29. Kandi ndababwira yuko Salomo, mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri bwo.
30. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro,
ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?
31. Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’, cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’
32. Kuko ibyo byose abapagani babishaka; kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.
33. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa.
34. Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo; umunsi wose ukwiranye n’ibibi
byawo.”
(Matayo 6)
Ngiyo inyigisho ya Yesu. Nawe, reba neza: ibikoko, inyoni n’ibimera byo mu gasozi byose! Ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika. Ko bibaho imyaka myinshi, ninde ubitunga?
Wambwira uti:
- “Ibikoko by’ibiryanyama birya ibindi bikoko bito kuri byo; ibindi birarisha cyangwa bikarya ibyo abantu bahinze, ibimera nabyo bikanyunyuza ubutaka, byarimba bigafashwa n’abantu babyitaho mu buryo butandukanye bwo kubivomerera no kubifumbira.”
Ngira ngo, nk’umuntu, waba uvuze ukuri. Kandi koko niko biri. Ntibyahawe gukora, ahubwo byahawe gukorerwa. Nicyo gituma niba Imana itanze imvura, igaha ubutaka kurumbuka ngo abantu beze byinshi, ibigirira ityo ngo barye bahage; ariko n’inyoni zayo ziba ziri mu mibare yayo, ngo zibone ibizitunga. Ibyo se wari ubizi? None se zibirya abantu babyishimiye? Oya rwose pe! Barazihiga, bakazitega imitego, bakazamagana; ariko Imana ibeshaho byose imenya no kuzirengera muri byose, zikavanaho utwazo.
Kandi byose umuntu yakorera ibyo biremwa by’Imana, abikunze, ni kubw’inyungu aba abifitemo. Niba atari amatungo cyangwa ibimera bikoze ibyo kurya bye, ni ibikoko cyangwa ibimera byo mu gasozi bimuzanira amafaranga atangwa n’abaza kubireba, bikanezeza imitima yabo.
Nyamara ibyo byose mwene muntu akorera ibindi biremwa, Imana iba ibifitemo gahunda ndende yo kubeshaho inyoni n’ibindi bikoko byayo, kugeza ku munsi wa nyuma yabyandikiye wo kubaho ku isi. Nta kinyura hirya y’umugambi wayo rero. Nta na kimwe gikenyuka; byaba ibimera cyangwa inyamaswa. Oya! Bibiliya irabihakana, ikemeza neza ko nubwo ibishwi ari ibinyagaciro gake mu maso y’abantu, nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, Data wo mu ijuru atabizi (Matayo 10:29). None se umuntu waremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26-27), ntizarushaho kumwitaho (Matayo 6:30)? Ishobora kubeshaho ibiremwa bitagira ubwenge buhambaye, ntibizayorohera kurushaho kunganira umuntu yahaye ubwenge mu byo agerageza gukora, ngo abone ibimutunga ?
Nuko rero, iga gusaba Imana kandi uyizeye. Kandi ujye uyisaba n’ibyo kurya, kuko yemera kubiguha. Yategetse ko urya, kugirango ubeho. Ngaho rero, jya uyisaba ibyo kurya byawe bya buri munsi. Numara kuyisaba utyo, tekereza icyo urakora kiguhesha ibyo kurya; kuko yanavuze ko gututubikana ko mu maso yawe ariko kuzaguhesha ibyo kurya kugeza uvuye mu isi (Itangiriro 3:17-19). Aha niho hagutandukanya n’inyoni n’inyamaswa. Kandi ni byiza ko ubaho gutyo; none se wahitamo kubaho nk’inka bagomba kujyana mu rwuri cyangwa bahirira ibyatsi? Oya! Wikitesha agaciro wahawe n’Imana. Rya ibyo wakoreye, kandi ujye usaba Imana kugufasha kubigeraho; nayo izagufasha.
Abantu bajya banyura mu irembo ribi, aho gusaba Imana igusha imvura igaha ubutaka kurumbuka, bagasaba imana y’amaganya. Aho gushakashaka bizeye gufashwa n’Imana, bakayoboka inzira ibatesha agaciro yo gusabiriza. Nyamara Imana yategetse ko abantu babona ibyo kurya babiruhiye. Kimwe cyo mbasha kumenya, ntiyavuze ko bazaruhira ubusa. Yego, ubutaka buzajya bumera imikeri n’ibitovu, ariko mu kutinuba no gukomeza gushakisha, umuntu azajya arya n’imboga zivuye muri ubwo butaka (Itangiriro 3:18). Nuko rero bazajya baruhira ibyo kurya, ariko babibone.
Abasenga imana y’amaganya babona iki? Ibahemba kwicwa n’inzara, gusuzugurwa no gucunaguzwa, bagapfa bifuza kandi ari akabarore mu bantu. Wowe wiba muri abo bantu; byange kandi wige kwikorera, usabe n’Imana kugufasha.
................................................................................................. .......................................................................................
Urifuza kumva bisumbyeho impamvu udakwiye kwiganyira, ahubwo ugashyira kwizera kwawe kose mu Mana kubyo kurya byawe bya buri munsi? Gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Nuko rero, ntimukiganyire. Ahubwo, ni ukuri:
“Nimusabe, muzahabwa;
Nimushake, muzabona;
Nimukomange, muzakingurirwa.”
(Matayo 7:7)
Nibyo! Nta mwana wasaba Se umutsima ngo amuhe ibuye (Matayo 7:9-10). Saba Imana ibyo kurya, kandi wizeye; ni ukuri, izabiguhera mu byo ukora. Icyakora ntukibe, kandi ntukariganye. Izo nzira ni iz’umwijima. Satani, se w’ikinyoma, niwe ushora abantu muri izo nzira, abizeza kuzibonamo ihirwe kandi iherezo ryazo ari ribi cyane (Imigani 14:12). Ntukazinyuremo!
Weho, saba Imana ibyo kurya, mu rugero rwo gutekereza kwawe no kwizera kwawe uhagurutswe no kubishaka, kandi uzabibona. Uzabona ibigutunga, ubone n’ibyo gutungisha benshi. Icyakora, habaho ubwo umuntu agera mu bihe by’ubutayu nk’ubw’abisirayeli banyuzemo bava mu Egiputa. Nibyo! Igihe umuntu atakibasha gukora (Yohana 9:4).
Bibiliya niyo ibaza iti:
“Niba imfatiro zishenywe, umukiranutsi yakora iki?”
(Zaburi 11:3)
Mbese hari igisubizo cyaboneka, mu bimeze nk’ibyo? Kandi imfatiro zashenywe? Yakora iki? Yagikora ahagaze he? Nicyo gituma ukwiriye kuba ku rufatiro ruzima, nirwo Jambo ry’Imana. Kandi Umwami Imana izaguha ubwenge muri byose (2 Timoteyo 2:7). Mu butayu bwawe urimo, Imana izaguheramo ubwenge bukwiriye, nubuyisaba (Yakobo 1:5-7).
Abisirayeli bari mu butayu, inzara yarabariye batakira Mose bati:
- “Turapfuye we!”
Mose nawe atakira Imana.
Mu gihe nk’icyo, Abisirayeli ntibashoboraga kwikorera kuko bari mu rugendo. Bakabaye batari no mu rugendo bari gukorera iki muri ubwo butaka bw’umucanga gusa? Data wa twese uri mu ijuru rero yamenye kubitaho, bamuhindukira nk’inyoni ze n’ibimera, biti ihi se nk’abana bato batazi kandi badashoboye gukora. Imana niyo yishingiye ibyo kurya byabo bya buri munsi, ibaha ‘manu’ yo mu butayu (Kuva 16).
Iyaba bari baramenye gusaba Imana ibyo kurya byabo bya buri munsi mu bihe bikoreraga, bakamenya ko ari yo yabibahaga, ntibaba baragiweho n’urubanza rwo kwitotombera Mose, bakababarisha Imana kuyivovotera batabizi. Nibyo! Kuko mu kwiganyira mu makuba yabo, bavuze bati:
“Iyo twicirwa n’Uwiteka mu gihugu cya Egiputa.”
(Kuva 16:3)
Mbese ibyo ntibyari ibyo kubabaza Imana? Kubakura ku ngoyi y’uburetwa no kugambirira kwirukana benshi muri Kanani ngo iyihe Abisirayeli, barangiza bakabihinduramo kugambirira kubicisha inzara mu butayu!? Byari ibyo kubabaza Imana.
Ariko nubwo bimeze bityo, Imana nk’umubyeyi w’umunyambabazi yabirenzeho, ibaha ibyo kurya.
Bibiliya ivuga ko, mu gihe cyose bamaze batungishwa manu, Abisirayeli bari bategetswe kurundanya ibikwiriye uwo munsi gusa. Ntibagombaga kuraza, keretse mu gihe kidasanzwe. Nyamara imana yo kutizera, umururumba no kutanyurwa, yabwiraga bamwe muri bo kubika n’iby’undi munsi. Wenda baribwiraga bati: “nta wamenya; none ejo manu itamanuka?” Mbese ubundi nibo babaga bagushije iya mbere? Kubera iki kwanga kwumvira uwayibazaniye? Ariko nta mugisha ku barwanya Imana, kuko bwacyaga ibyo baraje byaguye inyo ntibigire icyo bibamarira (Kuva 16:20). Ngibyo ibihembo kuri ba Maganya na ba Mutiringira. Nibyo!
“Ni nde muri mwe wiganyira
wabasha kwiyunguraho umukono umwe?”
(Matayo 6:27)
Mu gihe cyategetswe n’Imana, Abisirayeli bagombaga gutora iby’ijoro rimwe gusa, bihwanye n’uko umuryango wabo ungana. Iby’iryo joro gusa! Abizera bagakomeza kwizera ko iyabagaburiye iryo joro izabagaburira n’iry’undi munsi uzakurikiraho, ibihe n’ibihe. Bakarya buri munsi, bishingikirije ku kwizera Imana nk’uko ijambo ryayo ribivuga riti:
“Umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.”
(Abaheburayo 10:38)
Nyamara kandi, mu kindi gihe cyategetswe n’Imana, ku munsi ubanziriza isabato, Abisirayeli bagombaga gutora byinshi bizaba bihagije ku isabato. Kuki? Ku ruhande rumwe, niko nibwira, byarashobokaga kubirunda kuko byabonekaga (kurusha uko byari bisanzwe). Ariko kandi, ku rundi ruhande, nta ndyanyi yabashaga kubyonona kuko hari mu gihe cy’umugisha w’Imana ku bakunda kwiteganyiriza iby’ahazaza.
Bibiliya itubwira ko benshi mu batumvira Imana, kubw’ubunebwe cyangwa se umutima unangiye, bitoreye iby’uwo munsi gusa. Wenda baribwiraga muri bo cyangwa hagati yabo bati: “Ni undi mukiro? Ibitabuze mu gasozi byo ni manu! Tuzatora ibindi ejo”.
Byabagendekeye gute? Bagiye gutora nk’uko bari basanzwe bagenza, babura n’iy’umuti. Kuko ibyo umuntu abiba ari byo agomba no gusarura; babibye gukiranirwa bihaye kutumvira Imana babigambiriye, maze basarura umukeno (Gutegeka kwa II 28:15-68). Naho abumvira Imana bo? Bari baguwe neza, bafite ibihagije kubatunga muri icyo gihe cy’ibura rya manu (Gutegeka kwa II 28 :1-14). Bibiliya iratubwira iti:
“Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza,
kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.”
(Yesaya 3:10)
Reka ariko dutekereze ku bantu babaga batashoboye kurunda iby’iminsi ibiri kubera impamvu zitabaturutseho. Ahari batari bahari mu gihe cyo kurundanya manu; barwaye se, cyangwa bafite izindi nzitizi jye nawe tutabaterera amabuye.
Bibiliya ivuga ko ku wa karindwi, ku isabato nyine, abagiye kurunda ibyo kurya byabo by’uwo munsi batashoboye kugira icyo baronka. Kuki? Hari ku isabato. Nibyo! Ku isabato yo mu butayu, nta migisha y’iby’umubiri yabonekaga. Oya! Hari ku isabato nyine. Mbega agahinda! Barabwiriwe, baraburara. Amasengesho yose babashaga gusenga basaba ibyo kurya byabo by’uwo munsi, ntacyo yabashaga kubamarira; kuko hari ku isabato. Babagaho gute? Bagombaga gushinyiriza, kugeza isabato irangiye. Hagati aho ariko, bari abo gutungwa no gusonzorwa n’abo Imana ikoze ku mutima, babaga bahawe n’iyo Mana kurunda byinshi.
Mbese mu buzima busanzwe, mu mibereho ya mwene muntu munsi y’ijuru, ibihe nk’ibyo ntibibaho kenshi mu buzima bwa benshi? Mu mibereho yawe se ho bimeze gute? Aho ntiwaba uhagaze mu minsi yo gutungwa n’Imana buri munsi, nyamara udafite mu maboko yawe iby’umunsi w’ejo? Icyakora kugeza n’uyu munsi, ibyo kurya bya buri munsi urabibona; ikikugoye gusa ni ukumenya iby’ejo, kuko hatakugaragarira.
Ijambo ry’Imana riraguhugura riti:
“Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo,
kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo.
Umunsi wose ukwiranye
n’ibibi byawo.”
(Matayo 6:34)
Aho ntiwaba uri mu minsi mibi, aho udafite namba? Aho ntiwaba uri mu gikombe kibi cya Baaka (Zaburi 84:6), kandi imvura nziza y’umuhindo ikaba itakugwira (Zakariya 10:1; Yeremiya 5:24)? Urashakira Uwiteka aho mwajyaga muhurira nyamara ntumuboneyo. Umeze nk’aho utigeze kugira icyiza ubonana Imana; bikubereye ku isabato pe!
Umuririmbyi niwe watanze ubuhamya mu ndirimbo agira ati:
“Najyaga njya ku iriba ry’iyi Si
Mfite inyota nyinshi cyane;
Naba ngiye kunywa agakama ubwo
Nuko nkayabura nkiheba.”
Mbega hari aho iriba ryo ku isi ritandukaniye n’isabato yo mu butayu? Kandi ni ukuri, uri ku isabato yo mu butayu. Ariko ukwiye gukomeza kwihangana. Uzi impamvu yo kwihangana? Ndaguha ebyiri:
Iya mbere, nuko “nta mvura idahita”;
Iya kabiri, nuko “nta joro ridacya”.
Imvura naho yaba nyinshi gute ibi bituma benshi basubika ingendo zabo, amaherezo irahita bakazisubukura. Abo yafatiye mu gasozi nabo kandi, ni iby’ukuri ko ibangamira urugendo rwabo, ikabakerereza, ndetse ikabasigamo imvune; ariko nyuma yo guhita kwayo, izuba rirarasa bagasusurukirwa, bagakomeza urugendo basubijwemo imbaraga nshya. Nibyo: “nta mvura idahita”! N’iyi ikunyagira izahita, n’iziha kukunyagira ntuzigere uyemerera kuguhabura; kuko nayo izahita.
Ijoro naho ryaba rirerire rite, cyangwa rikaba ricuze umwijima munini ibi bitera ubwoba n’abari mu nzu, ku iherezo rirashyira rigacya. Mu ijoro kandi, imirimo ya benshi irahagarara; kuko batakibasha gukora (Yohana 9:4). Ijoro ni igihe cyo gukora kw’abajura, abicanyi, n’abandi bakozi b’imirimo itandukanye y’umwijima. Abo ijoro riguye bakiri mu nzira, benshi muri bo ribatera ubwoba n’umutima uhagaze kubw’icyabagirira nabi babasha guhura nacyo. Ngo “ntawe utinya ijoro, atinya icyo barihuriyemo” (cyangwa ashobora kurihuriramo). Tuba mu mazu kandi tugakinga twikingira ibikorwa by’abagizi ba nabi mu ijoro. Nubwo ribereyeho kuturuhura, ariko twese tunezezwa no kubona igitondo, ubuzima bukongera bugakomeza.
Uko umuzamu yifuza igitondo (Zaburi 130:6), niko ugoswe n’ibiteye ubwoba byo mu ijoro nawe yifuza ko umuseke utambika (Yesaya 21:11). Ijoro ribasha kukubera rirerire kubera ibikomeye muri ryo bikuzengurutse, cyangwa urukuta rishyize hagati yawe n’imigisha iri mu munsi wifuza kugeramo; ariko amaherezo, riracya. Mbese ntaryo wibuka ryakeye, n’ubwo ryasize ubuhamya bwaryo? N’iri rikugose naryo rizacya, n’irizaza ryijimye gute naryo rizacya; kuko “nta joro ridacya”!
Ibyo ubona bikugoye rero, bizashira. Ikigeretse kuri ibyo, Imana ntiyakwibagiwe. Igaburira inyoni, ikarimbisha ubwatsi bwo mu gasozi, ntiyakuretse. Ni byo! Igufiteho umugambi; wurindire rero. Ugitegereje Imana, guma usenge ubudasiba, usaba Imana ibyo kurya bigukwiranye n’abawe, ugira uti:
“Data Imana,
uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.”
Kandi uzabihabwa n’Imana. Yesu agufashe, Umwuka Wera agukomeze.
6. Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu
6.1. Turi mu mwenda.
Ijambo ry’Imana riratubwira riti:
“12. Nuko rero benedata, turi mu mwenda; ariko si uwa kamere y’imibiri yacu, ngo dukurikize
ibyayo:
13. Kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha umwuka ingeso za
kamere, muzarama.” (Abaroma 8)
Turi mu mwenda ukomeye cyane; kandi ni iby’ukuri, dufite Imana umwenda.
Mu gihe isi n’ijuru n’ibirimo byose byaremwagwa, Imana yagiye itegeka bikaba. Bibiliya itumenyesha ko isi itari ifite ishusho, yariho ubusa gusa. (Itangiriro 1:1-27)
Kuby’umucyo, Imana yarategetse ngo:
“Habeho Umucyo!”
(Itangiriro 1:3)
Nuko biba bityo, habaho umucyo.
Kuby’ubutaka gutandukana n’amazi, kuby’ibimera kumera mu butaka, kuby’izuba, ukwezi n’inyenyeri kubaho ngo bijye bimurikira isi, ngo bitandukanye kandi bivire amanywa n’ijoro, kuby’ibihumeka nk’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’ibindi bikoko byo mu nyanja, ibyo byose Imana yarategetse ngo bibeho, bibaho.
Nyamara ku muntu ho, siko byagenze. Umva uko Bibiliya ibivuga:
“26. Imana iravuga iti: ‘Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe: batware amafi yo mu nyanja,
n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo, n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.
27. Imana irema umuntu, ngo agire ishusho yayo; afite ishusho y’Imana, niko yamuremye; umugabo
n’umugore niko yabaremye.”
(Itangiriro 1)
Abanyabwenge bw’iyi Si bavuga ko ubuzima bwaje mu isi gutyo gusa, mbese nk’uko umuntu asinzira bwacya aho yaraye aciye agasanga hameze ibihumyo. Hari uba yabiteye? Oya! Ntawe rwose; biba byaje bityo gusa. Mbese ugira ngo abo bahanga hari aho banyuranya na Bibiliya? Ashwi! Ubuzima ku isi bwaje gutyo gusa. Icyo batazi ni kimwe: nuko hari iyategetse ngo “Habeho”, birabona bibaho.
Ariko ku muntu ho si ko biri! Ntabwo umuntu yaje gutyo gusa.
Habanje kubaho inama, yigwaho, agenerwa uko azasa n’icyo azaba (Itangiriro 1:26). Maze Imana imubumba mu mukungugu, imuhumekeramo Umwuka wayo, aba ubugingo buzima (Itangiriro 2:7). Nguko uko yaremwe.
Hanyuma, Imana imuha ubutware kuri byose yari yamaze kurema. Nicyo gituma umuntu abasha kororera mu biraro amatungo yose, agatungira inyamaswa z’inkazi mu mapariki; ariko zo ntizibasha kumukorera nk’ibyo, nubwo zimurusha imbaraga. Nibyo! Ni inyamaswa gusa; ariko umuntu we, afite akamero k’ubwenge bw’Imana.
Imana imaze kurema umuntu, yamutuje muri Edeni. Edeni hari ahantu h’ubusitani bwiza, hari ibiti by’imbuto ziribwa by’amoko yose, hari imigezi ihatera guhorana amafu, kandi hatuyemo n’inyamaswa z’amoko yose uwo muntu yareberaga ubuntu atagombye gukora urugendo rurerure cyangwa ngo agire icyo yishyura. Inyamaswa zose zo muri Edeni kandi, zari zibanye neza n’umuntu: ntizamwikangaga kuko ntiyaryaga inyama, kandi nawe ntiyazikangaga kuko zari zarahawe kumugandukira zose.
Mu busitani bwa Edeni, iyo umuntu yasonzaga yasoromaga kandi akarya imbuto ashatse zose, ku buntu kandi ku giti cyose; uretse ku giti kimwe gusa: “igiti kimenyesha ikibi n’icyiza”.
Ikibabaje, mu gihe imbwa umuntu yiyororeye ayibwira ngo “garuka!” ikagaruka, umuntu we yanze kumvira Imana kuby’icyo giti; maze yumvira uburiganya bw’umubi, aramburira ibiganza bye ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi, ibyo yari yarabujijwe. Sibwo yikururiye akaga! Ni koko, nk’uko baca umugani, “umuntu ananira umuhana, ntawe unanira umushuka”.
Mu by’ukuri, dore icyo Imana yari yarabwiye umuntu:
“16. Ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi, ujye urya imbuto zacyo uko ushaka;
17. ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntukaziryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no
gupfa uzapfa.”
(Itangiriro 2)
Satani ukuntu ari umubeshyi, niko kumvisha umuntu ko gupfa atazapfa. Umva uko Bibiliya ibivuga:
“4. Iyo nzoka ibwira umugore iti: ‘Gupfa ntimuzapfa;
5. kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya
icyiza n’ikibi’.”
(Itangiriro 3)
Ni iki gishya mubyo inzoka yavuze? Nta na kimwe. Kubyo kumenya icyiza n’ikibi, mbese Imana ntiyari yarabwiye Adamu na Eva ko icyo ari igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi? Nta gishya cyarimo rero.
Ahubwo Satani, se w’ibinyoma, abeshya Eva ibinyoma bibiri:
................................................................................................. ..............................................................................................
Urashaka kumva ibyo Satani yabeshye Eva n'ingaruka byamuzaniye we n'abamukomokaho bose kubera kumvira Satani aho kumvira Imana? Gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Icya mbere: Gupfa ntimuzapfa
Maze umuntu arabyizera, yibagirwa iyamuremye yari yaravuze iti:
- “No gupfa muzapfa”.
None Adamu na Eva barihe? Ntibapfuye se? Barapfuye, ndetse bokoza urupfu ababakomokaho bose.
Kumvira Satani ni bibi. Icyo avuze cyose, naho cyaba gisa n’icyiza gute, kikaba icyo kwifuzwa nk’imbuto z’igiti cy’ubwenge cyo muri Edeni ya kera, ntukagikoreho; kuko iherezo ryacyo riba ari ribi.
Kandi Satani ni umugome. Ubonye iyo agishishikariza umuntu kubanza kurya ku giti cy’ubugingo cyari muri Edeni, bituma yari kubaho iteka! Ubu nta busharire bw’urupfu twari kuba tugira, kandi nta ntimba, amarira n’agahinda abatuye isi bari kuba baterwa no kubura abo bakunda, bapfuye.
Icya kabiri: Muzahindurwa nk’Imana
Iki nicyo kinyoma gihambaye: Kuba nk’Imana.
Mbese ari ibishoboka kuba nk’Imana, ibyo ushatse byose bikaba, si ibyo kwifuzwa no gushakwa n’umwana w’umuntu wese mu minsi yo kubaho kwe? Nyamara, ntibishoboka. Umuntu ni umuntu, Imana ni Imana. Byashoboka bite ngo ikiremwa kingane n’umuremyi? Icyo rero cyari ikinyoma gikabije.
Umuntu naho yakomera gute, akagira icyubahiro n’igitinyiro kurusha bose, acyura igihe agapfa; cyangwa yagira ibyago ubuhangange bwe bugashira akiriho. Ariko Imana yo ihora ari Imana, iteka n’iteka, ibihe bidashira.
None Goliyati ari he? Salomo we? Naho se Nebukadineza? Ibyo ni ibihangange bivugwa na Bibiliya, n’ibindi ntarondora. Nyamara n’amateka y’iyi Si y’igihe cya none afite ibihangange byayo. Mbese ba Hitler, Napoleon, Igihangange Alexandre, n’abandi nkabo bari he? Kandi n’ab’ubwoko bwawe cyangwa igihugu cyawe nabo bagiye bagira ibihangange byabo; ariko bari he? N’abariho ubu, igihe cyabo kizarangira, ndetse ab’ibihe bizabakurikira ntibabe bakibibuka.
Ntukumvire Satani ugutera kwifuza kubi no gukorera guhindurwa nk’Imana. Ahubwo wowe, ujye uca bugufi mu mutima, icyubahiro ugiharire Imana yonyine. Mbese iby’umwami w’i Tiro ntibyakwigisha (Ezekiyeli 28:1-10)?
Icyaha kiraryoha ukigikora, ariko ingaruka zacyo zirasharira cyane. Kandi ibyo umuntu abiba, nibyo agomba gusarura. Adamu nawe yagombaga gusarura ibihwanye no gukiranirwa kwe, akabona ingaruka zo kutumvira Imana. Byamugendekeye gute?
Ubusanzwe, Adamu na Eva biriraga ku mbuto z’ubutaka, bagasoroma ibyo batahinze, kuko ubutaka bwameraga ibyo kurya by’ubwoko bwose byo kubatunga. Nyamara Adamu amaze gukora icyaha, ubutaka bwahindutse ukundi, imibereho yo ku isi yitera indi shusho.
Dore uko Bibiliya ibivuga:
“17. Na Adamu iramubwira iti: ‘ubwo wumviye umugore wawe, ukarya ku giti nakubujije ko
utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa; iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo
ugombye kubiruhira;
18. Buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu; nawe uzajya urya imboga zo mu murima.
19. Gututubikana ko mu maso hawe niko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira
mu butaka, kuko arimo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu nimo uzasubira.”
(Itangiriro 3)
Nguko uko ubuzima ku isi bwahindutse. Maze umuntu avanwa muri Edeni atyo, yimurirwa mu isi ihwanye n’ibicumuro bye.
Kandi mbere yo gucumura, umuntu yari yambaye ubwiza bw’Imana. Amaze gucumura, ubwo bwiza bwahise bumuvaho, aboneka ko yambaye ubusa. Nicyo cyatumye Adamu na Eva batangira kwihishahisha kubera isoni z’ubwambure bwabo, bongera guterwa gutinyuka guhagarara ahabona n’imbabazi z’Imana yabagiriye gusa.
Kuki Imana itaretse ibyo bigande ngo binywe kandi byumve ingaruka z’icyo byari bimaze gukora? Oya! Urukundo n’imbabazi byayo ntibyabibasha. Yishe zimwe mu nyamaswa zayo (mu gihe abo bantu ari bo bagombaga kwicwa), maze ibaremera imyambaro y’impu, irayibambika (Itangiriro 3:21).
Umuntu ariko ntiyarekeye aho kugoma mu maso y’Imana! Kayini yishe mwene nyina Abeli (Itangiriro 4:1-8); kandi abantu batangiye kugwira, bagenda barushaho gukabya ingeso mbi cyane: ubwambuzi, kwica, kugira urugomo, ubusambanyi bw’uburyo bwose, n’ibindi. Nuko bahindanya isi, bituma Imana yicuza icyatumye irema umwana w’umuntu. Nibwo yafashe umugambi wo kubatsemba ku isi (Itangiriro 6:1-8).
Bibiliya iratubwira ngo:
“Ariko Nowa we agirira umugisha k’Uwiteka.”
(Itangiriro 6:8)
Kuba Nowa we yaragiriye umugisha k’Uwiteka, suko we atari kubonwamo inkumbi bamushunguye; ahubwo nuko Imana yari ikomeje gukunda umuntu yaremye, idashaka ko urwibutso rwe rushira munsi y’ijuru. Nicyo gituma byanditswe neza gutya ngo:
“[...] agirira umugisha k’Uwiteka.”
Nyamara kandi nyuma ya Nowa, ntabwo abantu bisubiyemo ngo batinye Imana, bayubahe; ahubwo barushijeho gukora ibyangwa n’Uwiteka, no kumwendereza. Bwa bwenge bwo kumenyesha icyiza n’ikibi bwari he? Byamariye iki umwana w’umuntu kutumvira Imana? Ntacyo umuntu ajya abona mu nzira mbi, cyo kumugirira umumaro; ntibibaho. Aho kugirango umuntu abone ubwenge, n’ubwo yari afite bwahise bucura umwijima, Satani asigara ari we mwami we, amukoresha kandi amutwaza igitugu muri byose; asigara abaho ubuzima bupfa hato na hato kandi nabi, budafite ibyiringiro haba akiriho cyangwa nyuma yo gupfa.
Ni iki kandi Imana yari ishigaje gukora kuri ubu umuntu yiremeye yari amaze kwigarurirwa na Satani, agahindanya isi ibi bitavugwa?
Ijambo ry’Imana riratubwira ngo:
“Nyamara aho ibyaha byagwiriye
niho n’ubuntu bwarushijeho gusaga.”
(Abaroma 5:20)
Umva imbabazi n’urukundo by’Imana; uti:
- “Nteze yombi!”
Nk’uko habaye inama yo kurema umuntu, niko mu ijuru hongeye kuba indi nama yo kwiga ku bye amaze gukabya kugoma; nyamara kandi hatagamijwe kumurundaho umujinya no kumutsembaho, ahubwo hakigamijwe kureba uko yacungurwa, akabaho.
Nyamara kubohora umuntu mu bubata bukomeye gutyo no mu ngoyi za Satani zose yari amaze kwihambiriza, byari ibintu bitoroshye. Keretse ko nta kinanira Imana.
Nibwo rero Imana iteguye gahunda ndende y’uko umuntu azacungurwa, imibabaro n’ibiruhije uzamucungura agomba kuzanyuramo, byose ibirundaniriza mu gitabo kimwe igifatanisha ibimenyetso; maze itumiza inama. Ku murongo w’ibyigwa hariho iki? Hariho ikintu kimwe gusa: Gucungura umuntu.
Nta ngamba zari zije kwigwa, kuko zari zamaze gufatwa. Ahubwo ikibazo cyari iki gusa:
“Ni nde wemeye kwitanga ngo amene ibimenyetso bifatanije kiriya gitabo, bityo abe ariwe
uzajya gucungura umwana w’umuntu?”
(Ibyahishuwe 5:2)
Bibiliya ikomeza itubwira ko hatabonetse n’umwe wo kubihangara, yaba uwo mu ijuru, cyangwa uwo mu isi, cyangwa uw’ikuzimu; yewe ngo habe no kukireba (Ibyahishuwe 5:3).
Cyari igitabo giteye ubwoba kugitekereza no kukireba kubera ibikirimo, nkanswe kwihara ngo uragiterura uzi ko kugira gutyo ari ugufungura urugi rw’imibabaro yo muri cyo kuri wowe kandi nta gusubira inyuma kugihari.
Mbega akaga! Umucunguzi yari abuze rero! Mbese ak’umuntu ntikari gashobotse? Yari agiye kuba uwo kurimburwa buheriheri no gutsembanwa na Satani wari waramwigaruriye.
Yohani wabyerekwagwa ntiyashoboye kwifata, kuko yarize amarira menshi (Ibyahishuwe 5:4), agataka nk’umugore uri ku bise (Mika 4:9).
Mu gihe kigoye nk’icyo, urukundo rw’Imana ntirwatsinzwe. Oya rwose! Umugani w’ikinyarwanda niwo uvuga uti: “Imfura na Se barangana”.
Mu gihe mu bamarayika b’Imana ntawari ubonetse wabasha kwemera, mu bakuru bo mu ijuru habuze n’umwe, yewe n’ikuzimu naho nta n’umwe ubonetse, bigaragara ko nta kindi cyiringiro gisigaye, nibwo umwana w’Imana w’ikinege Yesu yahagurutse; yitangaho umutabazi wo kubabazwa iyo mibabaro yose ngo mwene muntu acungurwe (Ibyahishuwe 5:5).
Mbese utekereza ko muri gahunda z’Imana harimo ko ari “Yesu” wagombaga gutabara? Ahari birashoboka; ariko Bibiliya ntaho ibigaragaza ityo. N’ubusanzwe kandi, nta mwana w’umwami utabara; hatabara ingabo.
Byari gushoboka rero ko Imana ivuga iti:
- “Ntibikabeho, mwana wanjye, ko ujya mu iriya mibabaro.”
Siko umubyeyi wese yabigenzereza umwana we akunda se? Cyane cyane abizi neza ko ari inzira abasha no kuzagwamo!? Nyamara ku Mana ho siko byagenze; kubera urukundo yakunze umwana w’umuntu. Bibiliya iratubwira iti:
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane,
byatumye itanga umwana wayo w’ikinege,
kugirango
umwizera wese atarimbuka,
ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”
(Yohana 3:16)
Urwo rukundo rukomeye cyane rw’Imana ntirwashoboye kwimana umwana wayo, nubwo yari ikinege, kugirango mwene muntu ye kurimbuka; ngo ahubwo azabane n’Imana iteka, mu bwami bw’amahoro.
Mbese mu bimeze nk’ibyo umuntu ntiyagiyemo Imana undi mwenda? Guhara umwana wawe umwe, ukemera kuba incike, kubera abo ushaka kurengera! Aha ga na Yesu akwiriye gukuzwa no gushimwa iteka kuko yabyemeye! Yesu, wagize neza kwemera kuza kuducungura.
Umuririmbyi umwe niwe wabajije ati:
“Mbese iyo Yesu aza kugira intege nke,
cyangwa agasiganya ingabo zo mu ijuru,
twari kuba he?”
Kari kuba katubayeho! Ibyacu, jye na we, byari birangiye rwose; kandi nabi. Nguko uko Yesu yaje mu isi. Nyamara se yakiriwe ate n’abo yari aje gucungura?
Icya mbere, mu ivuka rye, ntaho kuvukira hakwiye yabonye, keretse mu kiraro cy’inka, naho kandi kubwa burembe (Luka 2:1-7).
Icya kabiri, ubutegetsi bwariho bwakiranye uwo mucunguzi amacumu n’inkota, bituma ahungishirizwa mu Egiputa ngo abeho; nuko amenya ubuhunzi akiri mu kigero umwana aba ataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi (Matayo 2:13-23).
Icya nyuma, abo yaje gukiza kandi akabakiza, abo yagaburiye bagahaga, abo yakirije ababo barwaye, abamusingije n’akanwa kabo ngo “Hosana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka” (Matayo 21:9), nibo bamuciriyeho iteka ngo “Nabambwe”. Kandi ga Pilato yanze kumubamba baramwibambira! Bamwica urupfu rw’agashinyaguro n’urukozasoni, yambikirwa ubusa ku musalaba (Matayo 27).
Bibiliya irabihamya iti:
“Yaje mu bye,
ariko abe ntibamwemera.”
(Yohana 1:12)
Urakagubwa gitumo n’ibikubabaza, birabazwa. Ariko kubaho ubizi ko nta byiza bigutegereje imbere, keretse umubabaro no gushinyagurirwa! Mbega, si akaga? Nyamara uyu Yesu we yari yarabyemeye. Nta mubabaro n’umwe wari mu muzingo w’igitabo yameneye ibimenyetso atagombaga kubabazwa. Mbese bimwe muri iyi mibabaro ntibyari byarahishuriwe abahanuzi bashoboye kwinjira kure mu mabanga y’Imana, mbere y’uko uyu mucuguzi ageza ikirenge cye ku isi?
Mu gihe ahazaza h’umwana wese haba hahishwe maze abamukunda bakamwifuriza kandi bagahirimbanira kumubona agera ku byiza muri aho hazaza he, ibya Yesu byo byari byarashyizwe hanze n’abahanuzi, byandikirwa kugirango abarondora ibyanditswe bazamenye isaha bagenderewemo. Abari barabihanuye, bakabyandikisha, bari barapfuye. Ariko umwe muri ba Bamenya w’Imana wari usigaye, wari warabwiwe n’Umwuka w’Imana ko atazasinzira atabonye agakiza k’Abisirayeli, yabonye uwo mwana abwira nyina ko inkota izamucumita mu mutima kubw’ibizamubaho (Luka 2:34-35).
Muri ibyo byose, Bibiliya iratubwira iti:
“Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza.”
(Luka 2:19)
N’ibindi byose byari byarahanuwe, n’ibyo yabonaga, yabibitse mu mutima we; ariko nk’umubyeyi, cyari igikomere kitari kuzigera gikira mu minsi y’ubusuhuke bwe yose.
Ariko abahanuzi ba kera bari barahishuriwe ibiki?
Yesaya yari yarahishuriwe ibi bikurikira:
“Abakubita nabategeye umugongo,
n’imisaya nyitegera abampfura uruziga;
kandi mu maso yanjye
sinahahishe
gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.”
(Yesaya 50:6)
Ahandi kandi, Yesaya yanditse ibikurikira kubyo yahishuriwe kuri uwo munyamibabaro. Ati:
“1. Ninde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko kw’Uwiteka kwahishuriwe nde?
2. Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishitsi cyumburira mu butaka bwumye;
ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga, ntiyari afite ubwiza
bwatuma tumwifuza.
3. Yarasuzugurwagwa, akangwa n’abantu; yari umunyamibabaro wamenyereye intimba;
yarasuzugurwagwa nk’umuntu abandi bima amaso, natwe ntitumwubahe.
4. Ni ukuri, intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye; ariko twebweho
twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana, agacumitwa nayo, agahetamishwa n’imibabaro.
5. Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu; igihano
kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha.
6. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane; Uwiteka amushyiraho
gukiranirwa kwacu twese.
7. Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke, amera nk’umwana w’intama
bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, niko atabumbuye
akanwa.
8. Guhemurwa no gucirwaho iteka, nibyo byamukujeho; mu b’igihe cye ni nde witayeho ko
yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?
9. Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe; nubwo
atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
10. Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje, […]”
(Yesaya 53)
Dawidi nawe, kuri uwo munyamibabaro, yahishuriwe ibikurikira:
“13. Baranyasamiye n’akanwa kabo, nk’intare itanyagura yivuga.
14. Nsutswe nk’amazi, amagufka yanjye yose arakutse, umutima wanjye umeze nk’ibimamara;
uyagiye mu mara yanjye.
15. Intege zanjye zumye nk’urujyo, ururimi rwanjye rufatanye n’uruhekenyero. Kandi
unshyize mu mukungugu w’urupfu.
16. Kuko imbwa zingose, umutwe w’abanyabyaha untaye hagati, bantoboye ibiganza
n’ibirenge.
17. Mbasha kubara amagufka yanjye yose; bandeba bankanuriye amaso.
18. Bagabana imyenda yanjye, bafindira umwambaro wanjye.
19. Ariko Uwiteka, ntumbe kure; ni wowe muvunyi wanjye, tebuka untabare.”
(Zaburi 22)
Kandi koko byamusohoyeho gutyo, byose uko byakabaye. Reba nawe. Mu rubanza imbere ya Pilato (Matayo 27:11-26), uyu yabajije rubanda ati:
- “Ari Baraba (w’umujura n’umwicanyi) ari na Yesu (wabakizaga indwara n’inzara) mbabohorere nde?”
Abari aho n’urusaku rwinshi, mu mvugo imwe nk’aho bari babanje kubikorera inama, bati:
- “Baraba.”
Pilato ati:
- “Yesu witwa Kristo ndamugira gute?”
Kuko yari atunguwe rwose! Yashakaga impamvu yo kurekura Yesu, ariko dore byose yatekerezaga biranze rwose. Uyu Yesu ntacyo yari yagakoreye Pilato ku giti cye kizwi kugeza icyo gihe, ariko dore none abo yagiriye neza bamurutishije Baraba wari warababujije amahwemo, agiriwe impuhwe n’utari ugakwiye kuba ariwe uzimugirira kuko ntacyo mu bwenge bwe yamwituraga!
Bose bati:
- “Nabambwe.”
Pilato ati:
- “Kuki? Yakoze cyaha ki?”
Nta gisubizo gihamye Pilato yahawe. Kandi mu kuri, nta cyari gihari. Urwango umwijima wanga umucyo rwari rumaze kuzura mu mitima y’abantu kubera ko uwo mucyo wagaragazaga ububi bwabo, ukaremereza ubukene bwo mu mitima yabo bwo kugarukira Imana. Nuko acirwa urwo gupfa atyo, nta jwi rimuvugiye icyiza.
Mbese uratekereza gutyo umubare w’abanyabyaha bari bagose Yesu muri ayo masaha ye ya nyuma yo gusohoza ubutumwa? Mu rukiko basakurizaga rimwe ngo ‘nabambwe, nabambwe’! Naho se ku musaraba?
Kuri uwo musaraba, ukozwe mu giti kitabaje, ntiyahambirijwe imigozi cyangwa imyenda, ahubwo bamubambishije imisumari, bayimutera mu biganza bye no mu birenge bye.
Kuri uwo musaraba kandi, ntiyazamukanye yo icyubahiro cye, kuko bamubambye bamaze kumucuza imyambaro ye, barayigabanganya; bageze ku ikanzu ye bakoresha ubufindo ngo bamenye uri buyitware.
Abagore babonaga Yesu mbere ataragera muri iyo mibabaro, bifuzaga kuba ari bo bamubyaye, ndetse umwe muri bo ntiyari yarabashije kubiceceka arabimwaturira ati:
“Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje.”
(Luka 11 :27)
Nyamara bamubonye k’uwo musalaba w’isoni n’agashinyaguro, no mu nzira iwuganaho, ntibifashe kurira no kugenda bikubita mu gatuza (Luka 23:26-31); ninde muri bo wari kuba akifuza kuba nyina w’uwo munyamibabaro? Ntiyari akiri uwo kwifuzwa rwose (Yesaya 53:2), kuko cyari ighe cya ya nkota yahanuwe ko izacumita mu mutima w’uwamwonkeje (Luka 2:35).
Mbere yo kumubamba kandi, kimwe no ku musalaba, Yesu yarashinyaguriwe bitavugwa.
Ndi kumureba kwa Pilato, mu bwiherero bari kumukubita ibipfunsi, imigeri n’ibiboko byungikanya kandi apfutse mu maso, maze bakamubwirana agashinyaguro bati:
“Duhanurire, Kristo; ni nde ugukubise?”
(Luka 22:64)
Ndamubona kandi bamwambika ikamba ry’amahwa mu mutwe, bakamufatisha n’inkoni y’urubingo mu ntoki, avirirana umubiri wose kubw’inguma, barangiza mu kumushinyagurira bakamuterera isaluti bagira bati:
“Ni amahoro, mwami w’abayuda?”
(Yohana 19:3)
Ndamwishushanya bamukubita imigenda, yihekeye uwo musalaba w’isoni n’imibabaro yari agiye kubambwaho, ntawe umufitiye impuhwe zo kuwumwakira (Luka 23:27).
Ndamutekereza bari kumushinyagurira ku musalaba, nawe yishwe n’inyota, inzara no kubabazwa n’ibikomere. Ngabo abamutukaga, abamukinaga ku mubyimba, abamuciraga amacandwe, n’ibindi (Matayo 27:38-44). Byantagaza, muri abo banyabyaha, harabuzemo uwamuteye ibuye cyangwa umujugujugu w’inkoni. None se ko “iguye hasi ntayo itayigera ihembe”!
Cyari igihe cy’ubwami bw’umwijima.
Nyamara guhera ku isaha ya gatandatu, habaho ubwirakabiri. Urusaku ruratuza gato, abantu bategereje ikigiye gukurikiraho.
Mu isaha ya cyenda, ku musalaba, Umwami w’abami arataka cyane ati:
“Eloi, Eloi, Lama Sabakitani?”
(Mariko 15:34)
Bisobanurwa ngo:
“Mana yanjye, Mana yanjye;
ni iki kikundekesheje?”
(Matayo 27:46)
Mu gutaka k’uyu munyamibabaro, yagize ati:
“Mfite inyota.”
(Yohana 19:28)
Maze aho kumuzanira utuzi ngo tumuramire agatima, niko kwibwira bati:
- “Tumenye icyarushaho kukumvisha!”
Nibwo birutse, bazana inzoga y’umushari, barayimunywesha, umutima uraca, umwuka urahera (Matayo 27:48- 50).
Nyamara kandi uyu munyarukundo rutagereranywa, uyu munyambabazi zitarangira iteka, agifite umwuka muri we, agishobora kuvuga, nubwo bamutukaga banamubabaza bate, ntiyabavumye; ahubwo yabasabiye ku Mana, ati :
“Data, ubababarire; kuko batazi icyo bakora.”
(Luka 23:34)
Imana ishimwe kuko izo mbabazi zikibeshejeho abatuye isi, na bugingo n’ubu.
Ni nde wo gutsinda urukundo mu ntambara? Mbese urupfu twaroshyemo Yesu, sirwo Imana Se yagombaga kuturohamo? Nyamara siko byagenze. Urukundo ni urw’iteka, ntirushira.
Yesu amaze gutsinda ingoyi z’urupfu, ntiyihoreye; ahubwo yaratwumvise, araduhumuriza, kandi atuma abakiriye iryo humure ku bari mu isi bose, ati:
“46. Niko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,
47. Kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye,
bahereye kuri Yerusalemu.”
(Luka 24)
Kandi ati:
“18. Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.
19. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya
Data wa twese, n’umwana, n’Umwuka Wera;
20. Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose,
kugeza ku mperuka y’isi.”
(Matayo 28)
Kandi ati:
“Uwizera akabatizwa, azakizwa;
ariko utizera, azacirwaho iteka.”
(Mariko 16:16)
Nicyo gituma nta bwoba dufite, ahubwo turi mu mahoro ku ngoma y’uwo twahemuye. Kuko twizeye ijambo rye, tugakizwa n’ubuntu bwe. Mbega urukundo nk’urwo twarugereranya dute?
Mbese abaca imigani ntibavuga ngo “iyo amagara atewe hejuru, umwe asama aye undi agasama aye”? Nyamara nubwo amagara ye atari atewe hejuru, aho yari yibereye mu bwami bwa Se, aramywa kandi agasingizwa n’abamalayika, Yesu we yayashyize mu kaga kubera ayacu. Bigeze aho rukomeye kandi, ntiyigeze ashaka kwikiza namba ataturokoye iteka twaciriweho, ngo abe incungu yacu (Matayo 26:53-54).
Nguwo umwenda w’urukundo dufite, ngiyo imvo n’imvano yawo. Mbega tuwugendamo dute? Dukwiye guhora twibuka ineza n’imbabazi twagiriwe.
Havugwa igitekerezo cy’icyugu n’inuma. Uti:
- “Byagenze gute?”
Inuma n’icyugu byabanaga mu ishyamba, ari inshuti magara ntusige. Inuma yabaga mu bushorishori bw’igiti, arimo ifite icyari cyayo; icyugu nacyo kikaba mu mwobo cyifukuriye, munsi y’imizi y’icyo giti.
Reka rero, umunsi umwe, ishyamba rizashye inuma yagiye gushakashaka utwo gutungisha abana bayo. Abo bana batari bakamenya kuguruka, birumvikana, bari basigaye mu cyari. Ishyamba rirashya, ibyatsi byo hasi birakongoga, inkongi ishyingira n’ubushorishori bw’ibiti.
Icyugu aho cyari cyibereye mu mwobo, cyari mu mahoro yose, akaga kari kaje ntikakirebaga namba, cyo n’abacyo. Muri uko gushya kw’ishyamba, Cyugu yibuka abana b’inshuti ye bari mu bushorishori bw’igiti, badafite gitabara. Cyugu yari gukora iki? Kuko gutabara byari bisobanuye gushyira ubugingo bwe mu kaga, atanashidikanya no kuba yabubura; kwari ukwiyahura rwose.
Mu mutima wa Cyugu habayemo intambara ebyiri:
(i) ‘Kutishora mu kaga’
, no
(ii) ‘Gutabara abana b’inshuti ye’.
Kubera ko urukundo nyakuri rudatsindwa, Cyugu ntiyashoboye kuninira ijwi rimubwira kwitanga no kujya gutabara abari mu kaga, nubwo we yari yibereye mu mahoro. Niko kuzamuka igiti , ibirimi by’umuriro bimutwika ibitugu hose, agera mu cyari kitarafatwa, afumbata ba bana b’inuma mu gituza, umuriro awuha ibitugu, amanuka ubutareba inyuma, ashyitsa abana b’inuma mu mutekano, mu mwobo aho inkongi itari igifite kugira icyo yabatwara.
Aho Numa atahukiye, asanga ishyamba ryakongotse, ahari ahe hatakimenyekana. Nta gushidikanya, abe bari bashiriye muri uko kurimbuka gukabije. Niko gutaratamba hejuru y’igiti yari atuyemo, arira kandi ataka cyane n’intimba nyinshi ati:
- “Abana banjye wee! Abana banjye wee! Abana banjye wee!”
Numa uwo ntiyari akiri uwo guhozwa rwose.
Mu mwobo, Cyugu yumva ijwi ry’inshuti ye ritakana umubabaro, yiganyira kandi ashenjaguwe n’ibyo ataburaga kwibwira nk’iherezo ry’abana be; niko gukururuka (kuko yari yashegeshwe n’ubushye bikabije), ahagarara ku munwa w’umwobo we, ahamagara Numa n’ijwi rirenga uko ybashaga, ati:
- “Humura, abana bawe bari hano.”
Numa yabonye abana be ari bazima, Cyugu nawe arwara ibisebe by’ubushye igihe kirekire; icyakora biza gukira, ariko bimusigiye ubusembwa bugaragara ku ruhu rwe. Maze Numa, mu kumarwa n’umwenda w’urukundo yashyizwemo atyo na Cyugu, atoza abana be kujya bashimira Cyugu iteka, uko bavuze.
Niyo mpamvu inuma ivuga igira iti:
- “Gu-gu! Gu-gu, Gu-gu!”
Burya ngo iba ivuga iti:
- “Cyugu, warakoze!”
Bityo, bityo.
Ni igitekerezo, nibyo; ariko cyakwigisha.
Dushimira Yesu Kristo dute ineza yose n’imbabazi yatugiriye? Izina rye ntiryari rikwiye kuzura mu kanwa kacu, akaba ariwe twirahira iteka?
6.2. Utubabarire nk'uko tubabarira
Yesu yaduhaye icyitegererezo cyo kutwigisha kubabarira. Muri Bibiliya dusoma ngo:
“21. Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati:
‘Databuja, mwenedata nangirira nabi, nzamubabarire kangahe? Ngeze karindwi?
22. Yesu aramusubiza ati: ‘Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.
23. Nicyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare
w’ibyo yababikije.
24. Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu.
25. Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, Shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo
afite byose, ngo umwenda ushire.
26. Umugaragu aramupfukamira, aramwinginga ati: ‘Mwami, nyihanganire, nzakwishyura byose.’
27. Shebuja aramubabarira, aramurekura, amuharira umwenda.
28. Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata,
aramuniga, aramubwira ati: ‘nyishyura umwenda wanjye’.
29. Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati: ‘nyihanganire, nzakwishyura’.
30. Ntiyakunda, maze aragenda, amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda.
31. Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda, babibwira shebuja uko bibaye
byose.
32. Maze shebuja aramuhamagara, aramubwira ati: ‘wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose, kuko
wanyinginze;
33. Nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe, nk’uko nakubabariye?’
34. Shebuja ararakara cyane, amuha abasilikari kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose.
35. Na Data wo mu ijuru niko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima.”
(Matayo 18)
Ni byiza ko twumva neza iyi nkuru, mu mibare y’iki gihe. Bibiliya itubwira ko uyu mugaragu yari arimo umwami umwenda w’italanto ibihumbi icumi, hanyuma nawe hakaba hari umukene wari umurimo idenariyo ijana.
Muri biriya bihe, idenariyo 1 cyari ikiguzi cy’umubyizi w’umukozi ku munsi. Umukozi ukorera undi kandi yakoraga amanywa yose, ni ukuvuga kuva saa moya kugeza saa kumi n’ebyiri (reba Matayo 20:1-16); kugirango abone idenariyo 1 gusa. Muri ibyo bihe kandi, italanto 1 ryari rihwanye n’amadenariyo 6,000. Umukene yari arimo umugaragu w’umwami amadenariyo 100, naho umugaragu w’umwami akabamo umwami amatalanto 10,000 bihwanye n’amadenariyo 60,000,000.
Kuberako idenariyo 1 ryari ikiguzi cy’umubyizi, ni ukuvuga ko:
i. Umukene yari afitiye umugaragu w’umwami umwenda ungana n’imibyizi 100;
ii. Umugaragu w’umwami yari afitiye umwami umwenda ungana n’imibyizi 60,000,000.
Dufashe ko umubyizi umwe ari FRW 1,000, dusanga:
i. Umukene yari afitiye umugaragu w’umwami umwenda w’amafaranga ibihumbi ijana (FRW 100,000);
ii. Umugaragu w’umwami we yari afitiye umwami umwenda w’amafaranga miliyari mirongo itandatu (FRW 60,000,000,000).
Mbega hari ihuriro wabona hagati y’iyo myenda yombi? Nibyo koko buri umwe umwe mu rwe ruhande ntiyari yorohewe n’umwenda we, kuko nta wari warashoboye kuwishyura. Ibihumbi ijana ku mukene ubona ibyo kurya bye bya buri munsi avuye guca incuro, ni ingoyi zari zimugoye kwibohora. Gusa, by’ukuri, hari benshi mu mudugudu yari atuyemo babashaga kumwishyurira uwo mwenda ntibinahungabanye itunga ryabo, biti ihi se yabona akazi gahemba neza ubwe nawe akaba yawiyushyurira. Hari ibyiringiro kuri we, nubwo byari bihishwe amaso ye.
Ku mugaragu w’umwami we ariko, ho byo byari ibindi. Umwenda wa miliyari mirongo itandatu! Mu gihe ibihumbi ijana ubasha kubitwara mu mufuka w’imyambaro yawe, gutwara miliyari mirongo itandatu ujya kuzishyura (mu noti cyangwa mu biceri) byasaba gukodesha amakamyo yo kuzikorera. Mu kuri, bari mbarwa cyangwa ntabo babasha kumwishyurira uwo mwenda mu gihugu hose.
Ntekereza ko uyu mugaragu yiheshaga amahoro mu kwibagirwa no kudatekereza kuri uyu mwenda; kuko ntiyajyaga kuzapfa abashije kuwishyura, kabone n’aho umushahara we wose, uw’umugore n’iy’abana (babaye nabo abakora) yajyaga gukora umurimo umwe gusa: kwishyura. Nyamara kwiyibagiza ntibyakuragaho umwenda, nibwira wenda ko ushobora kuba waranarushagaho kuzamurwa n’inyungu wabarirwagwa uko umwaka utashye.
Reka rero umunsi yirenzaga uzagere, ahamagazwe kwishyura. Bibiliya itubwira ko yabuze ubwishyu, maze umwami agategeka ko bamugurishanya (mu buretwa) n’umugore we n’abana be, yewe n’icyitwa icye cyose, ngo ariko umwenda wishyurwe. Nyamara se ibyo byari kuwumaraho? Nibwira ko byari no kugaba amashami bikagera no kubo basangiye isano bose, maze ababibasha bagakizwa no kumwihakana mu buryo bwemeza abari bashinzwe kwishyuza umwenda. Gutekereza akaga kamubayeho adafite icyo aricyo cyose yakora ngo yikizanye n’abe, byamuteye kwikubita hasi imbere y’umwami, atakamba arira agira ati:
- “Mwami, nyihanganire, nzakwishyura byose.”
................................................................................................. .................................................................................................
Ndatekereza ko wifuza kumenya uko byagendekeye uwo mugaragu utagira impuhwe n'isomo mwene muntu akwiye kuba avanamo uko umwanditsi w'iki gitabo yabihishuriwe! Wizuyaza rero, gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Kwihanganirwa bingana iki byajyaga kumubashisha kwishyura uwo mwenda ungana utyo? Ntiyabashaga kuwishyura rwose, ubuzima bwe bwose. Bibiliya itubwira ko umwami amubonye atyo, yafashwe n’impuhwe nyinshi. Uretse no kumwihanganira yasabaga gusa, aramubabarira; amuharira uwo mwenda. Niba uyu mugaragu yarabaye nk’umusazi akagenda yitera hejuru asakuza kubera ibyishimo, ntawe utamwumva mu mwanya we.
Reka rero nawe aze gupimirwa ku minzani ireshya (Yobu 31:6)!
Mu kanya gato gusa atarabutse ibwami, uyu mugaragu wari ukimara kubabarirwa umwenda (wa FRW 60,000,000,000) atari kuzapfa yishyuye nibwo yahuye na wa mukene wamugombaga ubusabusa ugereranije n’ibyo yari amaze kubabarirwa (FRW 100,000 gusa). Ngo yahise amusanganiza ijambo rimwe gusa:
- “Nyishyura.”
Ayo kugira ate? Wenda yashakaga ayo kujya gukoresha umunsi mukuru wo kwishimana n’abe bose akaga akijijwe n’ijambo rimwe gusa: ‘Ndakubabariye’; biti ihi se ‘Ndaguhariye’.
Bibiliya itubwira ko uwo mukene yamwikubise imbere, aramwinginga agira ati:
- “Nyihanganire, nzakwishyura.”
Uko nawe yatatse ubwo yishyuzwagwa (i.e. nyihanganire), niko nawe yatakiwe ubwo yishyuzaga. Kuki atahise abona iyo shusho, ko nta n’umunsi wari utambutse hagati y’ibyo bihe byombi? Umutima we wari warapfuye kera, atabona ibigaragarira bose, atumva naho byaba mu rusaku rungana rute, adakorwaho ku mutima; imbabazi no kwihanganira abandi, ngicyo ikintu atari azi mu buzima bwe. Uyu mukene yamusabaga icyo adafite rwose, atanigeze; biti ihi se cyapfuye muri we kera. Nibwo amukurubanye no ku nzu y’imbohe, amutamo; kandi asiga atanze itegeko ko ntabyo gutekereza kumurekura atarangije kwishyura umwenda wose. Ryari itegeko ritanzwe n’umugaragu w’umwami, nta kindi abacungagereza bajyaga gukora uretse kuryubahiriza.
Tekereza nawe: yababariwe kandi aharirwa umwenda wa miliyari mirongo itandatu (FRW 60,000,000,000) wose, ariko we ntiyabasha kubabarira no guharira umwenda w’ibihumbi ijana (FRW 100,000) gusa. Umeze nk’uyu mugaragu n’abe byabagora kumwumva, mu mwanya wo kumubabarira.
Ababonye ibyo kutababarira uyu mugaragu yagize nyuma yo kwibera abahamya b’imbabazi zitagira akagero yari amaze kugirirwa, nibo bitwariye iyi mbohe imbere y’umwami, bamubwirana agahinda ibyo bamaze kubonesha amaso yabo. Nuko umwami ahita atumiza uwo Ntampuhwe; niko kumubaza ati:
- “Naguhariye wa mwenda wose, kuko wanyinginze; nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe, nk’uko nakubabariye?”
Maze mu burakari bwinshi, umwami akuraho za mbabazi. Nguko uko uwari ubohowe yongeye gusubira mu ngoyi, yakwa imbabazi yari yahawe; nubwo ntashidikanya ko yongeye kuzitakambira, ndetse arira cyane kurushaho, ariko ntiyabasha kongera kuzibona kubera ko yakerensheje ubuntu yari yagiriwe mbere (Abaheburayo 12:15-17).
Nibyo! Bibiliya ibihamya neza iti:
“[...] Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo
kandi muzarushirizwaho.”
(Mariko 4:24)
Yesu nawe, amaze kwigisha uwo mwigishwa uko akwiriye gusenga, yagarutse ku iri jambo ngo:
“Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.”
(Matayo 6:12)
Mu kubivuga neza:
“Utubabarire ibicumuro byacu,
nk’uko natwe tubabarira abaducumuraho.”
Mu kubyumvikanisha gutyo, Yesu yagize ati:
“14. Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe;
15. Ariko nimutababarira abantu, na So nawe ntazabababarira ibyaha byanyu.”
(Matayo 6)
Nuko rero, icyo umuntu abiba, nicyo azasarura. Nibyo!
“Utubabarire ibyaha byacu,
nk’uko natwe tubabarira abaducumuraho.”
Bivuze iki?
“Mu kigero tubabariramo,
abe aricyo natwe utubabariramo Mana.”
Nicyo ibyo bivuze. None utajya ababarira, iryo sengesho ntirimucira urubanza? Nibyo rwose! Ni nko kuvuga ngo:
“Ntumbabarire ibyaha byanjye,
kuko nanjye ntajya mbabarira abancumuraho.”
Mbese urashaka imbabazi z’Imana? Simbishidikanya, urazishaka.
Ngaho rero, itoze kubabarira bose bagucumuraho. Ujye umenya no kubaharira imyenda, mu gihe abayikurimo badashaka cyangwa badashoboye kuyikwishyura (Gutegeka kwa II 15:1-11). Ikigeretse kuri ibyo kandi, ujye uniga kuramburira ukuboko abakene mu bibazo byabo; burya Imana irabikunda, kandi biyitera kwishimira abagira batyo (Yesaya 58:7), ntikorwe n’isoni zo kwitwa Imana yabo (Abaheburayo 11:14-16); kandi ikabaha umugisha (Gutegeka kwa II 28:1-14), no guhirwa mu nzira zabo, ibisekuru n’ibisekuru (Yesaya 58:8-12).
Kandi ufite isezerano ry’ibyiza, nuba umunyambabazi. Yesu yaravuze ati:
“Hahirwa abanyembabazi,
kuko bazazigirirwa.”
(Matayo 5:7)
Kandi yanongeyeho ati:
“Hahirwa abagwaneza,
kuko bazaragwa isi.”
(Matayo 5:5)
Mu neza yawe, ukwiye kwitoza kuba umugwaneza, umunyampuhwe, umunyabuntu n’umunyambabazi. Nibyo! Ubugwaneza imbere y’abantu mu bishiraniro byo muri iyi si barwanira bahutazanya, impuhwe n’ubuntu ku banyamibabaro bo muri iyi si mu rugamba rw’ubuzima bwabo, n’imbabazi kuri bose bagucumuraho. Kandi,
“Nutanga imbabazi, uzabona amahoro.”
(Papa Yohani Paulo II)
Hanyuma usenge uti:
“Data wa twese uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze;
ibyo ushaka bibeho mu isi
nk’uko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.
Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye
abarimo imyenda yacu.”
Nugenza utyo, Imana y’amahoro izabana nawe (Abafilipi 4:9); kandi nutaka, izavuga iti:
“Ndi hano.”
(Yesaya 58:9)
7. Ntuduhane mu bitwoshya,
ahubwo udukize umubi.
Kuva isi yaremwa, Satani ntiyahwemye koshya umuntu muri byinshi, agamije gusa kumwanganisha n’Imana no kumujyana kure yayo. Ubushakashatsi bwa Satani buri gusa ku kumenya ikintu cyose cyakoshya umuntu ngo ajye kure y’Imana. Ni ibiki bijyana umuntu kure y’Imana?
Mu ruhande rumwe, ibijyana umuntu kure y’Imana, ni IBYAHA.
Nibyo! Kuko Imana yanga ibyaha urunuka. Mbese si byo byatumye Imana izinukwa isi ya kera bigatuma irimbuza umwuzure ab’igihe cya Nowa (Itangiriro 6:1 – 7:24) no kumarishaho umuriro w’amazuku ab’i Sodomu n’i Gomora (Itangiriro 18:16 – 19:30)? Ibyo Satani arabizi. Kuki yarimbuka wenyine? Niyo mpamvu ahora ashakashaka icyatuma umuntu acumura, ndetse ngo ahore acumura; arakaze Imana maze imuzinukwe.
Mu rundi ruhande ariko, ibijyana umuntu kure y’Imana, ni inzira yose imujyana mu bibazo by'inzitane byo kumutera kwanga Imana, akivovotera kandi akavuma umuremyi we.
Mbese ibimeze nk’ibyo ntibyari bigeze Yobu kure, akavuma umunsi yavutseho n’ijoro hasamwemo inda ye (Yobu 3:1-10)? Hari n’aho yahamije ko Imana imwanga (Yobu 16:9-14; 23:1-17), kandi ko agahinda ke aruko nta wayibuza, cyangwa ngo abe yayizana mu rubanza yisobanure ku cyo imuhora (Yobu 9:11-35). Ndetse yaburanije Imana ayibaza impamvu iha umunyamibabaro umucyo, ufite intimba ikamubeshaho, maze umeze atyo yakifuza urupfu, ngo aruhuke, akarubura (Yobu 3:1-26). Mbega yari gutsinda muri urwo rubanza? Oya rwose.
Na Yeremiya wahuye n’ibimusharira, maze nka Yobu akavuma umunsi yavutseho n’uwabaze inkuru y’ivuka rye (Yeremiya 20:14-18), yashatse gushinga urubanza n’Imana nyamara amenya hakiri kare ko atarutsinda; niko kuyisobanuza ibyo ubwenge bwe butashyikiraga (Yeremiya 12:1-5).
Erega niko biri; ntawe ukwiye kuburanya umuremyi we. Mbese ikibumbano cyagisha impaka umubumbyi wacyo? Ntacyo byakimarira, kuko akigenza uko ashaka ko kimera (Yeremiya 18:1-6; Abaroma 9:20-23). Yobu kwifuza kuburanira ku Mana (Yobu 23:3-5), niwe wajyaga kubasha ibyananiye abandi (Yeremiya 12:1; Yobu 38; 39; 40; 42; 42)? Oya rwose.
Amoshya yo kureka Imana azanwa n’ibigerageza nk’ibi, abuza benshi kubona no kwemera Imana, n’abigeze kuyimenya nabo ikababera nk’umugani, nk’aho bayirabutswe mu ndoto se, cyangwa abazinutswe nayo. Mbega ibihumuriza by’Imana ntibibabana bike (Yobu 15:11), urufatiro kwizera kwabo kwari kubatseho rugasenyuka, bakabura icyo bakora (Zaburi 11:3)! Nibwo benshi muri bo bumviye ijwi rya Satani ribabwira kureka Imana (Yobu 2:9; 6:14).
Nubwo muri uyu murongo dusoma ngo “ntuduhane (bivuze ngo ‘ntudutererane’) mu bitwoshya”, ahandi mu ndimi Bibiliya yabanje kwandikwamo bivugwa ukundi; bivugwa ngo: “ntutujyane mu bitugerageza”.
Nibyiza kandi ko ibi nabyo tubyumva dutyo, tukabyitaho. Mbese si ibyanditswe byera? Bibiliya ivuga yeruye iti:
“16. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye,
no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.
17. Kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza
yose.”
(2 Timoteyo 3)
Niko rero uwo murongo uvuga mu nyandiko nyinshi zo mu ndimi zitandukanye. Kandi iryo jambo riri gutyo ngo ryigishe umuntu, ubu busobanuro bwombi bukaberaho kugira ngo bugirire umuntu umumaro wo kumutunganya rwose, ngo aboneke imbere y’Imana ashyitse, afite ibimukwiriye byose. Mbese ubundi ibigeragezo sibyo bizana amoshya yo mu mutima?
Ibigerageza bigira inkomoko y’uburyo butatu, bityo nabyo tubasha kubishyira mu byiciro bitatu.
1o. Ibigerageza umuntu yizanira ubwe
Umuntu yahawe n’Isumba byose impano ikomeye yitwa ubwenge. Kubukoresha bimuhesha gutekereza ikintu neza, yabona ko ari ngombwa kugisha inama akabikora, maze agafata icyemezo.
Umuntu ugeze hagati y’amayira abiri, afite kwemeza inzira ari bucemo, akurikije ibimenyetso by’iyo ashaka gukurikira, cyangwa se akurikije kuyobora kw’abazi kumurusha iby’izo nzira. Inama kandi si itegeko. Ni iby’umuntu kuyikurikiza cyangwa kuyanga. Guhitamo rero kuba kukiri imbere y’umuntu na nyuma yo kugirwa inama. Ubwo bimeze bityo se, ibyaba ku muntu mu nzira ahisemo gucamo siwe uba wabyikururiye? Ni ukuri, niwe.
Akenshi koko, ubwenge bw’umuntu bubasha kutamenya inama y’ukuri bwatanga, cyane cyane ko tumenya ibyahise n’ibiriho ubu, ariko ntitubasha kumenya ibyenda kubaho.
Umugisha umuntu afite, Imana yamwemereye kuyigisha inama no kumuyobora; kandi yo ntishobora koshya umuntu (Yakobo 1:13-15).
Ingaruka zaba ku muntu kubera ko yanze kuyobora kw’Imana cyangwa ko atayigishije inama, ibigerageza yagwamo n’uko byamurushya kose, bagenzi, niwe uba yabyikururiye (Yeremiya 2:17).
Kayini afite iki cyo kwireguza? Imana ntiyamugiriye inama, atanayiyigishije, aho kuyikurikiza agahera mu kwiganyira iby’umugisha mwene nyina yamurushaga kugeza aho ameneye amaraso atariho urubanza (Itangiriro 4:6-7)!
Naho se Sawuli, umwami wa Isirayeli? Ntiyari afite integuza ko nareka Imana, agakora ibyangwa nayo, atazabura kurimbukana n’ab’ubwoko bwe bazafatanya gutera Imana umugongo? Nyamara ntiyarengeje imyaka ibiri akibanye neza n’Imana; kandi aho kwisubiramo ngo yiyuzuze nayo, ayinginge, arushaho kuyirwanya kugeza aho yamuzinutswe burundu. Nuko ku iherezo ry’ubuzima bwe, apfa avuye mu bapfumu gushikisha; uwahoze yumva ijwi ry’Imana apfa asigaye yumva ijwi ry’abazimu, umwami wubahwaga cyangwa agatinywa na bose agwa ku gasozi nk’imbwa.
Mbese koko, si we wikururiye ibyo, yanga kunyura inzira Imana imuyobora (1 Samweli 12:20-25; Yeremiya 2:17)?
Mu kuri, hari ibigerageza byinshi umuntu yizanira ubwe; kandi nk’uko abaca Imigani bavuga, “iyo mbimenya yari ijambo, nuko yaje impitagihe”.
2o. Ibigerageza umuntu azanirwa n’Isi na Satani
Mu ijambo ry’Imana dusoma ngo:
“Mbese umuntu akiri mu isi
ntaba afashe igihe mu ntambara?
N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo?”
(Yobu 7:1)
Isi na Satani niyo mitwe mikuru y’ingabo zirwanya umuntu mu rugamba rwe mu minsi y’ubusuhuke bwe, zikamutega imitego y’ibigerageza bitari bimwe ngo zimwanganishe n’Imana, zimubuze imigisha yayo.
Mbese Isi, ni iki? Kandi Satani, ni nde?
Isi ni uruvange rw’ibizengurutse umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi. Aha mbasha kwiyumvisha abantu, ibimera, inyamaswa zose, urusobe rw’ibitekerezo biri mu karere aka n’aka uyu muntu arimo, ubutunzi n’ibibazo byabwo impande n’impande z’uyu muntu, ibyorezo biriho, ibibazo by’imibanire y’abantu n’imiyoborere yabo bizengurutse umuntu, ibyago cyangwa amahirwe bitungura umuntu mu minsi ye y’ubusuhuke bwa hano mu isi, umurimo akora, igihugu atuyemo na politiki yacyo, n’ibindi, n’bindi; ibyo byose ni Isi.
Byinshi bisa n’aho bihuriza hamwe ngo bibabaze umuntu, bimutsikamire, bimurwanye; ngo hato atagira umudendezo, umunezero n’ubwisanzure bwose yari yaragenewe n’Imana igihe umuntu wa mbere yaremwagwa.
Utageragejwe n’abaturanyi cyangwa se ubukene bw’ibyo yifuza kugeraho, abasha no kugeragezwa n’ibyo atunze! Mbega ikigerageza cyo kuburara nyamara impande n’impande zawe bamena ibibasagutse, si agahinyuzantwari? Nta baguye mu mutego w’ubusambanyi se, kubera ibinezeza by’uburyo butari bumwe ubutunzi bwabo bwabakururiye? Hari n’abageragezwa n’umuryango bavukamo, aho kubabera umugisha. Ni mubare ungana iki mu isi yacu w’abantu baguwe nabi na politiki y’abategeka ibihugu byabo?
Ufite amaso yabura kwifuza ate ibyiza by’isi areba nyamara we asa nk’aho atabyemererwa n’amategeko y’iyamuremye? Iyo ni ISI.
Ivanguramoko ryo muri Afurika y’amajyepfo, ubucakara bw’abirabura muri Amerika, itsembabwoko ry’abayahudi mu bihugu by’u Bulaya mu gihe cya Hitler, imibereho mibi y’abantu bo muri Sudani y’Amajyepfo na Somalia mu myaka n’imyaka kubera intambara zidafite igisobanuro, inzara y’akarande mu bihugu bikennye kugera aho benshi bapfa rubi bishwe n’inzara, itsembabwoko n’itsembatsemba byo muri Yugosilaviya, Siyera Leyone, u Rwanda, u Burundi, Arumeniya, Darefuru, Kamboje, Kongo n’ahandi, n’ingaruka zabyo ku batuye ibyo bihugu, iyo ni Isi n’ububi bwayo kuri mwene muntu.
Imbere y’ibimeze nk’ibyo, amoshya aza mu mutima w’umuntu ntagira akagero (Abaheburayo 11:35-38), abakiranutsi bakifuza gukora ibyo gukiranirwa (Zaburi 125:3), ndetse byatinda benshi muri bo bagakora ibitera ababibonye cyangwa ababyumvise gususumira (Yobu 6:14).
Satani, ni malayika w’umwijima. Icyakora si uko yahoze. Satani yahoze ari umumalayika ukomeye mu ijuru, yitwa Lusufero, afite ubwiza bw’agahebuzo, kandi yari yaragenewe kuba ku musozi w’Imana iteka. Nyamara, uyu muragwa w’ubuntu butangaje gutyo yaje kubonwamo gukiranirwa, ntiyacira bugufi Imana yamushyize hejuru, ahubwo nawe arikuza, yigira Imana (Ezekiyeli 28:2); nibwo aciwe mu ijuru.
Ariko kandi, Satani ntiyabwiwe ngo:
- “Genda; turakwirukanye mu ijuru.”
Agenda ku neza? Oya rwose!
Bibiliya ivuga ko Satani yahoraga agendagenda mu ijuru, nubwo yari yarirukanyweyo, agatambagira n’Isi y’Imana nk’umutware ugendagenda mu gikingi cye. None se ko yari yaramaze kwigira imana! Mu mutima we, ubwibone bwari bwaramushyize ahantu yumva ko nawe ari ku kigero kimwe n’Imana. Ng’uko uko yagendagendaga hose. Kimwe cyo gusa, nta musabano yari agifitanye n’Imana. Icyakora kandi, hari umutwe munini w’abamalayika bari baramukurikiye mu nzira ye yo kugoma.
Ubwibone bwa Satani bwari bwaramuteye guhinyura no gucyocyora Imana, ibitaramubagaho mbere ataragoma.
Hari inkuru ya Yobu twumvise. Yatangiye ite? Nk’uko yari yaramenyereye, Satani yageze mu ijuru avuye mu isi kuyitemberamo. Imana ngo imurabukwe, niko kumubaza, imwiratira inkoramutima yayo.
“Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu,
yuko ari ntawe uhwanye nawe mu isi,
kuko ari umukiranutsi
utunganye
wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”
(Yobu 1:8)
Satani se ngo azabyemere! Ati:
- “Hari impamvu.”
Erega ubwo aba azanye impaka! Kandi ashinga urubanza.
“Wahiriye umurimo w’amaboko ye,
umurinda we n’inzu ye, n’ibyo atunze.”
(Yobu 1:10)
Iyo biba nka mbere, uwari Lusuferi aba yarahise yikiriza ati:
- “Amena!”
Ariko none? Satani azana impaka atyo (Yobu 1:9-11), maze biviramo Yobu akandare (Yobu 1:12).
Nguko uko umurezi wa benedata yajyaga abababarisha imibabaro myinshi, ubundi akibukiriza ibyaha byabo imbere y’Imana Data (Zekaria 3:1). Nyamara ariko kandi, ibyo ntibyari gukomeza gutyo. Ikintu cyose kigira itangira ryacyo, kikagira n’iherezo ryacyo. Mbega Satani yari gukomeza kwigaragambya iteka imbere y’Imana yagomeye? Uwari umaze kwibona nk’imana se yari guhara ijuru ku neza, n’ukuntu yaryiboneragamo? Murumva ko bitari gushoboka. Hagombye kubaho intambara rero.
Mu rugamba barwanije Satani n’ingabo ze, Mikayile n’abamalayika yari ayoboye ntibyaboroheye namba. Mbona ko bitaboroheye, kuko aho kwica Satani cyangwa se ngo bamufate mpiri, baramuhurutuje; bamujugunya mu isi hamwe n’abamalayika bigomekanye nawe (Ibyahishuwe 12:7-9).
Impinduka y’urwo rugamba yazanye ibintu bibiri bishya kandi bitandukanye: umunezero (kuri bamwe) n’umubabaro (ku bandi). Dore uko Bibiliya ibivuga:
“10. Numva ijwi rivugira mu ijuru riti: ‘Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi
n’ubwami bw’Imana yacu, n’ubutware bwa Kristo wayo: kuko umurezi wa benedata ajugunywe hasi,
wahoraga abarega ku manywa na n’ijoro imbere y’Imana yacu.’
11. Nabo bamuneshesheje amaraso y’umwana w’intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo,
ntibanga no gupfa.
12. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije
ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
(Ibyahishuwe 12)
Ibigerageza Yobu yagize, byavuye kuri Satani; icyakora Imana yabanye na Yobu, kandi kwizera Ishoborabyose kubasha gukiza ubugingo bwe ikigoyi. Imana ishimwe kuko Satani yaciwe mu ijuru. Ntawe akireguzayo uko yishakiye nka mbere. Oya! Nta ntebe agifiteyo, habe no kwemererwa kuhakandagira.
Gusa, gucibwa mu ijuru kwa Satani byazaniye abatuye isi akaga gakomeye, kuko noneho uretse kuboshyeshya uburiganya gusa, Satani yatangiye no kujya abakangisha kandi abababarisha imibabaro myinshi, kuko azi ko igihe afite ari gito. Si iyo abonye urwaho rero ku bashaka komatana n’Imana mu mibereho yabo, cyangwa se ababigezeho! Ibyabo bya nyuma, birusha ibya mbere kuba bibi (Matayo 12:43-45).
3o. Ibigerageza umuntu azanirwa n’Imana
Si ingero nyinshi mbona muri Bibiliya z’aho Imana yagiye ihagurutswa no kugerageza abantu; ariko nubwo bimeze bityo, hari ibigerageza bigera ku bantu biturutse kandi byateguriwe mu ijuru.
Mbona ingero ebyiri zisa kandi zitandukanye.
................................................................................................. .................................................................................................
Urashaka kumva ku by'ibigerageza abantu b'Imana bazanirwa n'iyo biringiye n'icyo biba bigamije ku buzima bwabo mu rugendo rwo gukorera iyo twese dukesha kubaho? Gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Urugero rwa mbere
:
Aburahamu asabwa gutamba umuhungu we w’ikinege.
Bibiliya ivuga iki kuri Aburahamu? Hirya y’amateka ye yanditse mu gitabo cy’Itangiriro, dusoma ibi ngo:
“Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana
imuhamagariye kujya aho yari agiye
kuragwa;
nuko agenda atazi iyo ajya.”
(Abaheburayo 11:3)
Nawe, tekereza! Umuryango Aburahamu yakomokagamo ntiwari uzi Uwiteka Imana. Bari bafite imana nyinshi basengaga, bakazitura amasengesho yabo yose. Ahari n’Imana itamenywa nk’iyo Abagiriki bo mu Atenayi bo mu gihe cya Pahulo basengaga (Ibyakozwe n’intumwa 17:16-34) nayo yari igenewe ibitambo byayo.
Ariko Aburahamu (witwaga Aburamu icyo gihe) yumva ijwi ry’iyo Mana Itamenywa rimubwira riti:
“1. Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
2. Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha;
3. Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma; kandi muri
wowe, nimwo imiryango yo mu isi izaherwa umugisha.”
(Itangiriro 12)
Maze Aburahamu yizera ijwi, ahinduka inzererezi n’umwimukira wa buri gihe, agenda yerekeje igihugu atazi cy’isezerano. Uyu Aburahamu yabaye inshuti y’Imana ibi bituma hari ibyahindutse mu byo yendaga gukorera Sodomu na Gomora; kuko yibutse umwana wa mwene se Loti, akamusabira cyane. Nyamara iyi ntwari mu kwizera, yahuye n’ikigerageza cyatsindwa n’umugabo kigasiba undi.
Uti:
- “Byagenze gute?”
Uyu Aburahamu yahawe n’Imana umwana umwe rukumbi ageze mu zabukuru, igihe ibyiringiro byose byo guhananwa umwana n’umugore we Sara yakundaga byari bimaze gushira. None se ko Sara atari akijya mu mihango y’abakobwa kubwo gucura, yari kubyara ate? Hari mu gihe kandi: Sara yari mu myaka 80, naho umutware we Aburahamu ari mu myaka 90.
Nyamara kubw’isezerano ry’Imana ridakuka, no kubwo kwizera, Imana ibaha umwana w’umuhungu; bamwita Isaka. Mbega Aburahamu ntibyasobanuraga ‘Se w’amahanga menshi’, na Sara bikavuga ‘Nyina w’amahanga menshi’! Nyamara bitwagwa gutyo, nta mwana bafite. Kubw’imbabazi z’Imana, rero, ibaha ako kana kamwe. Ubasha kwiyumvisha ukuntu bagakundaga, bakagahangayikira. Kuri bo, ako kana Isaka kari ayo mahanga yumvikanaga mu mazina yabo.
Igicurane kuri Isaka cyari gihagije guhangayikisha ababyeyi be, kuko imitima yabo bombi yari imwihambiranyeho. None se Aburahamu na Sara ntibari babonye umuragwa w’ibyabo! Ntibyari bikirazwe Eliyezeri w’umudamasiko, nk’uko kera Aburahamu yiganyiraga imbere y’Imana batarahabwa Isaka (Itangiriro 15:3).
Reka rero, umunsi umwe, Aburahamu yumve ijwi rya ya Mana yamugendereye kera. Kandi yari amaze kumenyera kumva iryo jwi ryiza, no kuba inshuti yaryo magara ntunsige. Yari yaramuhiriye mu nzira ze zose, kandi yari yarahojeje intimba ye na Sara yo kutagira umwana.
Nyamara noneho, ijwi ry’inshuti ye yumvise rimubereye nk’inkota ikerera amara mu nda y’umuntu.
“Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya;
umuntambireyo ku musozi ndibukubwire, abe igitambo cyoswa.”
(Itangiriro 22:2)
Ndibwira ko Aburahamu yagize ati:
- “Ngo?”
Nk’usiganuza nyine; kuko ibyo yari yumvise byari ibitakifuzwa kumvwa, bigatera amagufa gukangarana no mu nzozi gusa. Yari atunguwe rwose. Imana ko yari izi ko Isaka ari ikinege, kandi ko nta undi wari kuvuka nyuma ye, ko ari we wari ibyiringiro byonyine bya Aburahamu na Sara by’uko amazina yabo atagombaga kuzimangana mu isi nyuma yo gucyura igihe kwabo, byari bije gute? Byari biturutse he? Mbese koko Imana, inshuti idahemuka, yavuga ibyo?
Nyamara ijwi ry’Imana ryari risobanutse neza, ibi bituma Aburahamu adashidikanya ngo akekeranye ko ahari yaba atari Imana. Mbese ntiyari amenyereye kuvugana nayo? Uko yazaga, uko yatangiraga kuvuga, imvugo yayo, ijwi ryayo, yewe n’uko yamusezeragaho; byose yari abizi. Yari yo rero. Kumenya ko ariyo, nawe ntiyabitinzeho. Ariko se ko itari yarigeze imubabaza, ikaba yari imubereye inshuti y’ukuri, ibyo byo byari bivuye he ngo imurase mu cyico, ikureho impamvu y’umunezero we?
“Umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka.”
Si na Isimayeli, nibuze, umwana w’inshoreke, imbuto yo mu busambanyi; nubwo nabyo bitari byoroshye kuko yari imfura ya Aburahamu, akaba uwo gushobora kubyara kwe kwigaragarijeho. Oya! Ni:
- “Isaka, umwana wawe w’ikinege ukunda!” Niko ayo magambo yungikanyaga mu mutima we.
Ndakeka ko byateye Aburahamu kurwara, agashidikanya urukundo rw’Imana. Aho mbere yo kumenya icyo ari bukore, ntiyaryamye iminsi nk’itatu, ntabashe kurya, ahubwo asuhuza umutima gusa?
Kwica Isaka byari ukongera kubona Sara, umugore we yakundaga, yigunze kandi yuje umubabaro udashira, bombi bakazamanukana mu gituro agahinda kadahozwa. Ibyo kwitwa Aburahamu na Sara, hari akandi gaciro byari kuba bigifite? Nka Nawome, ndumva bari gusigara bibona bitwa Mara (Rusi 1:20), kuva batangira kubaho.
Kubera iki kwita ‘Se’ na ‘Nyina’ w’amahanga menshi ugenda ari incike? Kubera iki izina ryiza rya Nawome k’uwo Uwiteka yarwanyije? Mara niryo ryari kuba izina ry’ukuri, dore ko ubusharire bw’ikigeragezo cyabo bwari kuba bumaze kwikuba, kikaruta kuba kibi icyo bari bisanganiwe mbere cyo kutabyara. Rwose, nicyo cyari kuba cyiza ko Isaka aza kuba ataravutse kuruta kumubura ikirari bari bamaze kumushyiraho ibyiringiro byabo byose.
Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana (Yeremiya 17:9) na Satani se w’ibinyoma (Yohani 8:44), ntibabuze kumubuza amahoro muri icyo gihe.
- Ayii! Data wambyaye; ngire nte? Niko nibwira Aburahamu yibazaga yiganyira mu mutima we, akabura igisubizo.
Hakabaye nka mbere, yari gutakira Imana. None arayibaza iki? Arayitakira ate kandi ariyo imurwanya? Na se w’umubiri ataka atakira ntakiri kumwe nawe, kuko yamusigiye gukurikira iyo iri kumugerageza ubu.
- “Biragatsindwa kwikora mu nda! Byazavugwa he? Amaboko yo gukora nk’ibyo aragacika!” Wenda niko umutima we utahwemaga kumucyaha.
Ari wowe mu gihe nk’icyo wakora iki?
- “Ntube umupfu, Aburahamu. Mbese Imana ntiyakubwiye ko kuri Isaka ariho izaguhera urubyaro ruzangana n’umusenyi w’inyanja n’inyenyeri z’ijuru? None numwica bizasohora gute? Irinde!” Iyo nayo ikaba inama ya Satani.
Mbega urugamba! Gupfusha umwana wawe ukunda w’ikinege, ari wowe kandi umwiyiciye! Ukigira incike! Wabona bikugwirira atari wowe ubyizaniye. Ari wowe mu cyimbo cya Aburahamu wari kwanzura iki? Mu kuri, jye sinakwifuza kuba mu mwanya we.
Icyakora umutima wa Aburahamu wari womatanye n’Imana, nicyo cyamubashishije kwanzura kumvira Imana. Kandi mu kureba ku Mana gusa, byabashije Aburahamu gusa nk’ureba umuzuko w’abapfuye, amenya nta shiti ko Isaka nawe atazimye burundu, ko azazuka. Nibwo yemeye kwizinukwa, akumvira Imana; kandi ayiharira iby’amasezerano yari yaramubwiye, ngo izabigenze uko ishaka.
Mbese ubundi uwo mwana ntiyari yaramuhawe n’Uwiteka! Hari uwo yari yarahoranye? Ni Isaka se wari impamvu y’urukundo rwa Aburahamu n’Imana, byatuma abatandukanya? Oya rwose. Nk’inshuti, Imana yari yarahaye Aburahamu umwana; none ishimye kumwisubiza. Yakongeraho iki? Nka Yobu, asa n’uvuze ati:
“Uwiteka yaratanze, Uwiteka arishubije:
Izina rye rihabwe icyubahiro.”
(Yobu 1:21)
Aburahamu rero yatsinze ikizamini cy’Imana atyo, yemera gutamba Isaka; ariko, mu kuri, ntibyari byoroshye.
Ndamwishushanya Aburahamu azamutse umusozi Moriya, ashoreye Isaka mu rugendo rwe rwa nyuma, azi neza ko batari buwumanukane. Mbega amaso yari kurebana Sara, nyina w’umwana! Muri uru rugendo kandi, Isaka yamubajije ikibazo gikomeye.
- “Dawe! Dore inkwi n’umuriro; ariko igitambo kiri he”? Isaka abaza se Aburahamu (Itangiriro 22:7).
- “Mwana wanjye, Imana ubwayo iri bwishakire igitambo.” Icyo kiba igisubizo cya Aburahamu (Itangiriro 22:8).
Ishyire mu mwanya wa Aburahamu, ubazwe icyo kibazo n’uwo ugiye gutamba; umwana wawe ukunda, kandi w’ikinege. Mu kuri, si icyoroheye Aburahamu. Nuko yishyira mu maboko y’Imana, yiyambura icyo kubaho kwe kwari gushingiyeho, arakiyiha.
“Mwana wanjye, Imana ubwayo iri bwishakire igitambo.” Aba ariko Aburahamu asubiza umuhungu we ku kibazo kimurenze yari amubajije.
Kandi koko yishakiye igitambo! Kuko mu gihe yendaga gusogota umwana, yumvise ijwi ryo kuruhura abanesha rimubwira riti:
“Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu,
ntugire icyo umutwara:
kuko ubu menye yuko wubaha imana.”
(Itangiriro 22:12)
Urugero rwa kabiri
:
Yefuta ahigira Imana umuhigo, ategekwa gutamba umukobwa we w’ikinege.
Tuvuge iki kuri Yefuta? Ibye twabihina dute, ko nabyo atari bigufi? Byakumvikana neza gute?
Uyu Yefuta w’umugaleyadi, yanzwe kandi yirukanwa na bene se kuko batari basangiye nyina. Yari umwana w’umugore benese batashakaga kumenya no kumva; kuko nyina yari ‘malaya’. Ni icyo gusa bari bazi, kandi nta n’ikindi bashakaga kumenya kuri Yefuta kitari iki: ‘umwana wa malaya’; nk’aho Malaya ryari ryo zina rya nyina. Mwene Malaya yajyaga kugira umugabane mu bana b’abagore bazwi gute? Nibyo bitwazaga, nk’aho bo bahisemo ubabyara. Nuko, uretse no kumwima umunani gusa, bamwirukana no mu gihugu (Abacamanza 11:2).
Nyamara, mu buhungiro, ubera igihome abameneshejwe yagumanye na we; ndetse aba umukuru w’umutwe w’ingabo zikomeye. Mbega amakuru ya Yefuta ntiyageraga ku Bisirayeli? Birumvikana ntibyabafashaga, kubera kumwifuriza kuba hasi cyane nyamara akarushaho gushyirwa hejuru. Ariko byari uko! Ikingura ntihagire ukinga (Yesaya 22:22; Ibyahishuwe 3:7) niko yari yabitegetse.
Igihe Balaki atuma kuri Balamu ngo aze amuvumire Abisirayeli, yamushubije neza ati:
“Navuma nte ab’Imana itavumye?
Narakarira nte ab’Imana itarakariye?”
(Kubara 23:8)
Mu kuri, kuvuma ab’Imana itavumye, ni ukwibabariza umutima ku busa. Bibiliya irongera ikabivuga neza iti:
“Nk’uko igishwi kijarajara n’intashya uko iguruka,
niko umuvumo w’ubusa utagira uwo
ufataho.”
(Imigani 26:2)
Reka rero igihe kimwe Abamoni batere Abisirayeli, babajujubye, habure uwo kubahagarara imbere! Erega nta cyari gisigaye ngo babe abaretwa b’Abamoni! Nibwo bibutse ‘umwana wa Malaya’.
Batuma kuri Yefuta, bati:
“Ngwino uturangaze imbere mu rugamba turwana,
ube umugaba wacu, tubone kurwana
n’Abamoni.”
(Abacamanza 11:6)
Nuko ibiganiro n’umwana wa ‘Malaya’ byashobotse.
Ndi kwibwira ko Yefuta atahise yitabira ubutumire, ko yabanje kubima amatwi rwose; kubera ko ahari yari yarabasibye muri we, anisibamo isano afitanye n’igihugu yitaga icye ariko cyo kikaba kitari cyarigeze kumwemera nk’uwacyo. Muri uwo murongo, ibiganiro bivamo imishyikirano, maze imishyikirano ibyara amasezerano.
Nuko basezerana na Yefuta ko nabarangaza imbere mu rugamba, bakanesha, azaba umutware wabo bidasubirwaho (Abacamanza 11:8-10). Hehe no kuzongera kumwita ‘umwana wa Malaya’!
Nuko Yefuta ahigira Imana yo mu ijuru umuhigo:
“Nungabiza Abamoni, ngatabaruka amahoro, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango
w’inzu yanjye kunsanganira kizaba icy’Uwiteka; nanjye nzagitambaho igitambo cyoswa.”
(Abacamanza 11:30-31)
Ku rugamba, uko Yefuta yabyifuje, akabisaba Imana, niko byose byagenze nta kibazo. Ikibazo rero cyaje kuba mu guhigura.
Dore uko Bibiliya ibivuga:
“34. Nuko Yefuta aratabaruka, ajya iwe i Misipa. Yenda kugera iwe, umukobwa we
asohokana utuntu dusa n’ishako, abyina, ajya kumusanganira; kandi uwo mwana yari
ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa wundi yari afite atari we.
35. Amubonye, ashishimura imyenda ye, aravuga ati: ‘Ye baba we, mwana wanjye; ko
umbabaje cyane? Ko uri mu bampagaritse umutima? Kuko nahigiye imbere y’Uwiteka; none
simbasha kwivuguruza.’
36. Aramubwira ati: ‘Data, ubwo wahigiye imbere y’Uwiteka, mpigura nk’uko wahize;
kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe b’Abamoni.”
(Abacamanza 11)
Mbega iki kigerageza kiroroshye? Gutahukana intsinzi yo ku rugamba utahiye ku kigandaro cy’umwana wawe ukunda, byongeye w’ikinege? Ni uwuhe munezero wagira w’iyo ntsinzi? Ni ukuri, ni ikibazo.
Byakabaye ari no gusanga umwana wawe yishwe n’urundi rupfu, kuko ari ryo herezo ry’abafite umubiri; wamuririra nk’abandi, ugahora. Ariko kumwiyicira kandi ubohotse mu mutima wawe, utaboroga cyangwa ngo unihe, ahubwo wishimye kubera ko ari igitambo utambiye Uwiteka! Ahaa! Bakiranuka kwinshi. Ari wowe mu mwanya wa Yefuta, wakora iki? Ndi imbere y’Imana, sinifuje kuba mu mwanya we.
Mu mwanya wa Yefuta, hari abari gukora imibare, bakishingikiriza ku byabaye kuri Aburahamu, maze bagashuka Imana bishuka mu mitima yabo ko bemeye gutamba uwo mwana wabo w’ikinege, bibwira bati:
“Imana iri buze kwishakira igitambo.”
Mbega ntibari kugira ikibazo babanguye ukuboko ngo basogote, kugahera mu kirere, banze kukumanura, bategereje ijwi batazigera bumva ribabwira ngo:
“Rekera aho, namenye ko unkunda!”
Kimwe cyo gukomeza abashaka ibyitegererezo byo kwizera, nuko Yefuta yanesheje ikigerageza kigoye gityo, agahigura Imana nk’uko yayihigiye.
Ariko, byashobora bangahe kwemera kwima ingoma uri incike, ngo ni ukugendera mu bushake bw’Imana, ukabigurana ubuzima bw’umuragwa w’ibyawe kandi ari we nawe ubwawe muri ibinege? Mbega icyo cyubahiro cyo kwima ingoma hari agaciro cyagira mu bimeze nk’ibyo? Ibyo waba uruhira byose, ukabigeraho, uba uzabiraga nde (Umubwiriza 4:8)?
Ngibyo ibigerageza by’Imana. Ntibikunze kubaho, ariko biza ari injyanamuntu.
Ibigerageza bya Satani, ukuntu biba byinshi, bibaye biteguye ku buryo bw’ibigerageza by’Imana mu ijuru hazabonekayo mbarwa, ibyicaro byinshi byaho bikabura ababijyamo. Imana ishimwe rero kuko nubwo umwanzi wacu Satani ari umugome, umwami Yesu twiringiye yamumennye umutwe; bituma nta bitekerezo bihambaye akigira byo kudutegurira ibitugerageza byarenga ibyo abana b’Imana twakihanganira (1 Abakorinto 10:13).
Hari ibigerageza rero by’uburyo butatu:
(i) Ibigerageza umuntu yizanira ku giti cye;
(ii) Ibigerageza umuntu azanirwa n’Isi na Satani;
(iii) Ibigerageza umuntu azanirwa n’Imana.
Ibigerageza umuntu yizanira ku giti cye biramusenya kuko nta kimuhumuriza kiba kiva mu mutima we; ahubwo aba yirega ubuswa, ubwenge bucye, kutareba kure, n’ibindi byinshi. Nyamara iyo arenze aka kazitiro ko kwibabarisha kutibabarira, agaca bugufi imbere y’Imana yemera ko ari umuntu gusa ushoboye bike nabyo ashobozwa n’ubuntu n’imbabazi by’Imana gusa, agatekereza neza ikindi yakora kandi agatakira Imana ayingingira kumubabarira no kumutabara, ni ukuri Imana ntijya imureka; ahubwo iramutabara (Luka 18:7-8).
Ibigerageza umuntu azanirwa n’Isi na Satani, bimusenya bijyanye n’uko bimusanze. Mbese si nka ya mivu n’imiyaga birwanira ku nzu ngo biyisenye? Iyo itubatse ku rutare rw’ukuri, gusenyuka kwayo kuba kunini (Matayo 6:24-27).
Cyangwa se, si nka za mbuto umubibyi abiba hose anyuze (Matayo 13:1-8)? Uko izuba ritwika imbuto zo ku kara kubera kutagira imizi ihamye mu butaka, cyangwa uko amahwa aniga izahabiye muri yo, niko ibigerageza by’isi na Satani bigirira udafite ubutunzi bw’ijambo ry’Imana muri we, ngo abe ateye muri ryo.
Ariko ufite ijambo ry’Imana muri we, mu kigerageza cyose azanirwa n’Isi na Satani, yumva hakomeza kwiyungikanya muri we amagambo atangirwa n’iri ngo:
"Handitswe ngo: [...]" .
Hehe? Mu ijambo ry’Imana. Bityo, akanesha. Mbese si ko Yesu yatsinze Satani, igihe amufatiranya n’inzara mu butayu (Matayo 4:1-11)? Niyo ibigerageza bibaye urugamba rurambye kandi, ntirubakura mu byimbo ngo rubahinyuze; ahubwo bishingikiriza ku Mana, kugeza umuseke ubatambikiye (Habakuki 2:1; 3:17-18).
Kandi, ku iherezo rurarangira. Nibyo! Kuko nta mvura idahita, kandi nta joro ridacya.
Nicyo gituma abantu b’Imana bakwiriye kurya ibyo kurya by’ijambo ry’Imana, bakagira ryinshi muri bo; kugirango ribashe kubakirisha ku munsi mubi (Abefeso 6:13).
Ibigerageza umuntu azanirwa n’Imana byo, biri ukundi. Mbese ingero z’abageragejwe n’Imana twabonye, ntizibigaragaza? Niba inyubako igiriye ibibazo muri fondasiyo, mbega kugwa kwayo ntikuba kuri bugufi!
Mu bimeze nk’ibi niho umwanditsi wa Zaburi yagize ati:
“Imfatiro zishenywe,
umukiranutsi yakora iki?”
(Zaburi 11:3)
Kandi, impamvu nyayo iraboneka. Mu bindi bigerageza, umuntu yitabaza Imana ikamutabara, nk’uko yabisezeranye iti:
“Maze nutabaza, Uwiteka azagutabara;
nutaka, azavuga ati: ‘ndi hano.’”
(Yesaya 58:9)
Kandi ahandi yagize iti:
“Ntabaza ndagutabara,
nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.”
(Yeremiya 33:3)
Yitabaze rero uri inshuti yayo nka Aburahamu (Itangiriro 18:17-19), ukagira ubuhamya buzima imbere yayo nka Yobu (Yobu 1:8). Haba hagushije ishyano ikintu cyose cyahagurutswa no kukurwanya. Kuko ubwayo yabihamije, iti:
“Ubakoraho
aba akoze mu mbone y’ijisho ryanjye.”
(Zekariya 2:8)
Kandi ahandi igira iti:
“Kuko wambereye inkoramutima, […]
nicyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe,
n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.”
(Yesaya 43:3)
Reba rero nawe noneho inshuti yawe wishingikirizagaho, imbaraga zawe nsa, ari we uhagurukiye kukurwanya! Ko wariho kubera we se, none ubu akaba ahagurukijwe no kukurwanya, uratakira nde? Mbese watakira abasanzwe ari abanzi bawe, mu gihe inkuru y’ibyawe ibatera kumwenyura mu mutima (Zaburi 55:12-13)? Banemeye kugutabara kandi, amaboko yabo yaba nk’ibikenyeri mu muriro imbere y’uwo waba uguhagurukiye.
Ibigerageza umuntu azanirwa n’Imana, ni ibikomeye rwose. Intwari zikomeye gute, iminsi itagabanijwe, zagwa k’urwo rugamba. Ntubona se Belushaza? Yari yaratigishije amahanga menshi ate, kubwo kuyobora igihugu cy’igihangange kandi gitinyitse, uwo giteye ntacyo kukimukiza kiboneka. Nyamara Imana ngo imushyire ku munzani wayo, isanga ntacyo apima. Nibwo ikiganza cyayo kimwandikiye ku rukuta mu birori yari yatumije, ngo hato bitagira uwo bihishwa. Nibyo! Ngo bose babimenye.
Kiti:
“Mene Mene Tekeli Ufarisini.”
(Danyeli 5:25)
Muri ayo magambo bose basomaga ariko ntibagire icyo batoramo, harimo iri rikangaranye: Tekeli; risobanurwa ngo:
“Wapimwe ku bipimo
ugaragara ko udashyitse.”
Nko kuvuga ngo:
“Mu maso y’abantu uri igihangange,
mu maso yanjye uri ubusa”.
Cyangwa se, ngo:
“Ku bantu uri akadaterurwa,
ariko kuri jye uri ibaba”.
Abantu barwana intambara nyinshi rero, ariko hakaba urugamba rubakoraho. Nibyo! Habaho urugamba ruhitana abajenerali, abakoroneli bakarugwaho, intwari mu ntambara zikahashirira; ibyo byose nyamara kandi urugamba rwendaga kurangira.
Niko ibigerageza by’Imana bibasha kumerera benshi bari ibihangange mu ntambara nyinshi barwanye n’Isi, Umubiri na Satani. Kuki bibaho? Imana ifite impamvu zayo. None se nayigisha impaka? Ahari, aba ari ukugira ngo igukuze mu by’umwuka.
Sinabasha kuvuga ko ari ukugira ngo imenye ko uyikunda by’ukuri, kuko ntacyo ihishwa. Nibyo! Petero niwe wahamije neza ati:
“Mwami, umenya byose,
uzi kandi ko ngukunda.”
(Yohana 21:19)
Keretse bibaye gusa kugaragariza abantu ko uyu n’uyu akunda Imana by’ukuri (bityo bikamubera ubuhamya ku bandi), cyangwa se kumucisha bugufi no kumutamaza mu bandi (kubera kwibona cyangwa se kwishushanya ku bantu); naho ubundi nta gishya ku Mana iba itazi yaba ishaka kumenya; kuko imenya byose (Zaburi 50:21).
None, umuntu yakifata ate mu bigerageza by’Imana? Inama nziza, ni ukwishyira mu maboko y’Imana, igakora gushaka kwayo kose. Dawidi mu bimeze nk’ibyo niwe wabimenye neza, aranzura ati:
“Reka nigwire mu maboko y’Imana.
Kuko yo ari umunyembabazi nyinshi.”
(1 Ngoma 21:13)
Kandi koko, igira imbabazi; ndetse, iturusha imbabazi. Nibyo! Kuko yo iyo ikomerekeje iranomora, yateza inzara mu gihugu igategeka n’aho guhahira (2 Samweli 24:14). Kandi naho Uwiteka yababaza umuntu, arahindukira akamugirira ibambe (Amaganya ya Yeremiya 3:21-36).
Icyakora utarabona ibimeze bityo, itoze gusenga uti:
“Uwiteka Imana,
Se w’Umwami wacu Yesu Kristo;
ntutujyane mu bitugerageza.”
Ni iby’ukuri ko nyuma y’ikigerageza cy’Imana, iyo ukivuyemo ugitsinze, Imana iragukuza muri byinsi nk’uko umusilikari utsinze urugamba rukaze ahabwa ipeti rirengeye. Ni byiza cyane. Ariko, tekereza neza: uruguyeho?
Ni abasilikari bangahe bajya bakora urugendo rwo gutsinda urugamba, hejuru y’imirambo myinshi y’intwari zabo zaruguyeho? Bityo hagakuzwa abatari bakwiye, intwari n’ibihangange batakiriho. Ni ukuri, mu bimeze nk’ibi, niko dusoma muri Bibliya:
“Imbwa nzima iruta intare ipfuye.”
(Umubwiriza 9:4)
Biramaze kuzagera mu ijuru udafite ubuhamya butigisa abantu, kuruta kuba igitangarirwa mu bantu kubw’ubuhamya n’imirimo byawe, nyamara amaherezo ukazagwa ku rugamba, ntuzakore urugendo rw’abanesheje, urugamba rushize (Mariko 9:43-48).
Ngaho rero, jya usenga uti:
“Ntutujyane mu bitugerageza.”
Kandi uti:
“Ntuduhane mu bitwoshya.”
Ubundi, Uwiteka abigenze uko ashaka; kandi, adukize umubi. Nibyo! Adukize umubi mu minsi (uwo mubi) ashigaje yo kuzerera mu isi, ye kuduconshomera (1 Petero 5:8); adukize umubi mu gihe ahagurukijwe no kuturwanya (Yakobo 4:7; 1 Petero 5:9), bityo tubashishwe gukomera no kurokoka ku munsi mubi (Abefeso 6:13).
Kuko iminsi yose atari ku cyumweru (nk’uko bavuga); kandi mu mibereho ya mwene muntu, uwo ari we wese, habaho ubwo ageze mu munsi mubi.
Kuri buri umwe umwe, habaho umunsi mubi. Hakaba n’ubwo uwo munsi mubi utagaragaje ibyiringiro byo gushira, ugafatira iminsi, ibyumweru, amezi cyangwa imyaka. Iyo minsi y’umubi itagabanijwe, ni nde wajyaga kurokoka (Matayo 24:22)?
Yesu, udukize umubi.
Mwuka Wera w’Imana, utubashishe gukomera ku munsi mubi (Abefeso 6:13).
Imana Data wa twese, ntuduhane (ntutujyane) mu bitugerageza (bitwoshya); ahubwo udukize umubi.
8. Ni Iyo Kwizerwa.
Tugana ku musozo w’uru rwandiko, ndashaka kuguha ubuhamya bwanjye; ngo nkumenyeshe ko Imana ari iyo kwizerwa. Ariko reka mpere kuri aka gakuru gato.
Bivugwa ko iyo Kagoma yigisha umwana wayo kuguruka imufata ikamutumbagirana mu kirere, maze ikamurekura. Muri iyo Si itagira aho gufata cyangwa gukandagiza ikirenge, umwana wa Kagoma ashwanya arwana n’urupfu, akubita ibyubi bitarakomera ibi byo kumukirisha; ubwo nyine ari nako amanuka nk’ibuye, mu nzira ye yo kwihonda hasi no gusandara rwose.
Ariko Kagoma ntaho iba yagiye, ahubwo iba iri mu kirere ibikurikiranira hafi. Maze wa mwana yajya kugera aho gutabarwa kutagishobotse, ya Kagoma ikamanukana umuvuduko mwinshi, ikamuyora, ikamugurukana, ikamusubiza mu mutuzo mu cyari cyayo. Ibyo ibikora inshuro nyinshi, kugeza ubwo umunsi umwe ibyubi bya cya cyana cya Kagoma biba bimaze gukomera, maze aho kumanuka bubuye kigana ku gusandara ku butaka, kikarambura amababa, kikamagira ku muyaga; ibyagitinyishaga bimeze nk’ibicyicisha, bikagihindukira amahoro.
Nubwo umubyeyi akunda umwana gute, kandi akamurinda ikibi ibihe byose, ariko bijya biba ngombwa ngo amureke wenyine imbere y’isi n’ibisharira byayo; ngo yitoze kugurukisha amababa ye. Si mu rwango amureka, ahubwo ni mu rukundo. Kuko iyi si irura, umugabane munini w’ubuzima muri yo bukaba ari imibabaro, aho abitoje kugurukisha amababa yabo aribo bajya barokoka umuyaga w’isi.
Navukiye mu Rwanda mu 1971, mu cyahoze ari Selire Rusebeya, Segiteri Mugera, Komini Gafunzo, Perefegitura ya Cyangugu.
Papa umbyara yari ikinege ku babyeyi be bombi. Ise na nyina ntibashoboye kugumana nyuma yo kuvuka kwe, maze buri umwe umwe anyura inzira ye, undi iye; nuko igihe gito bituma arerwa nk’imfubyi na sekuru, maze bimwokoza kubaka urugo akiri muto, atarageza no mu myaka 20. Muri izo ngorane yahuye nazo akiri muto, yanavukijwe amahirwe yo kwiga, nubwo yabishakaga cyane.
Navutse ndi umwana wa 5 ku babyeyi banjye, nyuma y’abakobwa bane; nyuma yanjye haje kuvuka n’abandi bana, ndetse tugera ku bana 14 dusangiye papa na mama. Navutse papa na mama nta mahoro bafite, kuko umuryango wa papa wamuhozaga ku nkeke umusaba gufatira mama icyemezo gikwiriye; ngo kuko ‘yacaga umuryango’ (kubera kutabyara umuhungu). Nk’umukirisitu kandi w’umuvugabutumwa mu idini rye, rwari urugamba papa atari ashoboye kugira icyo arukoraho, keretse kubitura Imana. Aho mbonekeye rero, birumvikana, byabaye umunezero utagereranywa ku babyeyi banjye, no kuruhuka induru n’intugunda by’umuryango.
Navukiye mu muryango w’abakirisito rero; nderwa gikirisito kandi nakirwa mu rusengero nkiri agahinja nk’uko umuhango w’idini yacu wari uri. Aho mariye kumenya kuvuga, najyanwe mu ishuri ryo ku cyumweru, hamwe n’abandi bana bo mu idini ryacu, tuhigishirizwa iby’ubukirisitu. Muri iryo shuri ryo ku cyumweru, twigaga indirimbo za gikirisitu zigenewe abana bato, tugatozwa gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya yabaga yatoranijwe, iganisha mu kudutoza ingeso nziza zirimo kugandukira Imana no kubaha ababyeyi n’abandi bose badukuriye. Mu murongo wo kugandukira Imana, twigishijwe amategeko 10 ya Mose kandi tuyafata mu mutwe.
Ku myaka 12, nabatijwe mu idini ryacu nk’uko umugenzo waryo wari uri. Nubwo narezwe gikirisito gutyo ariko, by’ukuri sinari nzi Imana. Kandi ni mu gihe: Sinari nzi Yesu; nari kumenya Imana gute (Matayo 11:27)?
Ndibuka, muri iryo shuri ryo ku cyumweru bigeze kuduha udutabo tw’imfashanyigisho twitwaga: “Umutima wa Minani”.
Ako gatabo katangiraga kavuga ukuntu umunsi umwe Minani yigenderaga, aza guhura n’umuntu w’Imana maze aramubaza ati:
- “Minani we, uzi Yesu?”
Maze Minani nawe aramusubiza ati:
- “Oya! Simuzi.”
Ibyo bihe, nanjye kuri icyo kibazo nari gusubiza nka Minani. Kuri jye Yesu yari inkuru nziza, nk’indi migani myinshi ya “kera habayeho” nakundaga mu muco w’iwacu. Ubukirisitu bwari imibereho yacu, n’umugabane w’umuco wacu; hirya y’ibyo, nanjye nari nka Minani.
Nakomeje kubaho bene ubwo buzima, ndirimbana n’abandi indirimbo zaturyoheraga mu rusengero, kandi rimwe na rimwe bakampa umwanya nkigisha ijambo ry’Imana nabaga nasomye rikandyohera; nanjye nkarisangiza abandi, mu bumenyi nari mfite bwo kwigisha no gusobanura ibintu uko mbyumva.
Nagize ababyeyi bashyize umwete ku kwiga kwanjye, ndetse data amenyesha hakiri kare ko nta mugabane cyangwa urwibutso urwo arirwo rwose najyaga kuzagira mu mutungo we.
- “Umunani wawe uri mu mashuri!” Niko papa yambwiraga.
Muri uwo murongo w’icyemezo ku cyerekezo cy’ubuzima bwanjye yari yarafashe, ntiyigeze ankundira kugira icyo nita icyanjye mu itunga rye. Iyo nahingaga insina mu isambu ye akabimenya, yarayiranduraga. Iyo nazanaga itungo runaka (nk’inkoko cyangwa urukwavu) mu rugo rwe kuryorora ryitwa iryanjye nk’uko abandi bavandimwe banjye bagezanga, papa yashirwaga ritakibarizwa mu rugo rwe. Ubwo kandi ari nako ankurikirana ku ishuri, akanshinganisha abarimu bose banyigishije by’umwihariko; ku gakosa gato nkoze gute naragahanirwagwa, yewe no gutsindwa ikibazo runaka muri byose nabazwagwa mu masomo yanjye nabyo nkabihanirwa bikomeye. Bituma nita ku masomo y’ishuri cyane, ndetse birampira mba umuhanga kuri byose nigishwagwa.
Ndangije amashuri abanza, nagize undi mugisha wo kwemererwa gukomeza mu mashuri yisumbuye ya Leta. Nuko noherezwa gukomereza amasomo mu ishami rya "Math-Physique" (ni ukuvuga: Imibare n’Ubugenge) mu kigo cyitwaga "Groupe Scolaire Officiel de Butare", ikigo cyahoze kizwi ku izina ry’Indatwa n’Inkesha. Icyo kigo cyashinzwe kandi kiyoborwa n’Abafurere b’Urukundo mu gihe cya cyami mu Rwanda, kikaba kandi cyarahoze ari ishuri ry’abana b’abatware. Cyari gifite amateka rero. Kandi kuri jye ho, ryari isumbwe rikomeye. Nibwo bwa mbere nagenze mu modoka, njya kwiga ku iryo shuri. Nibwo bwa mbere nabaye mu nzu icanirwa n’amashanyarazi, mu buzima bwanjye bw’aho ku ishuri. Nibwo bwa mbere kandi nari nambaye inkweto, ku myaka 14 yose njya gutangira kuri iryo shuri. Kandi hari mu gihe!
Mbere yo kwemererwa kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, mu isi y’iwacu, amashanyarazi nayareberaga kure kuri Superefegitura ya Rwesero twari dutandukanijwe nayo n’ikiyaga cya Kivu. Ni naho nabonaga imodoka zitambuka, nkazibwirwa n’ivumbi zatumuraga. Isi y’iwacu, yari inyuma kure cyane! Nuko imbabazi z’Imana zirantoranya, mu gisubizo cy’umurimo ukomeye ababyeyi banjye n’abarimu bose banyigishije bakoze; maze nemererwa kujya mu mashuri yisumbuye, mu kigo gifite amateka, mu ishami ryanteraga kurota izitararangiraga ntekereza ejo hazaza hanjye hari hatandukanye kure n’ubuzima bwo mu isi nari naravukiyemo.
Ndabyibuka, tugana ku musozo w’amashuri abanza, batuzaniye amafishi yo kuzuzaho amashami y’amasomo twifuza kwiga tubaye abemerewe kujya mu mashuri yisumbuye. Inyinshi mu nyito z’ayo mashami zari inshoberamahanga kuri twe, bituma abarimu badusobanurira imirimo abayabonyemo impamyabumenyi bakora. Nuko kuby’ishami rya ‘Math-Physique ’, umwarimu wanyigishaga atubwira ko abarangijemo bavamo abatwara indege. Najyaga mbona indege zitambuka mu kirere cy’iwacu, nkifuza mu mutima kugenda mu ndege. None dore uretse no kuyigendamo gusa, ahubwo nashoboraga no kuyitwara; mpfa kuba gusa narize “Math-Physique”. Nuko nahisemo “Math-Physique”, maze kandi mu kwemererwa gukomeza ayisumbuye aba ari nayo banshyiramo.
Mpeka igikapu nerekeza iy’Indatwa n’Inkesha, muri jye nari nsezeye ku buzima budasobanutse bwo mu isi navukiyemo, ngiye mu nzira yo kuzavamo umupiloti w’indege. Nibonaga nyura hejuru y’ikirere cy’iwacu ntwaye indege, nanjye abana bampepera nk’uko twabigenzaga ku ndege yose yabaga itambutse.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare hari isi y’ubuzima butandukanye bwo kunezeza umuturage wayo. Hejuru y’amasomo atari yoroshye kuri bamwe muri twe, hahoraga imikino itandukanye ku bibuga bitandukanye byari bihari, amafilimi n’imiziki by’amoko atari amwe byerekanirwagwa mu nzu yari yarubakiwe kandi igatunganirizwa icyo gusa, ibitaramo byo kubyina no kunywa byaberaga ahantu hatandukanye hafi buri minsi y’impera z’icyumweru, n’ibyo kurya bitandukanye kandi bihagije ku kigero buri wese abasha. Ryari ishuri kandi ryigwagwamo n’abahungu benshi n’abakobwa bake; bityo, muri ubwo buryo, abo urukundo rw’abato rusekeye babashaga gukunda no gukundwa.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, kwiga ntibyari itegeko! Iyo amasomo yabaga abihiye umuntu, yabashaga kuyasokamo akigira muri kimwe mu ibyo binezeza byahabonekaga, ndetse ku bashaka akayaga ko hanze y’ikigo bagasokera igihe bashakiye bakagarukira igihe bashakiye. Muri uwo murongo, jye n’itsinda ry’inshuti nari mfite twamenye ubuzima bwo mu tubari twa nijoro mu Mujyi wa Butare, dutembera udusantere dutandukanye twa hafi y’Umujyi wa Butare, ubundi tukagendera inzira ubugari duhumeka umwuka uzira ubwandu w’icyaro. Bwari ubuzima bwo kubamo, aho imihangayiko y’ikintu cyose itabonaga umwanya mu mutima w’umuntu. Nyamara kandi uwo mudendezo ukabije wahitanye benshi, kuko ibizamini bigena abakomeza byatsindaga bake cyane.
Ndabyibuka, mu ishami nigagamo twatangiye uwa mbere turi 36 himuka 19 gusa; n’abandi kandi bagiye basigara mu nzira, kuko abo twatangiranye twarangizanye mu iryo shami twari 12 gusa. Nagiye ndokoka kuri burembe kubera ubumenyi kimeza n’ubushobozi karemano nari mfite bwo gufatira mu ishuri byinshi nigishwagwa mwalimu akibitwigisha, naho ubundi nanjye mba narirukanywe rwose. Jyewe wagiye mu mashuri yisumbuye nahoraga ndi uwa mbere mu mashuri abanza, sinigeze mboneka no mu banyeshuri 10 ba mbere imyaka 3 ya mbere yose. Mu mpera z’umwaka wa 3, ubwo natsindwaga isomo rya ‘Physique’ ibihembwe bibiri byikurikirana, mu gihe nyamara kandi ryari imwe mu nkingi fatizo z’ishami nigagamo rya ‘Math-Physique’, niho nakangukiye menya ko ndi hafi kwirukanwa.
Natewe ubwoba n’ubuzima bwo mu isi nahozemo nari ndi hafi gusubizwamo, nuko ngabanya intambwe, ndwana iy’amasomo gusa; ku mbabazi z’Imana, uwo mwaka nawo ndawurokoka. Icyakora uwo mwaka wasize nkangutse rwose, menye ko ibinezeza by’ubuzima bibasha gutegereza, ariko ko amahirwe y’amashuri nari mfite atabashaga gutegereza mbaye ukomeje kuyakerensa. Hehe no kuzongera kuba nk’akanyugunyugu mu muyaga; urugamba nariho ni ukwiga. Cyane ko papa yari yaranshwishurije ko nta munani nari kuzabona mu bye, ko umunani wanjye wari mu mashuri.
Iminsi rero yarihuse, maze tugera mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Ntitwari twarigishijwe gutwara indege, keretse ko ubuhanga bugendesha indege mu kirere twari twarabusobanuriwe mu masomo twigaga. Nari ngiye kurangiza muri iryo shami rero bitarangize ubasha gutwara indege; uretse ko bitari bikinshishikaje, kuko uko nakuraga nagendaga mbona ibindi nakunda kuba byo, ariko nabyo bigasaba ko mbanza kurangiza amashuri yisumbuye, noneho ngakomeza na Kaminuza.
Muri uwo mwaka wa nyuma w’amasomo yacu mu mashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yahamagaje abanyeshuri bari bari kurangiza mu mashami ya ‘science ’ kujya gupiganirwa imyanya yo gukomeza amasomo ya kaminuza mu mahanga. Basabaga abanyeshuri 10 ba mbere muri buri shami mu mashami atatu ariyo ‘Math-Physique’, ‘Bio-Chimie’ na ‘Latin-Science’ , mu gihe jye kuva mu wa kane kugeza ubwo nari naranywanye n’umwanya wa 4. Gusa, basabaga ko kuva mu wa 3 w’amashuri yisumbuye upiganwa ataba yarigeze ajya hejuru y’umwanya wa 10; ariko dore jye nari nararangije umwaka wa 3 ndi uwa 12 mu manota.
Kuberako umuyobozi w’ikigo yabonaga ubuhanga n’ubushobozi nagaragaje mu myaka 3 yanjye ya nyuma, yiyemeje kunshyira ku rutonde rw’abazapiganwa, ambwira ko bazahindura umwanya ku ndangamanota yanjye y’umwaka wa 3 bakawushyira mu icumi ya mbere. Igihe cyarageze rero twurira imodoka twerekeza i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda guhatanira iyo myanya. Mu b’ibihe byanjye, koherezwa kwiga mu mahanga byari ishema, kandi iyo wagarukaga wabaga uje guhabwa umwanya ukomeye mu buyobozi bw’igihugu cyangwa mu bigo bikomeye by’umurimo.
Ku munsi w’ibizamini nabyutse kare, ndiyuhagira, kandi njya gufata ifunguro rya mu gitondo kare; sinashakaga kujya mu bizamini niruka kubera igihe cyanshiriyeho ntaritegura. Mu cyumba cy’ibizamini babanje kuduha impapuro zo kuzuzaho umwirondoro wacu mbere y’ibizamini. Ndi kuzuza impapuro zanjye, nibwo numvise abayobozi b’ibizamini bahamagaye izina ryanjye, bambwira kubitaba imbere. Ntacyo natekerezaga kibi cyangwa cyiza bampamagariye; nuko ndahaguruka, ndabitaba.
Mbagezeho banyeretse indangamanota yanjye y’umwaka wa 3, bambwira ko ntashobora kwemererwa gupiganwa kuberako nari nararangije umwaka wa 3 ndi uwa 12, mu gihe abari bemerewe gupiganwa ari abatari barigeze bajya hejuru y’umwanya wa 10 kuva mu mwaka wa 3.
Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Ko umuyobozi w’ikigo cyanjye yari yambwiye ko azahindura umwanya ku ndangamanota yanjye y’umwaka wa 3 akabisanisha n’ibisabwa, kuki yohereje iyo ndangamanota uko yakabaye kandi yari azi ikibazo ifite? Mbese yaribagiwe? Yabwiye umuyobozi w’amasomo kubikora se, maze arabyibagirwa cyangwa arabyanga? Kuki rwose bemeye kunkoza isoni gutyo, no kumpa kugira ibyiringiro by’ubusa? Ibyo ni ibibazo nibazaga muri uwo mwanya.
Sinzi impamvu ntarize rwose; ariko nari mbabaye, kandi ikiniga ari kinini muri jye. Nuko ndasoka, urugendo rwanjye rwo gupiganirwa imyanya yo koherezwa kwiga mu mahanga rurangirira aho. Mu bwiza bw’amazu ya Kigali n’imihanda myiza ntabonaga aho nabaga i Butare, uwo munsi wambereye uw’urwijiji kandi nibona meze nk’uwatakaye mu ishyamba ry'inzitane.
................................................................................................. ...................................................................................................
Mbese ntukeneye kumva uko byagendekeye umwanditsi w'iki gitabo muri ubu buhamya bw'ubuzima bwe, ibyakurikiye ibi bihe by'umwijima yarimo n'uko yaje kumenya no kuba umuhamya w'uko muri byose Imana ari iyo kwizerwa? Gura nibuze igitabo kimwe, cyangwa se utange inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
Aho abemerewe gupiganwa barangirije ibizamini twuriye imodoka dusubira ku mashuri twari twaturutseho, tujya kwitegura ibizamini byo kurangiza umwaka n’amashuri yisumbuye.
Agahinda kanjye karushijeho kuba kenshi aho basohoreye ibyavuye mu mapiganwa: ku kigo cyacu, uwari uwa mbere yahawe kujya kwiga mu Bubiligi, uwa kabili n’uwa gatatu bahabwa kujya kwiga mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.
- “Ni iki kivuga ko jye bitari kungeraho, iyo nkemererwa gupiganwa?” Niko nibazaga muri jye, ndwana n’agahinda ko mu mutima.
Igihe kihuse kugenda, dukora ibizamini bisoza umwaka, turarangiza baduha dipolome zacu; nk’uko byari bisanzwe, bampa dipolomu ya 4 muri iryo shami ry'Imibare n'Ubugenge“Math-Physique”, mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare. Cyari ikintu kinini, cyo kwishimirwa; ariko dore sinari nishimye rwose.
Mu ruhande rumwe, agahinda ko kubura buruse yo kujya kwiga mu mahanga ntikashakaga kunshiramo.
Mu rundi ruhande ariko, kwibaza ibigiye gukurikiraho kuri jye byari bimbereye ikindi kibazo kingoye, nareba imbere nkabona umwijima gusa.
Igihe cyo guterurwa mu maboko cyari kirangiye kuri jye nyamara ntiteguye kwiterura. Nabonaga icyaro nasize ngiye gusubiramo, nta gutegereza kandi ngo ibiruhuko birashira nsubire ku ishuri. Najyaga kuba iki, muri icyo cyaro? Najyaga kubaho gute? Byari ibibazo ntabonera ibisubizo.
Nibyo koko imbere yanjye hari hakiri amahirwe yo kwemererwa kujya kwiga muri Kaminuza y’igihugu; nyamara kandi kuyijyamo kwanjye nabyo ntibyangaragariraga.
Ku ruhande rumwe, hari ikibazo cyo kubona buruse ya Leta ngo mbashe kwiga. Icyo gihe babanzaga gusohora urutonde rw’abemerewe kwiga muri Kaminuza hakurikijwe amanota bafite, hanyuma bagasohora urundi rutonde rw’abemerewe inkunga ya Leta yari igizwe n’amafaranga babahaga buri kwezi yo kwitunga no kugura ibikoresho by’ishuri. Nari ndangije umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye ntishyuye amafaranga y’ishuri nyuma yuko ababyeyi banjye bari bamaze gushirirwa n’ubushobozi bwo kunyishyurira; bituma nigira ku ideni, nyuma yo gusinyira ikigo ko nzahabwa dipolomu yanjye aruko maze kwishyura iryo deni. Ntibyajyaga kunshobokera rero kwimenya kuri byose muri Kaminuza, mu gihe najyaga kutibona ku rutonde rw’abemerewe inkunga ya Leta.
Ku rundi ruhande ariko, hari ikibazo cy’abavandimwe banjye bari bakiri mu mashuri kandi nabo bakwiriye kwiga. Mushiki wanjye umwe yari ari mu myaka yo hasi mu mashuri yisumbuye, mu gihe ababyeyi kandi bari bamaze kunanirwa kumwishyurira rwose. Ubwo kandi niko hari n’abandi bakiri mu mashuri abanza, ndetse bamwe bari bugufi bwo kuyarangiza no gukora ibizamini bya Leta. Hari ihitamo rero: kwirebaho gusa no gukomeza urugendo rwanjye muri Kaminuza, cyangwa kwitangira abavandimwe, nkareka Kaminuza ngashaka akazi; bityo nkishyura ideni nari mfitiye ikigo nizeho kandi nabo nkabafasha kwiga nibura ayisumbuye nk’uko nanjye ababyeyi bari baranyitangiye.
Narabyibukaga, hari byinshi ababyeyi banjye bigomwe ndetse banabigoma abavandimwe bose kugirango nige; cyari igihe kuri jye nanjye kwitangira bene mama. Nuko nanzura kureka Kaminuza, uko byari kugenda kose, no gushaka akazi.
Mu gihe cyanjye, akazi kariho ku wize wese kari ako kwigisha mu mashuri abanza. Indi mirimo yo mu butegetsi bwite bwa Leta yari ingume, itabonwa n’ubonetse wese. Keretse ko uretse icyubahiro cy’akazi, umushahara wari umwe kuko ibyo bihe umuntu yahemberwagwa dipolomu ye, atahemberwagwa icyo akora. Muri iyo mpeshyi rero, nubwo ntari narigeze ntekereza kuzigisha ndangije kwiga, nagiye gusaba Umugenzuzi w’amashuri akazi ko kwigisha, nyamara nawe arakanyima. Yambwiye ko adashobora gukora ikosa ryo kumpa ishuri nigishamo, kuko ngo abantu bize mu mashami nk’iryo nari narizemo yamararaga kubaha amashuri, nta kwezi cyangwa abiri bayamazemo, bagata abana bigiriye gukomeza muri Kaminuza; nuko bikamubera ikibazo kubona ababasimbura, ari nako abana bahadindirira.
Mbese ntiyari afite ukuri? Yari afite ukuri rwose; ariko dore uko kuri kwe ntacyo kwamfashagaho; nashakaga akazi. Namusobanuriye ko nta gahunda mfite yo guhita njya muri Kaminuza kubera ibibazo by’amafaranga nari mfite, ariko kubimusobanurira biba nko kubwira umuntu ururimi atumva.
Ibiruhuko by’abanyeshuri bijya kurangira, ubugenzuzi bw’amashuri abanza bwatangaje abarimu bari gukora muri uwo mwaka, ibigo n’amashuri bari kwigishamo, maze izina ryanjye ntiryahamagarwa; umugenzuzi w’amashuri yari yarakomeye ku ijambo yambwiye.
Aho amashuri atangiriye, abanyeshuri bo mu makuru n’ayisumbuye bahetse ibikapu byabo basubira mu mashuri bigagamo, abarimu bo mu abanza begura ingwa basubira kwitaba iperu ryabo ku mashuri bari boherejweho, abahinzi nabo begura amasuka yabo bashoka imirima kuko ibihe by’ibiba byari bibandanije; nuko nisanga mu bwigunge muri icyo cyaro, kandi mu bukene butagira kibara. Kandi by’ukuri nari nkennye rwose, aho no kubona isabune yo kumesa utwenda twanjye byari bigoye; Ubushobozi bucye ababyeyi bari bafite bari basigaye babukoresha kuri mushiki wanjye wari uri mu yisumbuye, ari nako bamufatiraho indi myenda ngo ibunganire mu kumwishyurira.
Mbere y’iryo shuri ry’ubushomeri muri iyo si itaragiraga icyizere cy’ejo impa, mu biruhuko najyaga njyana n’ababyeyi mu mirimo itandukanye yo mu murima, kandi nari nyishoboye. Aho nisangiye jyenyine muri icyo cyaro, narongeye mfata isuka nkurikira ababyeyi mu murima. Ariko kubera kwihebura no kutiyumva muri iyo mirimo, nabyo birananira rwose; nuko ntangira kujya nirirwa mu rugo jyenyine, mperanwa no kwigunga no gusuhuza umutima.
Muri Bibiliya dusoma ngo:
“Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana,
kandi ufite indwara, ntiwizere gukira:
ni nde ushobora kuwumenya uko uri?”
(Yeremiya 17:9)
Muri ubwo bwigunge, namenyereye kuganira n’umutima wanjye, yo nshuti nari nsigaranye, nuko nkawugisha inama. Igihe kimwe umutima wanyibukije ibyambayeho kera nkiri umwana. Nigenderaga mu nzira, nuko nza gutoramo ibiceri by’amafaranga y’u Rwanda 20. Nari nshonje, mbasha kuyaguramo utuntu two kwica inzara, nkomeza urugendo rwanjye. Ngibyo ibyo umutima wanyibukije.
- “None se ko ari akahise! Iyaba nari nyatoye ubu.” Aba ariko mbwira umutima wanjye kuri ibyo wari unyibukije.
- “Ariko ntiwayatoye mu rugo! Wayatoye mu nzira.” Aba ariko umutima ushimangira.
Nuko nunguka inama yo gusubira mu nzira gutyo, nizera ko nabasha gutoramo amafaranga. Najyaga ngendera inzira ubugari, ntafite iyo njya hahamye, ahubwo ntumbiriye inzira. Ibyo bihe, haba ubwo nahuraga n’abantu simenye ko twahuye, abansuhuje nkabikiriza ntahari rwose; ntumbiriye inzira, ngo hato ntanyura ku bisubizo. Nyamara dore nta muntu wari ugita amafaranga, biti ihi se mu nzira nabaga ndi bunyuremo. Mara iminsi mike ngira ntyo, ncitse intege nongera niyicarira mu rugo.
Ikindi gihe, umutima urongera uranganiriza.
- “Uribuka bya bihe ugendera inzira ubugari mu cyizere ko amahirwe yagusekera ugatoramo amafaranga?” Aba ariko ijwi ry’umutima rimbaza.
- “Yego ndabyibuka. Nibuka neza ko nta n’urutoboye nabashije kuzibonamo; nta bantu bagita amafaranga.” Aba ariko nsubiza.
- “Icyo gihe ntiwamenyaga abo mwahuye, yewe dore kenshi na kenshi ntiwumvaga n’abagusuhuje!” Umutima aba ariko unyibutsa.
- “Najyaga kubamenya cyangwa kubumva gute? Amaso yanjye n’ibitekerezo byanjye byose byari ku nzira, ngo ntanyura ku mahirwe.” Aba ariko nsubiza.
- “Burya aho harimo ikosa! Iyo ukibasha kwita kubo muhura, ugusuhuje ukamwikiriza, ukubajije amakuru ukayamubwira nyine; ntihari kuburamo ukorwaho akagira icyo aguha.” Aba ariko ijwi ryo mu mutima rimbwira.
Nguko uko nasubiye mu nzira; noneho ntagiye gutumbira inzira, ahubwo ngiye kureba abantu. Nyamara kandi Bibiliya yo iravuga ngo:
“5 Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka.
6. Azaba ameze nk’inkokore yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo, azatura mu
gihugu cy’ubukuna kidaturwamo.”
(Yeremiya 17)
Ni mugisha ki najyaga kubonera muri iyo nzira yo guhanga amaso ku mwana w’umuntu? Abaca imigani babivuze ukuri, ngo “inzira ntibwira umugenzi”.
Muri ibyo bihe uwo twahuraga akansuhuza, naramwikirizaga (kuko nabaga namwumvise); nuko yambaza amakuru, nkayamubwira nyine (uko umutima wari wangiriye inama). Nkayamutangirira yose, ukuntu nagarukiye bugufi bwo kujya kwiga mu mahanga, uko narangizanyije amanota meza yakagombye kugira ibyo ampesha nyamara n’umugenzuzi w’amashuri akaba yaranyimye akazi. Ubwo nkayavugana iterambabazi, nizigiye ko bimukora ahantu akansigira akantu. Mu gahinda kanjye, nayarangiza akambwira ngo:
- “Genda wihangane, Imana izagufasha.”
Ubwo kandi akaba ansezeyeho! Nkamukurikiza amaso, ibyiringiro nari mufiteho bikaminukana nawe.
Aho naho sinahatinze kuko nahabuze igisubizo, keretse kunyongerera agahinda gusa. Umwe niwe waririmbye ngo:
“Najyaga njya ku iriba ry’iyi si
mfite inyota nyinshi cyane;
Naba ngiye kunywa agakama ubwo,
nuko nkayabura nkiheba.”
Muri kwa gushukana kwawo, umutima wanyoboraga ku isoko yakamye kera; kuhagera nkahabura amazi nari nizeye kuhashirira inyota, byansigiraga umwuma, bikarushaho kunyongerera kwihebura.
Mu kuri, uwo musozi sinawutinzeho igihe kirekire; ariko agahinda n’intimba nahoranaga by’ibyo nabuze byiyongeraga ku kureba imbere nkabona umwijima gusa, byatumaga umunsi umwe umbera nk’umwaka wose, bwacya mu isi yanjye bugatinda kwira ngo ijoro rimpishe amaso y’isi, bwakwira ijoro ry’isi rikiyongera kuryo mu mutima wanjye maze nkarushaho kwihebura mbonye ko ritinze gutandukana. Nari narakuwe mu mahoro rwose, ubuzima nta cyiringiro bwampaga.
Igihe kimwe rero, ahingutse hamwe n’ababyeyi, mushiki wanjye umwe witwa Vestine ansanga aho nari nicaye nigunze, andarikira kujyana nawe mu giterane cy’amasengesho bari bafite ku itorero ryabo. Hari kuwa kabiri tariki ya 24/09/1991; ni umunsi ntazibagirwa, kuko wampaye ibindi byiringiro, uzana umucyo w’iteka mu buzima bwanjye.
Uwo mushiki wanjye yari amaze igihe kirenga umwaka yarabaye umupentekoti; kubw’icyo, yahoranaga intambara zo kutishimirwa n’ababyeyi, ndetse nanjye namuremerereshaga umutwaro w’ubuzima kurushaho.
Sindi kukubwiriza idini, ahubwo ndaguha ubuhamya bw’uko nahuye n’Imana. Kuko idafite inzira imwe gusa! Sawuli waje kuba Pahulo yahuriye nayo mu nzira ijya i Damasiko aho yari ajyanywe no gutoteza abakristo (Ibyakozwe n’Intumwa 9), nyamara Koruneliyo we imusanga iwe mu cyumba asenga (Ibyakozwe n’Intumwa 10). Kuki Yesu uwo atafatiye Pahulo iwe mu cyumba, nk’uko yabigenje kuri Koruneliyo? Nanjye rero twahuriye mu bapentekoti, binyuze mu kurarikwa n’umuvandimwe wanjye.
Andarika, byagaragaraga mu maso ye ko nta cyizere cy’igisubizo cyiza yari afite, keretse ko yari yiteguye ko mbasha kumubwira nabi, yewe no kumusimbukana. Mu gutungurwa, mpita mwemerera; musaba gusa kumpa akanya gato ko gukaraba ubundi tukajyana.
Byagenze gute, ngo nakire neza ubutumire bwe? Mu buzima bwanjye, sinakundaga abapentekoti. Mu maso yanjye, bari abantu birarira ibitangaza bitabaho bihimbaza gusa, kandi bakavuga ko Imana ijya ivugana nabo mu gihe ntayavuganaga natwe mu idini ryacu; ibyo byasaga n’ibimbwira ko bemeza ko bafite Imana, ko twe ntayo dufite uretse kuyivuga tutayizi. Mbega kuntumira ntibyari bihagije ngo binzamurire uburakari banteraga? Nyamara hamwe n’ubwo butumire, ya nshuti yanjye twagumanye mu bwigunge bwanjye iraseruka.
- “Ese ntuzi abapentekoti?” Ijwi ry’umutima rirambaza.
- “Ndabazi!” Nihutira kurisubiza.
- “Bavuga ko bafite Imana hagati muri bo, kandi ko ibakorera ibitangaza. Mwemerere mujyane, niba bafite Imana koko nawe uyisabire akazi.” Iba indi nama y’umutima wanjye.
Uwo mugoroba rero twarajyanye; yari andaritse kujya gusenga, naho jyewe njyana indi ntego: kujya guhura n’Imana y’Abapentekoti, niba koko bayifite, no kuyisaba akazi.
Kuva nabaho nari ntarakandagira mu rusengero rw’abapentekoti, kuko tutavugaga rumwe; sinabakundaga rwose. Uwo mugoroba mpageze, nabonye urusengero rw’inzu ndende kurusha nk’inshuro nibuze ebyiri urusengero rwo mu idini ry’iwacu, nyamara kandi nsanga abantu bamaze kurwuzura ndetse abandi b abyiganira mu madirishya ngo babashe guhoza amaso ku biberamo imbere. Icyo cyarantangaje mu ruhande rumwe, nyamara kandi kiranambabaza.
Cyarantangaje kuko ku rusengero rwacu tutari twakabasha guhuza abantu bangana gutyo ku cyumweru, ariko none dore ku bapentekoti ho bari bahari mu minsi y’imibyizi.
- “Ku cyumweru hateranira abangana iki?” Sinibujije kwibaza; kuko nari ntangaye, kandi ntunguwe rwose.
Cyarambabaje kandi, kuko nibwiye muri jye ko abo bantu benshi gutyo nta kindi kibahuruza uretse kuza kwirebera Imana. None dore nari nakererewe, ntari bubone n’aho kurebera mu idirishya uretse no kwicara mu rusengero imbere; najyaga kuyibona gute?
Ndi muri ayo majune ariko, igitangaza cyarakoretse. Nagiye kubona mbona umwe mu bagabo b’aho ku rusengero aje ansanganira n’ubwuzu bwinshi, nuko ansuhuzanya urugwiro.
- “Ikaze, mushyitsi muhire!” Aba ariko ambwira ansuhuza.
Yabwiwe n’iki ko ndi umushyitsi, muri abo bantu benshi gutyo? Wenda yari anzi jye ntamuzi; ariko sinabitinzeho kuko umutima wari usubiye mu gitereko, mpawe amahirwe yo kubona akanya mu rusengero. Nuko amfata akaboko, ancisha mu mubyigano w’abantu, anjyana imbere kandi anyereka aho kwicara ku ntebe yari hafi y’iz’abayobozi.
Numvise ndushijeho kwiruhutsa, kuko mu mutima nibwiye nti ‘niba koko abapentekoti bagira Imana hagati muri bo, niza kwakira ibyifuzo nta kabuza irahera ku bayobozi imbere; nanjye nicaye hafi y’abayobozi, bityo ndaba mu bambere kuyibona no kuyibwira icyifuzo cyanjye’. Nta kindi nifuzaga uretse kimwe gusa: akazi.
Nari nkeneye akazi ngo nikure mu bucyene bwangashaga umutima bugakura umucyo ku maso yanjye. Nari nkeneye akazi kandi ngo mbashe gutura ababyeyi umutwaro wo kurihira bene mama, kuko byari bimaze kubabera akadaterurwa rwose.
Nk’aho ari jye wari watindije iteraniro, nkimara kuhagera no kwicara naryo ryahise ritangira. Umuyobozi w’urwo rusengero ari nawe wari uyoboye ayo masengesho, Pasteur Yohani Rugerinyange, yavuze ijambo rikomeye ryakoze ku mutima wanjye, rimpesha kuba muri uwo mwanya by’ukuri.
Yaravuze ati:
- “Ndabwira wowe winjiye bwa mbere muri uru rusengero; ahari waje uraritswe, cyangwa waje kwirebera gusa. Witonde! Kuko Pentekoti si idini nka rya rindi ryawe ubamo; Pentekoti ni umuriro ukongora.” Aba ariko uwo mwigisha avuga, mu gutangira icyigisho cye.
Kandi arakomeza ati:
- “Ndagira ngo nkubwire: muri Pentekoti hari Imana; kandi nuba maso, urabona Imana.”
Nari ninjiye bwa mbere muri urwo rusengero ku murariko wa mushiki wanjye, yewe ni nabwo bwa mbere nari ngiye gusengera mu bapentekoti. Numvise ayo magambo ari jye agenewe rwose.
- “Muri Pentekoti hari Imana; kandi nuba maso urabona Imana!” Niko ayo magambo yakomezaga kwisubiramo mu matwi yanjye.
Nuko ngambirira kuba maso; kandi rwose mba maso.
Kubera kuba maso ncunze ngo Imana itaza ndangaye ikancaho, byampesheje kuba muri ayo masengesho by’ukuri. Indirimbo zose zaharirimbiwe narazumvise ijambo ku rindi, ubuhamya bwose bwahatangiwe ndabukurikirana, ndetse n’ijambo ry’Imana ryose ryigishijwe n’abigisha batandukanye ntiryampitaho. Nakozweho n’ikibwirizwa cyatanzwe ku nkuru y’umupfakazi warimo umwenda (2 Abami 4:1-7).
Uwo mupfakazi, niko Bibiliya itubwira, ngo umugabo we yari umuhanuzi, nyamara kandi apfa amusigiye umwenda yari ataragashobora kwishyura. Hatambutse igihe nta bwishyu, uwari uberewemo umwenda nibwo yanzuye gufata abana babiri b’uwo mupfakazi ho abacakara mu ngurane y’uwo mwenda. Nyuma y’umwambi yarashwe ukamusiga ari igisenzegeri mubyo gupfusha umugabo, noneho inkota yari imusogoswe mu cyico mu cyemezo kitabonerwa gitangira cyo kumukuraho abana be; batanagiye kuruhuka, ahubwo bagiye kuruha by’iteka. Nuko mu marira menshi, atakira umugaragu w’Imana Elisa.
Umwigisha yaravuze ati:
- “Muri icyo gihugu harimo abakire bashoboraga kwishyurira uwo mupfakazi umwenda, ntibagire n’icyo bihungabanya ku itunga ryabo. Nyamara uwo mupfakazi sibo yatakiye; ahubwo atakira umugaragu w’Imana Elisa, utarabonekagaho igisubizo mu bigaragarira amaso.”
Nuko arakomeza ati:
- “Ndabizi ufite ibibazo bikuruhije, kandi ntako utagize ngo ubone igisubizo ariko birushaho kuba bibi. Yewe watakiye n’abantu, kandi ntawe utabwiye ibyawe; ariko nta gisubizo wabonye. Dore igitumye urushye, nuko utamenye utanga ibisubizo”.
Ni iki ntari narakoze, ngo nisayure? Ninde namenye ntari naratakiye? Ariko nta gisubizo nari narabonye, kuko binyuranye n’uriya mupfakazi sinari naramenye utanga ibisubizo. Imyaka yose namaze mu idini nigisha iby’Imana, nari ntayizi; nari Minani, kubyo kumenya Yesu.
Umwigisha yavuze byinshi. Mu gihe yarimo yigisha, kandi agana ku musozo, nagize iyerekwa muri jye. Nabonye isi imeze nk’umubumbe uko nari narayigishijwe, kandi ifashwe n’inkongi y’umuriro mu buryo yagurumanaga nk’umukenke wumye. Nabonye kandi abantu bahunga uwo muriro mu bwihebure bwinshi, ndetse nanjye nari muri bo. Ibirimi by’umuriro byari birebire cyane, ku buryo nabonaga bisa n’ibishaka kudusingira mu guhunga kwacu. Ariko imbere gato, mbona igiti cy’umusalaba muremure, kandi hirya yawo mbona intebe zo kuruhukiraho. Nuko mbona ko abageraga kuri uwo musalaba, babaga bahonotse iteka ry’uwo muriro wari wakongerejwe abanyabyaha, bagahita baruhukira ku ntebe zabateguriwe mu iteraniro rinini ry’abanezerewe kubwo kurokoka iryo teka.
Ndi muri iryo yerekwa, naremerewe n’umutwaro w’ibyaha byinshi bikorerwa mu isi, niba atari byose; ku buryo ntabashaga kwiruka neza, ndetse nibona bugufi cyane bwo gusingirwa n’ibyo birimi by’umuriro wakongoraga. Urubanza rw’abajura rwarantsinze, urw’abasambanyi, urw’abicanyi, urw’abakiranirwa mu buryo butari bumwe; mu yandi magambo, urubanza rw’abanzi b’Imana bose. Kuko ntari narigeze ngirirwa imbabazi, kuko ntari narigeze nozwa mu maraso ya Yesu ngo mwihe ambere Umwami n’Umukiza wanjye, ankize urubanza rwo kurimbuka (Yohana 3:16; Abaroma 8:1).
Nuko aho nari ndi niyumva ntaka cyane mu mutima nti:
- “Yesu: mbabarira.”
Byahuriranye nuko umwigisha yari arangije kwigisha, atangiye guhamagara abashaka kwikoreza Yesu imitwaro y’ibyaho byabo no kumwiha, ngo abone uburyo nawe abategekera ibyabo.
Nahagurutse mu ba mbere n’amarira menshi n’ikiniga, kandi nsiganwa nk’udashaka gucikirwa n’igihe cy’imbabazi; kuko nabonaga urugi rwenda gukingwa. Nuko baturarikira gutera intambwe imbere no gupfukama, abayobozi baratuzenguruka, baradusengera; badusabira imbabazi z’ibicumuro byacu ku Mana mu izina rya Yesu Kristo, kandi bararikira Yesu n’Umwuka Wera kuza kuba muri twe, no kubana natwe. Nuko numva amahoro menshi ntabasha kurondora yuzuye mu mutima wanjye, umutwaro w’ibyaha n’urubanza rwabyo binkurwaho rwose.
Hakurikiyeho akanya ko gusengera abafite ibibazo bibaremerereye, bashaka ko Yesu yagira icyo abikoraho; nasiganwe mu guhaguruka. Nuko nabwo baturarikira kuza gupfukama imbere. Twari iteraniro rinini ry’abanyabibazo rwose. Babwira buri wese gutakira Imana kurwe ruhande mu ijwi rigufi, maze nabo bazamura ijwi badusengera twese muri rusange. Aho nari mpfukamye, nabwiraga Imana nsubiramo n’ikiniga nti:
- “Ubwo ugenderera abandi Mana, nanjye ntunsige.”
Nuko ngiye kumva numva ibiganza by’umwe mu bayobozi binkoze ku mutwe, aransengera. Arimo arasenga yinjira mu Mwuka, avuga mu ndimi nyinshi, kandi arahanura mu magambo macye; ati:
“Uku niko Uwiteka abwira umwana we Abeli ati:
‘Ndakuzi; kandi nzagufasha.’”
Ngiryo ijwi numvise iryo joro. Natashye nezerewe mu mutima: nari nakuweho urubanza rw’ibyaha, niswe umwana w’Imana, kandi Imana ubwayo yasezeranye kuzamfasha. Ikindi cyajyaga kumpa umunezero usumbye uwo muri ibyo bihe ni ikihe? Ntacyo nabonaga rwose.
Kandi Imana yaramfashije; kuko ari iyo kwizerwa. Ubwayo yarihamije iti:
“Imana si umuntu ngo ibeshye,
kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze.
Ibyo yavuze no gukora ntizabikora?
Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?”
(Kubara 23:19)
Nyuma y’icyumweru kimwe neguriye Imana ibyanjye byose, wa mugenzuzi w’amashuri abanza yampamagariye kujya kwigisha mu kigo kimwe aho nasimburaga umwalimukazi wari ugiye mu kiruhuko cyo kubyara. Nahakoze ukwezi kumwe, maze irindi rembo ry’akazi ririkingura mu kigo cy’amashuri yisumbuye.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, hatambutse byinshi; yewe n’ibihe bitari bike narwanyijwe n’isi mu ntambara zikomeye, ndetse bigera aho amazi yayo yenda kurenga ku bugingo bwanjye. Cyane ko hejuru yuko kuba mu isi ari nko gufata igihe ku rugamba (Yobu 7:1), kuyibamo ukurikira Yesu byo ntibyoroshye na gato (Matayo 7:14; Luka 21:17). Ariko muri byose, Yesu ntajya atererana abe; ibikomeye ajya abyoroshya (Yesaya 45:2).
Umwe niwe waririmbye avuga Yesu, ati:
“Nabonye umukunzi mwiza, byose arabishobora
Ajya andinda akaga kose, mu nzira ijya mu ijuru
Kumuhanga amaso iteka, bizankiza intege nke
Nshire ubwoba nshire ubute, nyuma nzatabaruka.”
Ntacyo mushinja Yesu, yarambabariye. Kandi muri byose urugamba rw’ubuzima rwancishijemo, yaramfashije; nubwo ngikeneye gufashwa nawe. Kuko nk’uko umuririmbyi yabivuze:
“Ndacyabona ibimbabaza,
haracyari ibindushya;
Nyamara ubwo turi kumwe,
nzi yuko ntacyo nzaba.”
Agana ku musozo w’urwandiko yandikiraga ab’itorero ngo rubabere inkomezi n’inyigisho hose byari kuzajya bikenerwa inzira imaze kuramba, hari aho Petero yagize ati:
“Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu
Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye.”
(2 Petero 1:16)
Petero ntiyavugaga Yesu yabwiwe cyangwa yasomye mu bitabo; yavugaga Yesu yabanye nawe, akamukoraho n’intoki ze. Hari uko yari yaramumenye, hari uko yari yaramubonye; uko ni nako yashakaga ko ab’itorero bamwimenyera.
Bizaba byiza kuri wowe ubwawe, niwigirira ubuhamya bw’ibyawe n’Imana, ukibonera imbaraga zayo zikomeye mu buzima bwawe. Bizagufasha mu minsi y’ubusuhuke bwawe kuri ino si y’imburabuturo, kuzagera kuri wa mugezi witwa Rupfu; uwambukane ibyiringiro, kandi usohore amahoro aho abacyuye igihe cyabo kuri runo rugerero bajya basohora.
Ubu buzima uko bukoze, mu rugendo rwabwo, hajya habaho iminsi myiza yo guseka no kunezerwa, umuntu akumva ko ari amahoro rwose; kandi agakunda ubuzima. Ariko kandi hajya habaho no kubabara no gusuhuza umutima; imbere ukabona umwijima gusa. Kandi dore ikibabaje cyane, bene iyo minsi y’umwijima niyo myinshi mu minsi yahawe umwana w’umuntu (Umubwiriza 11:8). Mu bimeze nk’ibyo, ubuhamya bwawe bwite bw’imbaraga za Yesu wiboneye nibwo bugukirisha, iminsi mibi igahita itaguhindanije; byanarimba ikagusigira ubuhamya buzavugwa n’ab’ibihe byawe, bukubaka ab’ibihe bizaza bazabwumva mu nyuma zawe.
Hari uko Petero yari yarabonye Yesu, hari uko yari amutunze muri we; kandi ibi yagize igihe cyo kubyaturisha akanwa ke, agira n’ibindi bihe byo kubihamirisha imibereho ye.
Ubwo Yesu yabazaga abigishwa be uko abantu bamutekereza, hatanzwe ibisubizo byinshi.
Bati:
- “Bamwe bagira ngo uri Eliya.”
Kandi bati:
- “Abandi bagira ngo uri Yeremiya.”
N’ibindi bisubizo bitandukanye, ndetse ndibwira bimwe bitabashije kwandikwa muri Bibiliya. Ariko byaje gukomera Yesu aberekejeho icyo kibazo! Ati:
“Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”
(Matayo 16:15)
Nta kintu Bibiliya imbwira abandi bigishwa basubije kuri iki kibazo, keretse igisubizo cy’umuntu umwe gusa: Petero.
Ndibwira ko batashubije, kuko icyo kibazo cyabakomereye rwose.
Babonaga Yesu nk’umuyobozi w’itsinda ryabo, uwo bakurikiraga mu ngendo zitandukanye yagiraga yigisha; bakabona ibitangaza akora ntibabitindeho ngo bagire byinshi babyibazaho, nuko bukira bugacya. Bwari bwo buzima bwabo, uko abandi bantu babaho mu mirimo itandukanye bakora; ni bangahe muri bo bibaza k’ubayobora, cyangwa umuntu runaka bakorana? Ni bangahe bafata umwanya wo kwibaza ku muntu babana bati:
- “By’ukuri, uyu muntu ni muntu ki?”
Ahari Yesu ababajije icyo kibazo, niho nabo babaye nk’abakangutse; nibwo bibajije uwo muntu bakurikiye ari muntu ki.
Umuntu wagaburiraga abantu ibihumbi ibyo kurya bitahaza abantu mirongo (Luka 9:10-17; Jean 6:1-14)!
Umuntu wategekaga abadayimoni bakava muwo bari baribasiye (Mariko 5:1-20)!
Umuntu imiraba y’inyanja yumviraga, yayitegeka igatuza (Matayo 8:23-27; 14:23-33)!
Yewe n’imbaraga z’urupfu yari yarazikenetse; kuko yakizaga abarwayi (Matayo 8:1-15), akazura n’abapfuye (Mariko 5:35-42; Yohana 11:1-45).
Ntibajyaga guhita babona igisubizo ako kanya. Byakabaye ikizamini, baragitsinzwe rwose. Nibwo barebanyeho, nk’ababwiwe ururimi batumva, cyangwa ababajijwe ibibera mu gihugu cya kure batigeze banumva mu matwi yabo.
Ariko Petero, nta kujijinganya, aratura kandi arahamya ati:
“Uri Kristo, Umwana w’Imana nzima.”
(Matayo 16:16)
Kugira ngo agere kuri uku guhishurirwa no guhamya gukomeye gutyo, Petero yabanje kwitoza kumenya Yesu, no kumwizera. Ubwe yari yarabwiye abigishwa be bose ati:
“Ntimuhagarike imitima yanyu;
mwizera Imana, nanjye munyizere.”
(Yohana 14:1)
Ibyo Yesu yabibwiye abigishwa be bose, ndibwira nta n’umwe utari uhari. Ariko umuhanuzi Yesaya niwe wahanuye abaza ati:
“Ni nde wizeye ibyo twumvise?”
(Yesaya 53:1)
Petero yari yarabyumvise n’amatwi ye, abyongera kubyo yari yarabonye n’amaso ye, maze yiyemeza kubigerageza, no kubigira ibye.
Igihe kimwe rero, nyuma y’inyigisho zizana umunezero ku maso y’uwamenyereye umubabaro, nyuma y’ibitangaza byo gukira kw’abarwayi no guhazwa kw’abashonje, nyuma yo guhishurirwa ubuntu butangaje bagiriwe bwo kumva no gusobanukirwa ibyahishwe abanyabwenge n’abandi ibihumbi babyifuje ntibabishyikire, nyuma y’akazuba gasusurutsa ko muri ubu buzima, umugoroba w’isi urakuba; isaha y’umubi ibagwa gitumo. Nibwo bisanze bonyine mu nyanja kandi hagati mu mwijima w’ijoro, mu muraba mwinshi w’amazi yashakaga kurenga ku bugingo bwabo. Ariko by’ukuri ntibari bonyine, kuko Yesu atari yigeze abakuraho umutima we.
Mu rukerera, bageze aho intege zenda kubashirana, hamwe umuntu arekera aho gushwanya akihebera urwaje, Yesu aza abagana, agenda hejuru y’umuraba. Nibwo hejuru y’umutima uhagaze bazanirwagwa n’umuraba w’amazi hiyongereyeho ubwoba bw’umuzimu babonye, kuko kuri bo nta kindi uwo wazaga abagana yajyaga kuba cyo atari umuzimu. Mu buzima bwabo ntibari bakabone umuntu ugendesha ibirenge bye hejuru y’amazi, binongeye kandi mu muraba. Mu mwanya wabo, nanjye najyaga gukuka umutima rwose.
Maze uwo wari uje abagana arabahumuriza ati:
- “Mwigira ubwoba, ni jye.”
Ishusho basaga n’ababona bigoranye (kuko hari mu kabwibwi), yari iya Yesu; ijwi naryo bumvise, ryari irya Yesu rwose. Ariko se ibyo byajyaga kubizeza, hejuru y’ibidasanzwe bari bari kubona? Imitima yabo yari irengewe n’ubwoba, agahinda ari uko nta aho guhungira bafite. Ahari bamwe bari bugufi bwo kwiroha mu mazi, bashakisha cyose cyakiza ubugingo bwabo. Nta yindi nzira yari isigaye! Ubwato bwatereganwagwa n’amazi y’umuraba, kandi ntibwari bugishoboye kubahisha imbere y’igiteye ubwoba amaso yabo yiboneraga. Niba hariho inzira yo gukira yari isigaye, byari uguca muri uwo muraba.
Maze n’ubushizi bw’amanga, Petero arongera aratungurana; aravuga ati:
“Mwami niba ari wowe koko,
ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.”
(Matayo 14:28)
Maze Yesu aramusubiza ati:
“Ngwino.”
Nuko mu kwizera no kureba kuri Yesu, Petero asohoka mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi mu muraba mwinshi.
Mu mateka y’isi n’ay’inzira yo kwizera no kugendana n’Imana, abantu babiri kugeza ubu nibo bonyine bagendesheje amaguru yabo hejuru y’amazi: umwe ni Yesu, undi ni Petero. Urabona ibi bikomeye byigaragaje mu buzima bwa Petero uko byamukujije, mu kwizera akabinyuramo, bigasiga ubuhamya buvugwa mu moko yose no mu ndimi zose, na bugingo n’ubu nyuma y’imyaka irenga ibihumbi bibiri.
Imiraba izabaho mu buzima bwawe, uhitamo kwizera Imana cyangwa kutayizera, wakira Yesu mu bugingo bwawe cyangwa umuheza hanze. Imbere y’imiraba, itandukaniro hagati y’uwizera n’utizera, ni rinini.
Icya mbere, nuko uwo uhamagarirwa kwizera ari uwasuzuguye imiraba akayigenda hejuru (Matayo 14:23-33), ndetse akayitegeka gutuza ikamwumvira (Matayo 8:23-27). Kandi bifite impamvu: ni we nyir’imiraba (Yobu 38); mbese imiraba izabura kwumvira nyirayo?
Icya kabiri, nuko uwo uhamagarirwa kwizera yanesheje urupfu. Igitera ubwoba mu miraba y’ubu buzima, ni urupfu. Nyamara dore nta yindi nzira ihari: ku musozo w’ubu buzima, bose bagomba gupfa. None kuki abantu bakomeza gutinya gupfa, kandi ntacyo bashobora kubihinduraho? Urebye si urupfu batinya, ni aho rubashyikana batazi cyangwa batizeye.
Ku by’urupfu, abahisemo kwizera no kwiyegurira Imana muri Kristo Yesu bafite iri sezerano Yesu yabahaye:
“Kuko icyo Data ashaka ari iki,
ari ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera,
ahabwe ubugingo buhoraho:
nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.”
(Yohana 6:40)
Isezerano ryo kuzazuka, si iry’abizera Imana muri Kristo Yesu gusa; bose bazaba barapfuye ku munsi w’imperuka bazazuka.
Ariko Bibiliya itubwira neza ibizabaho ku munsi w’umuzuko.
“Bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho,
abandi bazakangukira gukorwa n’isoni, no gusuzugurwa
iteka ryose.”
(Danyeli 12:2)
Abo Yesu yamenye, azabishingira. Ntabwo azabazurira kubahemukira, cyangwa kubakoza isoni; azabazurira kubagirira neza.
Ubwe yabwiye abigishwa be ati:
“28. Nimwe mwihangananye nanjye mu byo nageragejwe byose;
29. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye,
30. Kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye.”
(Luka 22)
Umwe mu bamenye iyi nzira niwe waririmbye ngo:
“Ubwo Yesu ahari, nta bwoba mfite
Mumumbwirire ko nkiri mu nzira
Sinayivuyemo, sinayiretse
Ubwo Yesu ahari, ndaguma ngende.”
Kandi ati:
“Hirya y’izuba, hirya y’ukwezi
hirya y’inyenyeri
Nyir’icyo gihugu turaziranye
Ngiye gutura iwe.
Hirya y’izuba, hirya y’ukwezi
Hirya y’inyenyeri
Nzasangayo Yesu, nzakirwa neza,
Azambona amenye.”
Haba kurokoka umuraba, haba kurengerwa nawo, abizera bafite amahoro: hirya y’ubupfubyi, hirya y’ubupfakazi, hirya y’inzara no gukena, hirya y’uburwayi, hirya y’ubuhunzi, hirya yo kwangwa no gutotezwa, hirya y’ubugumba, hirya yo kuba mu nzu z’imbohe, hirya yo kwandagazwa no guteshwa agaciro kugeza aho kwizinukwa, hirya ….. hirya …...; muri macye:
“Hirya y’imiraba yose yo muri ubu buzima, hari igihugu abizera bazaboneramo byose byo kubibagiza imihati n’imiruho bagirira muri iyi Si (Ibyahishuwe 21:4), igihugu babikiwe na Yesu bizeye.” (Yohana 14:1; Luka 22:28-30)
Utaragera ku musozo w’uru rugendo ariko, mu makuba yo mu nzira, Imana yagusezeranije kugufasha nuyitakira (Yeremiya 33:3; Yesaya 30:19; 1 Petero 5:7).
Kandi:
“Ntutinye mukumbi muto,
iso wo mu ijuru yishimira kuguha ubwami.”
(Luka 12:32)
Nibyo! Iso wo mu ijuru, yishimira kuguha ubwami.
Kandi:
“Ibahamagara ni iyo kwizerwa,
no kubikora izabikora.”
(Abatesalonike 5:24)
Mbese ntiwayitaba, mu izina rya Yesu Kristo?
9. Nawe ubasha gusenga.
Imyaka isaga ibihumbi bibiri irashize mu gihugu cya Isirayeli habayeho umugabo witwaga Barutimayo mwene Timayo. Uyu yari yaravutse ari impumyi. Kuko atabashaga kureba ngo abe yakikorera, kubera kandi ko nta butunzi bugaragara iwabo bari bafite bwo kumubeshaho, amakuba yagize atabifitemo uruhare yamuteye gushoka inzira yo gusabiriza.
Kuvukira mu buzima nk’ubu, ukabukuriramo, ndetse ukaba uzi neza ko nta bindi byiringiro kuri wowe mu kubaho kwawe kose, birababaje. Yari kugira kundi gute? Ntako yari afite rwose.
Mubo Imana yakoraga ku mutima, bamwe baramuhaga, abandi bakamuganiriza neza bamwihanganisha; bakamurema umutima. Kandi nabyo yari abikeneye! None se ntibavuga ngo “imvugo nziza ni mugenzi w’Imana”? Nyamara ibyo byose byabaga iby’akanya gato, kuko abakorerwagwamo n’imyuka mibi itumvira Imana bamubabazaga buri kanya, akarushaho gukomereka nk’aho hari icyaha yakoze cyamuzaniye ibyo. Iyo mvune yo mu mutima yarayihoranaga, kandi yari uwo kuzayipfana.
Nubwo Barutimayo yari yarapfuye amaso, yari afite izindi ngingo nyinshi nzima zibasha kumugirira umumaro.
Kumva yarumvaga, ari nayo mpamvu yanezerwaga mu gihe bamufashishije amagambo yo kumukomeza no kumwihanganisha, akababara mu gihe abwiwe ibyo kumukomeretsa umutima.
Amaboko n’ibiganza bye byarakoraga, bityo bikamubashisha kwakira cyose aherejwe n’abo Imana ikoze ku mutima ngo bamufashe. Nyamara kandi yabashaga no kwakira umusenyi, icyondo, amahurungure y’ihene se, cyangwa ikindi kintu kitaribwa aherejwe n’abakozi ba Satani bamushinyagurira.
Amaguru ye yari mazima, akamubashisha kugenda. Nubwo yakeneraga umurandata, ntiyahekwagwa rwose; yarigenzaga. Ayo maguru ye rero yamugezaga aho gufashirizwa; nyamara kandi, yanamugezaga n’aho gukomeretswa mu mutima n’abantu babi.
Ubwenge n’umutimanama bye byarakoraga neza. Ntiyari umusazi, ntiyari n’ikigoryi. Yari azi kubabara, kandi yari azi no kunezerwa. Yari azi gushimira abamufashije, akabasabira umugisha ku Mana. Kandi n’iyo yabaga akomerekeshejwe amagambo cyangwa ibikorwa by’ababi, muri we hadudubizaga isoko y’amarira menshi, umutima ukomeretse ugasuka amaganya atagira akagero imbere y’Imana. Ndibwira, haba n’ubwo kwihangana kwaburaga, maze agatuka abamubabaje; bityo atabizi kandi atabishaka akigizayo ineza y’Imana mu bandi bantu bamushinjaga ko afite umutima mubi.
Ngiyo indushyi Barutimayo. Ibimunezeza byari bike, ibimubabaza bikarushaho kuba byinshi.
Kumva rero, byamuhesheje kumva inkuru y’umwigisha w’igitangaza, umuhanuzi wadutse mu gihugu cy’iwabo, wagendanaga n’ibitangaza byinshi.
Yabwiwe ko uwo muhanuzi agaburira abantu ibihumbi byinshi bagahazwa n’ibitari guhaza abantu babiri.
Yabwiwe ko uwo muhanuzi ari gutegeka ibimuga bikigenza, abanyunyutse amaboko akarambuka.
Yabwiwe ko uwo muhanuzi ari kwirukana abadayimoni bakava mu bantu, abasajijwe na Satani bakabohoka iyo ngoyi ye, bakaba bazima.
Yabwiwe byinshi. Yamenye ko igicuri, ubumuga bwose, abadayimoni, ubwihebe bw’ibyaha, ibibembe, ibisazi, n’ibindi n’ibindi, yemwe n’urupfu, ko ibyo byose byabuze ijambo imbere y’uwo muhanuzi ukomeye kandi w’umwigisha udasanzwe, witwaga Yesu Kristo Emmanuel, umunazareti wo kwa Yozefu ukomoka mu rubyaro rwa Dawidi. Kandi ngo ibyo bikomeye gutyo yabikoraga ku buntu. Yabwiwe byinshi ariko we yimenyeramo iki kimwe kibikubye byose: ko uwo Yesu aho yanyuraga hose byari umunezero n’amahoro, ko nta mubabaro ku wagize amahirwe yo guhura nawe.
Nguko uko icyifuzo cyo guhura na Yesu cyinjiye mu mutima wa Barutimayo. Ibyo bamubabarishaga byose ntibyari bikiremereye nk’icyifuzo yari asigaranye mu mutima we cyo guhura na Yesu. Ibyo bamufashishaga byose ntibyari bikimunezeza nk’umunezero ashaka kugira wo guhura na Yesu. Igihe kimwe rero, umunsi wo kwemererwamo we urashyika (2 Abakorinto 6:2); Yesu aza guca aho ari.
Bibiliya ibivuga muri aya magambo, iti:
“46. Nuko bagera i Yeriko; akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo
witwaga Barutimayo, umusezi w’impumyi, yari yicaye iruhande rw’inzira.
47. Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ariwe uje, aherako arataka cyane ati: ‘Yesu, mwene Dawidi, mbabarira’.
48. Abantu benshi baramucyaha, ngo ahore; ariko arushaho gutaka, ati: ‘Mwene Dawidi, mbabarira’.
49. Yesu arahagarara, arababwira ati: ‘Nimumuhamagare’. Bahamagara impumyi, barayibwira bati:
‘Humura, Haguruka, Araguhamagara’.
50. Nayo ita umwenda wayo, irabaduka, yegera Yesu.
51. Yesu arayibaza ati: ‘Urashaka ko nkugirira nte’? Iyo mpumyi iramusubiza iti: ‘Mwigisha, ndashaka
guhumuka’.
52. Yesu arayibwira ati: ‘Igendere, kwizera kwawe kuragukijije’. Uwo mwanya arahumuka, amukurikira
mu nzira.” (Mariko 10)
Kandi kuva uwo munsi, ubuzima bwa Barutimayo bwahindutse ukundi. Ntazongera kwicara iruhande rw’inzira asabiriza (Yesaya 60:20). Oya! Yari yihuriye n’utangira ubuntu, agaha bose atimana, atishama (Yakobo 1:5; Matayo 14:13-21).
Ni ikibazo cy’inzara? Yamenye uhaza benshi amuhumura amaso; azajya amusanga, arye ahage, adatanze ifeza cyangwa ikindi kiguzi (Yesaya 55:1).
Ni ikibazo cy’inyota y’ikintu icyo ari cyo cyose? Yigereye ku isoko imara inyota (Yesaya 55:1; Yohana 7:37-38), kandi arahaguma; ntazongera kugira inyota ukundi (Yohana 4:14).
Ni uburwayi se? Ashwi da! Yamenye umuganga w’ukuri ukiza indwara ze zose, akababarira n’ibyaha yakoze byose (Zaburi 103:3; Yakobo 5:14-15).
Mu kubivuga muri macye, kuva uwo munsi yaragashize (Zaburi 103:1-22; Yesaya 60:20).
Nyamara iminota mike gusa mbere y’iyo saha y’agakiza ke, ibimubuza gutakira umucunguzi we byari byinshi.
- “Wisakuriza umwigisha! Fata igiceri ariko uceceke; uraturogaya ntitubone uko tumwumvisha ibyacu.” Hm! Nk'aho we atababaye.
- “N’ukomeza gusakuza ntituzongera kuguha!” N’ibindi bicantege byinshi yabwirwagwa.
Wenda ntihabuze n’umubwira ati:
- “Wowe ku byawe nta cyiringiro kigihari!”
Ndetse wenda amuha n’impamvu zumvikana mu bwenge bwa muntu.
Ariko arabananira bose! Akomeza kwinginga no gutaka ati:
“Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
Mu rusaku rwa benshi rwamiraga ijwi rye, mu byamucekekeshaga byinshi, Yesu aramwumva. Nibyo! Kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo:
“Ugutwi kw’Uwiteka ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.”
(Yesaya 59:1)
Kandi ahandi rikatubwira riti:
“Yitaye ku gutaka no kwinginga kw’abatagira shinge na rugero,
adasuzuguye gusenga kwabo.”
(Zaburi 102:18)
Nuko Yesu amuha nk’uko ubukene bw’umutima we bwanganaga; amuha guhumuka.
Mbega wowe ntihari ibiguca intege, bikubuza gutakira Imana? Niba atari ijwi rya Satani ryongorera mu mutima wawe, ni abantu b’inyama n’amaraso gusa, bafite umwuka w’imana z’iyi Si, bakumvisha ko Imana itakwitayeho, ko itakuzi, ko utari uwayo.
- “Wowe n’utaza mu itorero ryacu, ntuzabasha kumvwa n’Imana; ukwiye kuza mu itorero ry’ukuri!”
Niko bamwe bakubwira.
- “Umunyabyaha nkawe Imana yakumvira ite? Ceceka, wikirushya, kuko Bibiliya itubwira ko ‘gusenga
k’umunyabyaha ari ikizira k’Uwiteka’.”
Niko n’abandi bakubwira.
- “N’ubwo bwibone bwawe ngo urasenga! Igihe cyose ucyambara bene iyo myambaro kandi ukirimbisha
amaherena n’amasheni y’uburyo butari bumwe, ntushobora kumvirwa n’Imana. Icyakora, n’ubwo uvuga
ngo urasenga, imana usenga siyo Mana nsenga; nta kabuza wowe usenga ikiyoka!”
Abandi nabo bakongeraho.
- “Kugira ngo wumvirwe n’Imana, ugomba kuza mu itorero ryacu, ukava mu ariya madini y’inzaduka
atizera Imana nyakuri, ukamera nkatwe, ukagenda nkatwe; ibitari ibyo, nta neza y’Imana utegereje.”
N’abandi bakungamo gutyo.
N’ibindi byinshi. Kandi ayo majwi yuzuye mu nzira. Nyamara uretse no kuba Imana Ruremabintu, ni Imana Data; kandi Data wa twese, n’inshuti yacu twese. Nta muntu ushinzwe kuyiha amabwiriza ngo “umvira kanaka, reka kanaka”. Nta n’uwo yashinze kuduha amabwiriza y’uko twifata kugirango itwumvire.
Ni Data wa twese. None se abana bose ntibemerewe kwegera Se no kumwibwirira ibyo bakennye? Ntabwo Se abumva kubera ko ari inzobe cyangwa ibikara, bagufi cyangwa barebare, banini cyangwa bato-bato, n’ibindi.
Abategera ugutwi kandi akabumva, kubera ko ari abana be. Abashaka icyitegererezo mu ijambo ry’Imana, bazasome inkuru z’umwana w’ikirara (Luka 15:11-31).
Umwana n’iyo yaba ikirara, agakurana ingeso mbi mu maso ya Se, niho ha handi akomeza kumubera umwana. Ingeso mbi z’uwo mwana ntizinezeza Se, ariko akomeza kumukunda nk’umwana we, amwifuriza kandi amushakira ibyiza.
Si iyo uwo mwana aje mu maso ya Se, yicishije bugufi, ababajwe n’uko atanezeza Se muri byinshi. Mbega umunezero Se agira! Amuha byose asabye, keretse icyo adafite. Ntamwuka inabi, ngo amubwire ati:
- “Mva imbere wa cyohe we!”
Oya! Aramuha, nk’uko asabye. Hirya y’ibyo, aramuhugura, akamwigisha, akamubwira uko yifuza ko amera imbere y’isi, kandi ko amukunda. Mu kuri, ntamwirukana.
Imana Data wa twese nayo rero, ivugiye mu kanwa k’umwana wayo Yesu Kristo, yaravuze iti:
“Uza aho ndi, sinzamwirukana na hato.”
(Yohana 6:37)
Ni iby’ukuri, umwana witonda, kandi w’umunyabwenge mu byo akora, atera Se umunezero utarondoreka. Kandi Se aramwizera, akamukunda cyane. Ariko n’abandi bana be arabakunda. Umwana naho yaba ikirara ate, ntibimwambura akaranga ke ko kuba umwana mu rugo kwa Se, kandi ntibimukuraho urukundo n’impuhwe bye.
Bibiliya niyo itubwira iti:
“Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni
ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa
ni inkota?”
(Abaroma 8:35)
Niba ibyo bitadutandukanya n’urukundo rw’Imana, ibidafite imbaraga nk’ibyo kurya n’ibyo kunywa, imivugire n’imitambukire imyambarire n’imyirimbishirize, nibyo byadutandukanya n’urukundo rw’Imana? Oya rwose; habe na mba. Yemwe n’icyaha, tukiri muri uyu mubiri, nta mbaraga n’ububasha gifite byo kudutandukanya n’urukundo rw’Imana; kugeza igihe iherezo rya byose rizaba rishyitse.
Nawe rero, uko uri kose, ubasha kwegera Imana. Idini ryawe ntirikuvutsa ubwo burenganzira; ibyaha wakoze nabyo ntibibibasha. Icyakora niba umutima wawe hari icyo ukurega, iyuzuze n’Imana, uyisabe kukubabarira, kandi wikiranure n’uwo mufitanye ikibazo, bikubashishe kugirira umugisha usaga k’Uwiteka (Matayo 5:23-24). Nibyo! Umwegere udatinya, kuko ni So.
Kandi ntuvuge uti:
- “Sinkeneye gusenga!”
Aho waba wibeshye rwose. Mbese gusenga ni iki? Gusenga ni ukubwira uwo ukesha kubaho ko umukunda, ko umushimira ibyiza akugirira, kandi ko ukeneye kumukunda kurushaho.
Tekereza abagaragu badakeza umwami wabo; mbese bakomeza kugabana byinshi kuri we? We se yakomeza kubabara mu nkoramutima ze? Nyamara abamuhora bugufi, bakamuramya, bakamushimira, bagabana byinshi.
Ikindi kandi, umuntu yaremewe kuba mu bandi. Aho biroroshye kugirana ubumwe n’ubusabane n’umuntu utavuga? Ikiguhuza n’ukurusha amaboko, ni ukumusaba ibyo ukennye akurusha, ukamushimira ibyo akugirira, ukamutumikira neza mu byo agushinze. Ibyo byose bishobora abavugana, binanira ibiragi. Aho uzi ukuntu bivunana kwirirwa utavuze? Uzabigerageze, umbwire.
Bigoye cyane kwiriranwa n’inshuti yawe mutavugana. Naho mu rugo? Rwizihizwa n’ikiganiro hagati y’umubyeyi n’abana be, abana babaza umubyeyi wabo ibyo ashaka ko bakora, umubyeyi nawe agahimbazwa no kubona abana be babikora. Umwana kandi asaba umubyeyi we icyo akeneye, umubyeyi nawe akakimuhera kubera ko amenye adashidikanya ko icyo umwana we asabye ari icyiza kimukwiriye.
Umwana yamenya agaciro k’ibintu ate niba Se abimubunzaho, akabimuha ntabyo amusabye? Rimwe na rimwe haba ubwo no kubimwima bimubera byiza, kuko hari ubwo ahindukiye agasanga irari ry’ibyo yashakaga nta mpamvu yaryo. Umwana yakundana na Se gute bataganira? Umwe niwe wavuze ati:
“Gusenga ni uguhumeka.”
Kandi nibyo! Nk’uko umuntu agubwa nabi iyo ahagaritse guhumeka, niko bimeze kubaho udasenga. Nk’uko urugo rutabamo ibiganiro hagati y’umwana n’ababyeyi be rumerera uwo mwana nk’ubutayu butagira amazi, niko ubugingo bw’umuntu udasenga bugwa umwuma, bugapfa nk’ufungiwe ahatagira umwuka.
Umuntu rero ntabasha kubaho adasenga. Nudasenga Imana Yehova, uzubura amaso usange usenga imana zitandukanye mu bugingo bwawe; mu kurangiza byose, nawe ubwawe uzihindukira imana. Nibyo! Hariho imana y’ubutunzi, imana y’ibinezeza by’umubiri bitandukanye, imana y’icyubahiro, imana y’ubwoba, imana y’igitinyiro, imana y’urwango, imana y’ishyari, imana y’ibisindisha, imana y’ubusambanyi, imana y’ubwibone, n’izindi mana zitandukanye.
Kimwe cyangwa byinshi muri izo mana iyo kimaze kwima mu bugingo bw’umuntu, nicyo ahora ahangayikiye, agahindira umushyitsi imbere yacyo, akagikorera nk’uko gishaka.
Ndaguha icyitegererezo cy’umuntu ufite imana y’ubwoba.
Iyo arwaye, ntacyo atabasha gukora ngo yikize; nyamara kandi, nta n’icyo ashikamaho ngo yizere ko gihagije kumukiza.
Nibamutegeka kuraguza ngo amenye umuzimu umutera, azajyayo atajuyaje, atange byose bamuciye; maze gutyo asohorweho n'iby'uyu mugani ngo: “iby'abapfu biribwa n’abapfumu”.
Nihagira umutungira agatoki umuntu umuteza ibyago, azatanga byose ngo amwivune, bityo avushe amaraso y’utariho urubanza.
Reka rero iyo bamubwiye ko intsinzi ari ugusuhuka nta umubonye! Azarara ijoro ryose agenda, ngo arakiza amagara ye!
Izo mvune zose kubera iki? Kuko atinya gupfa, nk’aho ubundi azabaho iteka. Akaruha atyo, nyamara wenda ari umugera wa malariya umubungamo, kutawivuza bikarushaho kumugeza kure. Hari n’abavangavanga imiti ya kizungu n’iya gihanga, abandi bakavanga amasengesho no guterekera; ibyo byose kubera imana y’ubwoba. Mbega uwo muntu ntaba ahindutse imbata mbi?
Kubera ko umuntu adashobora kubaho adafite imana, kubera kandi ko izindi mana zigira abantu abaretwa babi, zikabarushya, ukeneye gusenga Imana Yehova. Iyo Mana itamenywa kandi idashyikirwa, izakuyobora ku Mwana wayo Yesu Kristo, ngo akubashishe kuyimenya (Yohana 6:37). Kuko muri we arimwo yihishuriye umwana w’umuntu (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Abaheburayo 1:1-3; 2 Abakorinto 5:19); kandi gukorera Yesu uwo, ntibiruhije rwose (Matayo 11:28-30).
Havugwa inkuru y’umuntu umwe wari ufite imana y’amafaranga, ikamutwaza igitugu ku buryo gutakaza igiceri kimwe gusa mu butunzi bwe byari ingorane yamugezaga kure. Yirindaga kwinjira muri resitora, n’ubwo ashonje ate, ngo atishyura ibyo kurya amafaranga ye akagabanukira mu mifuko y’abandi.
Reka rero, umunsi umwe, azagendagende mu mujyi, ukuboko kw’ibumoso kuri mu mufuko w’ipantalo ye, kugundiriye ya mana ye. Yagendaga atekereza byinshi, birumvikana bigana ku kuntu amafaranga afite yarushaho kwiyongera. Yatinyaga ikintu cyose cyayagabanya, kubitekereza gusa agakizwa n’amaguru agihunga, agahoberana amaboko yombi igitekerezo cy’uburyo amafaranga ye yakiyongera.
Hahise akanya gato, ijwi ryo mu mutima we rimubwira ko mu mujyi haba abajura. Sibwo umutima ukubise ku mafaranga ye ari mu mufuka, maze muri uwo mwanya akumva ikiganza kibereyemo! Umurabyo uratinda, ukuboko kwe kw’iburyo kwahise gucakirana igihunga kwa kuboko kumukoze mu mufuko, maze induru ayiha umunwa atabaza cyane, ati:
- “Nyabune nimuntabare igisambo kiranyibye!”
Erega umujyi urahungabana! Abantu barahurura, abapolisi nabo baratabara, bazenguruka uwo muntu ufashe igisambo cyari kimwibye.
Kureba uwo mugabo akanaguzwa amaso, imbaraga nazo zimucika kubera gukomeza cyane ukuboko kugiye kumwiba, kumubona abira ibyuya byinshi atabazanya urusaku ruvanze n’ubwihebe bwo kudatabarwa vuba bataramucuza utwe, byari icyigwa rwose.
Imana y’inda ikora iki? Umuhanzi w’umunyarwanda niwe waririmbye iby’inda nini, ati:
“Iguteranya n’inshuti,
ukayitenguha ukayita,
ukaba umugaragu w’inda.”
Naho se imana y’inzoga? Naho imana y’icyubahiro? Mvuge se iy’ubusambanyi? N’izindi mana. Impande n’impande tubona ingero zibabaje z’abo izo mana zaruhije aho kubaruhura, zikabakenesha aho kubakiza, zikabasuzuguza aho kububahisha.
Ahari urakiyumvamo gushidikanya muri wowe, nubwo hari irindi jwi mu mutima wawe rikwingingira kwemerera Yesu mu bugingo bwawe, no gufata ukuboko kwe muri byose umwiringiye.
Muri Bibiliya (Yohana 4:1-42) dusoma inkuru y’ibyabaye ku mugore w’umusamariyakazi ubwo yahuriraga na Yesu ku mugezi. Bibiliya ivuga ko hari mu ma saa sita. Uwo mugore ntaje kuvoma, asanga Yesu yiyicariye ku iriba ahamutegerereje. Nta kumwitaho, ahuta kwivomera n’ubwira bwinshi ngo agende; nibwo Yesu amusabye ku mazi.
Mu bisanzwe, cyaraziraga ko umuyuda avugana n’umusamariya, kuko babanenaga. Byari byaramenyerewe gutyo, abana bakabivukiramo, bigera aho bihindutse nk’ukuri.
Mbega uwo mugore ngo aratungurwa! Umuyuda amusabye amazi! Niko kumubaza ati:
“Ko uri umuyuda nkaba umusamariya, uransaba amazi ute?”
(Yohana 4:9)
Ngiryo itangiriro ry’agakiza k’uwo mugore.
Yesu aramusubiza ati:
“Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ariwe, nawe uba umusabye nawe akaguha
amazi y’ubugingo.”
(Yohana 4:10)
Yari kumumenya ate akiri mu by’amoko y’abasamariya n’abayuda, ibya kera bitarashira muri we? Nuko umusamariyakazi aramubaza ati:
“Mbese uruta sogokuru Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi nawe akarinyweraho, n’abahungu be,
n’amatungo ye?”
(Yohana 4:12)
Uruta sogokuru Yakobo, wadufukuriye iri riba kandi akarinyweraho we n’abahungu be, n’amatungo ye?
Kuri uyu musamariyakazi, iri riba ryari ikintu cy’igiciro kinini cyane; bwari bwo buzima, ibindi byose impande n’impande nta kintu kinini byari bivuze.
Yesu nawe aramusubiza ati:
“Unywa amazi y’iri riba, azongera kugira inyota;
ariko unywa amazi nzamuha, azamuhindukiramo
isoko idudubiza kugeza ku buzima bw’iteka.”
(Yohana 4:13-14)
Nubwo iryo riba ryari rifite amateka ahambaye mu buzima bw’abasamariya, bakaba ariryo bisunganga ingoma n’ingoma mu bihe baguye umwuma, ntiryigeze ribasha kubamara inyota. Bahoraga baza kurinyweraho, ndetse bakavomaho ayo kujyana mu ngo zabo; ariko amazi yaryo ntiyari yarigeze abasha kubamara inyota, keretse kuyiturisha by’akanya gato. Hari n’ibihe bazaga kuvoma, bakakaye cyane, bagasanga iriba ryakamye, cyangwa riri kuzana utuzi duke bigomba kwanama utegereje ko wuzuza icyo uvomesha.
Kuri iryo riba, mu bihe bimeze nk’ibyo, habaga ubwo barwanaga batanguranwa umwanya wo kuvoma mbere; bapfa ibitamara inyota (Yesaya 55:1-2). Ibyo abo basamariya bari barabibonye ibihe n’ibihe; ariko bajyaga kugira kundi gute? None uyu musamariyakazi yumvise inkuru nziza, inkuru umutima we wakeneye iminsi yose y’ubusuhuke bwe.
- “Ariko unywa amazi nzamuha, azamuhindukiramo isoko idudubiza kugeza ku buzima bw’iteka.” Niko ayo magambo yisubiragamo mu matwi ye.
Mbega amahirwe uwo mugore yagize yo kuza ku ivomo uwo munsi! Ibyo yari yarigishijwe byose, akinabyigishwa, byari byaracyuye igihe, byarashizemo imbaraga zo gufasha ubugingo bwe. N’umuruho w’impfabusa yari amaranye iminsi, azamuka umusozi ajya kumva inyigisho z’ubugingo, naho kumbe ariruka ku bitagifite imbaraga zo gukiza!
Nawe ntiyazuyaje, yahise afata icyemezo:
“Databuja, mpa kuri ayo mazi, ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano, kuko ari kure.”
(Yohana 4:15)
Amazi y’amasoko yose yo mu ino si ntamara inyota, ahubwo arushaho gutera umwuma. Isoko imwe gusa niyo imara inyota: Yesu Kristo umwana w’Imana. Izindi nzira zose, ni izo kukumarira inkweto gusa (Yeremiya 2:25). Inzira zijya i Maka ntizimara inyota; inzira z’i Kibeho, Fatima na Lourdes nazo ntiziyibasha. Yewe n’inzira zijya i Yerusalemu, aho ibyo twizera bikomora igicumbi, nta nyota zimara. Inzira imwe gusa: Yesu Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Yohana 14:6).
Ufite umugisha munini wo kugira umuremyi wa byose ho Imana yawe (Zaburi 33:12). Ubwayo niyo iguhamagara, ikwingingira kuyimenya no kuyizera (Yesaya 55:1-13), kuyegera no kuyisenga yonyine (Kuva 20:3); ngo ushire umwuma wo mu mutima (Yohana 7:37-38), ngo ubone kubaho by’ukuri (Gutegeka kwa II 30:19).
Yesu Kristo yagize neza kuduhishurira iyo Mana; nuko rero, ubasha kuyisenga. Ntikwirukana, kuko ubwayo yiyemeje kukubera So, kuruta ba se b’abantu. Yisenge buri munsi. Yibwire ko uyikunda. Yibwire ko uyishimira byose yaguhaye, wowe wavuye mu nda ya mama wawe wambaye ubusa none ukaba utunze byinshi gutyo. Ese uko wavutse byo ntiwabiyishimira?
Niba utekereza ko Imana yakwigirijeho nkana kebuka gato, impande n’impande zawe, urebe abandi benshi bari inyuma yawe utakifuza kumera nkabo; maze usobanukirwe uko umwenda ufite wo kuyishimira ungana (Abaroma 8:12). Erega wanayishimira ko itakugize igiti bacana, ibuye abubatsi bahondesha inyundo ngo rimere uko bashaka, cyangwa itungo babaga ku munsi mukuru; ahubwo ikakugira umuntu ufite ubwenge, waremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26) yabeshejeho byose (Yobu 38; Yohana 1:1-3).
Umaze kuyishimira kandi, yimenyeshe n’ibyo ukennye byose, ubiyisabe ubyingingiye, kandi wizeye (Yakobo 1:6-7); ubundi uyitegereze (Zaburi 27:14; 40:1; Luka 1:1-7). Kuko Imana atari umuntu ngo ibeshye (Kubara 23:19); ibyo yasezeranye mu buhanuzi bw’ijambo ryayo, mu gihe yagennye (Habakuki 2:2-3), ubwayo, izabikora (Yesaya 41:10-13; 1 Abatesalonike 5:24).
Rwose, ukeneye gusenga; ndetse buri munsi. Nk’uko umusore cyangwa inkumi udaherutse kuvugana na fiyansi we, yakandika ntasubizwe, amenya ko urukundo rwe na fiyansi we rufite ibibazo, niko n’umubano wawe n’Imana uzarwara, ndetse bikawuviramo gupfa, niba udasenga.
Nkugiriye inama, mu nyungu zawe, senga. Iyakuyeho ibitambo, igakuraho abatambyi, niyo yaduhaye ububasha bwo gusenga.
Igihe Yesu yapfiraga ku musalaba umwenda ukingiriza ahera cyane h’urusengero watabutsemo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi (Matayo 27:51; Mariko 15:38; Luka 23:45). Ahera cyane, uretse no kuhareba, ntihagerwagwa n’ubonetse wese. Abatambyi gusa nibo bahageraga, bagiye gutambira abanyabyaha nkawe nanjye. Ubwo Yesu yapfiraga ku musalaba, ijwi rye rya nyuma ryumvikanye ryabaye iri ngo: “birarangiye”. Nuko acurika umutwe, umutima uraca (Yohana 19:30).
Kandi byahise birangira! Ibyo kutigerera Ahera, byahise bicyura igihe. Kuva ubwo, umwana w’umuntu wese yahawe ubushobozi bwo kwigira imbere y’Imana no kwisabira. Nuko rero, nawe ubasha gusenga.
Kandi ntuvuge uti:
- “Sinzi gusenga.”
Uzi kuvuga uti:
- “Waramutse?”
Ntubizi se? Uzi kuvuga uti:
- “Ndagukunda.”
Ndabeshya? Uzi no kuvuga uti:
- “Ndifuza ..., ndashaka ....”
N’ibindi. Kandi ku muntu uguhaye, uzi kuvuga uti:
- “Murakoze.”
Si byo? Erega nta n’andi magambo menshi ukeneye mu gukora isengesho ryawe! Umwe mu bizera niwe wavuze ati:
“Gusenga
ni ugusubiramo ubudatuza izina rimwe gusa:
Yesu”.
Kandi muri Yesu nimwo byose bikubiye. Uhuye n’ikigerageza? Hamagara uti: “Yesu”! Umurabyo uratinda, azaba yahageze. Erega yarabihamije ubwe, ati:
“Ntabaza ndagutabara, nkwereke n’ibikomeye biruhije utamenye.”
(Yeremiya 33:3)
Kandi ati:
“Nutabaza, Uwiteka azagutabara;
nutaka azavuga ati: ‘Ndi hano.”
(Yesaya 58:9)
Dawidi niwe wabihamije, ati:
“Kuko ijambo ritaraba ku rurimi rwanjye,
Uwiteka, uba umaze kurimenya rwose.”
(Zaburi 139:4)
Kandi Yesu Kristo, ni Uwiteka (Abafilipi 2:11).
Nk’uko buri gihugu kigira nomero ukandaho kuri telefoni maze abapolisi bashinzwe gutabara abageraniwe n’ibibazo bagahita bitaba, Yesu niryo zina ryahawe abantu ngo baryambaze ku munsi w’amakuba batabarwe (Ibyakozwe n’intumwa 4:12; Zaburi 34:6).
Urasitaye? Hamagara Yesu. Uguwe gitumo n’igiteye ubwoba cyose? Taka uti:
- “Yesu!”
Rekera abana bato n’abandi batazi Imana ibyo kwirahira ba se na ba nyina, inka batunze, umuntu ukomeye bishingikirijeho, n’ibindi abantu birahira muri buno buzima.
Kandi ntukarahire izina ry’umuntu cyangwa iry’ikintu nk’injiji zitarahishurirwa izina riruta ayandi. Wowe ujye wirahira Imana Rurema n’Umwana wayo Yesu Kristo gusa. Nunezezwa n’Umwuka Wera, nawe ujye umwirata; kuko uwirahiye Mwuka Wera, aba yirahiye Yesu wamwohereje ngo abane n’abantu (Yohana 16:7); kandi uwirahiye Yesu Kristo, aba yirahiye Imana Data yamuhaye abantu ho umucunguzi wabo (Yohana 3:16).
Abirahira cyangwa bagatakira andi mazina, baba bagaragaje babizi cyangwa batabizi ko beneyo bafite umwanya w’ubumana mu bugingo bwabo. Wowe ntukagire utyo.
Nibyo! Ku giteye ubwoba cyose, cyangwa icyahagarika umutima, takira Yesu; hamagara Yesu, izere Yesu. Icyo uzavanamo ni ubuhamya buzafasha benshi, utaretse ko bizanakomeza kwizera kwawe. Mu burwayi, takira Imana mu izina rya Yesu. Bibiliya iraguhamiriza iti:
“Isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi, umwami amuhagurutse;
kandi naba yarakoze n’ibyaha,
azaba abibabariwe”
(Yakobo 5:15)
Ntiwumva ko no mu burwayi, Yesu akugiraho umugambi mwiza urenze icyo kugukiza gusa? Kuko buzakwegereza Imana, nuyizera, kandi bikuzanire kwezwa no kubabarirwa ibyaha.
Naho mu gihe cy’amahoro? Karekare mu gitondo? Uri mu kazi kawe ka buri munsi? Aho hose, n’ahandi, jya wiragiza Imana. Yesu yadusabye gusenga ubudasiba (Luka 18:1); kuko gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro iyo asenganye umwete (Yakobo 5:16). Kandi gusenga gukingura ijuru (Danyeli 9:21), imuhira hakaba hafi (Abafilipi 3:21).
Wambaza uti:
- “None nanjye njye mvuga ubudatuza nti: 'Yesu!'”?
Nabyo urabibasha. Kandi nta kimwaro biteye; ahubwo biteye ishema, kandi bizana umugisha. Uzabigerageze wumve amahoro no guhishurirwa bitanga. Ya saha imwe yananiye Petero na bagenzi be (Matayo 26:37-45), wowe uzabigerageze uri mu modoka cyangwa mu ndege, ugende uvuga ubudatuza mu mutima wawe uti: “Yesu – Yesu – Yesu”, maze uzabwire ab’Itorero icyo wumvisemo. Ndabizi, bizaba biryoshye kuruta uburyohe bw’umunyu mu biryo. Uzabikore se uhagaritswe no kuburana n’ukurenganya! Naho nuzaba ugiye mu ivugabutumwa? Nta gushidikanya, imisozi izatigitira imbere yawe, abadayimoni bahunge kw’itegeko ryawe gusa.
Ubasha rero gusenga uti: “Yesu!”, maze bikaba bihagije. Ariko ahari, ntibyagera ku nyota y’umutima wawe yo kubwira Imana ibiwuruhura. Niba ari uko biri, biyibwire mu magambo yawe rwose, nta gihunga. Mbese umwana yabura icyo avugira imbere ya Se? Keretse uyu Se ari umunyamwaga! Ariko dore Data Imana siko ari. Yuzuye impuhwe n’urukundo by’abatamwitayeho, nkanswe wowe umushaka! Ntujya ubibona se ko agusha imvura ku babi n’abeza, ntabatandukanye nyamara mu myumvire yacu abantu byari bikwiye!?
Hejuru yo kuba umunyampuhwe, tekereza papa wawe ari nawe ushobora byose kandi ari nawe utegeka byose; ni iki utamusaba? Nugira icyo umukenana suko azaba atagishoboye, ahubwo nuko mu bushishozi bwe azaba yabonye ko atari icyiza cy’ukuri muri uwo mwanya kuri wowe, umwana we akunda (Matayo 7:11). Bityo rero, n’ibindi uzakena, uzajya ubimusaba, wiringiye guhitamo kwe kwiza.
Ahari wagira ikibazo cy’uko amagambo adasohoka neza muri wowe, ngo wisukire umutima wose imbere y’Imana. Ntacyo! Imana yo isoma imitima. Jya wihamagarira gusa uti: “Yesu”! Kandi hejuru y’ibyo, hari isengesho ryuzuye, ririmo byose umuntu yakena; niryo umwami Yesu Kristo yigishije intumwa ze, ryandikirwa ngo rizafashe ab’ibihe byose, nawe urimo. Ni iri ngo:
“Data wa twese uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze;
ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.
Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.
Ntuduhane mu bitwoshya,
ahubwo udukize umubi;
kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro
ari ibyawe none n’iteka ryose,
Amen.”
Mbese ntiwarifata mu mutwe, maze mu gihe byose bizaba bidafite ubuzima muri wowe, nta magambo ubona wasengamo Imana yawe, ukajya uriyisenga?
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, urukundo rw’Imana, no gufashwa n’Umwuka Wera, bibane n’umutima wawe; none n’ibihe bidashira, Amen.
Gisohotse kuwa 24/02/2012.
Mu nzu y’icapiro rya AuthorHouse, i Bloomington, IN 47403
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.